00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi mu nama y’Ubutegetsi ya Abu Dhabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Hazza bin Zayed Al Nahyan, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Abu Dhabi unayobora Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kigenzura ibijyanye n’ubwenegihugu.

Ibiganiro by’impande zombi byagarutse ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi harebwa ku bufatanye ku mpande zombi.

Bibaye ku munsi wa kabiri w’urugendo Umukuru w’Igihugu yagiriye muri UAE aho yitabiriye Inama yiga ku miyoborere ituma ibihugu biba mu mutuzo no mu bwubahane izwi nka ‘World Policy Conference (WPC)’.

Iyi nama itegurwa n’Umuryango wo mu Busuwisi uzwi nka ‘WPC Foundation’ hagamijwe kuganira kuri Politiki y’ububanyi mpuzamahanga n’ubukungu.

Usibye Sheikh Hazza bin Zayed Al Nahyan, Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Khedaim Abdulla Saeed Faris Al-Darei uyobora Sosiyete yitwa Al Dahra Holding LLC ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Al Dahra Holding LLC ni Sosiyete ikora ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku buhinzi.

Perezida Kagame ubwo yahuraga na Sheikh Hazza bin Zayed Al Nahyan
Bombi baganiriye ku mubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Khedaim Abdulla Saeed Faris Al-Darei, umwe mu bashinze Al Dahra Holding LLC
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n'ubuyobozi bwa Al Dahra Holding LLC bigaruka ku mahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .