00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntacyo u Rwanda rwakungukira mu mutekano muke muri RDC-Amb. Karega

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2021 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yavuze ko nta na kimwe u Rwanda rushobora kungukira mu kuba Congo yagira umutekano muke, ari yo mpamvu rwakunze guharanira ko icyo gihugu gitekana.

Yabitangaje ku wa Gatandatu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyagarukaga ku mubano hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Karega yagarutse ku bihuha bikunze guhwihwiswa cyane cyane muri Congo, ko u Rwanda ari nyirabayazana w’umutekano muke mu Burasiraziuba bw’icyo gihugu.

Yavuze ko ababikwirakwiza ari abagamije guharabika u Rwanda, kuko guteza umutekano muri Congo nta nyungu byazanira u Rwanda, ahubwo byarushyira mu kaga.

Ati “Ntacyo twakungukira mu mutekano muke muri RDC, ahubwo ni inyungu kuri twe kuba mu Burasirazuba bw’icyo gihugu haboneka amahoro.”

“U Rwanda nta munsi n’umwe rwigeze rushoza intambara kuri RDC. U Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa wa AFDL [Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo] mu kubohora RDC. Ubwa kabiri ni muri RCD ubwo muri AFDL hazagamo amacakubiri ariko u Rwanda nk’igihugu nta na rimwe mu mateka rwigeze rujya mu ntambara na Congo.”

Ambasaderi Karega yavuze ko icyagiye gihangayikisha u Rwanda, ari ukuba imitwe yitwaje intwaro nka FDLR yaragiye ikoresha Congo nk’ibirindiro biyifasha kwisuganya ngo isubire guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Icyagiye gihangayikisha u Rwanda ntabwo byari ukwigarurira amabuye y’igihugu cyigenga hakoreshejwe imbaraga. Impungenge z’u Rwanda buri gihe zagiye ziba umutekano warwo, wahungabanywaga n’abarwanyi basize bakoze Jenoside mu 1994. Guhera ubwo nibwo ibibazo byatangiye.”

Mu myaka ibiri ishize ubwo Perezida Felix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, yashyize imbaraga mu guhashya imitwe yari imaze igihe iyogoza Uburasirazuba bwa Congo.

Ambasaderi Karega yavuze ko ingabo za Congo (FARDC) zabyitwayemo neza cyane, by’umwihariko mu gutsinsura FDLR.

Ati “Ingabo za FARDC zabyitwayemo neza cyane. Mu myaka ibiri ishize, FDLR yabarizwagamo abasaga ibihumbi 60 ariko uyu munsi baragabanutse cyane, bacitse intege cyane. Niwo mutwe wahoraga uteje impungenge u Rwanda.”

Karega yavuze ko kugeza ubu FDLR igizwe n’abatarenze ibihumbi bitanu.

Yagarutse kandi ku bihuha bikunze kuzamurwa n’abatavuga rumwe na Leta muri Congo, ko u Rwanda rufite umugambi wo kwiyomekaho bimwe mu bice bya Congo.

Yavuze ko nta shingiro bifite, ati “Ni gute u Rwanda rushobora kwiyomekaho igice cya Congo? Nta gihamya na kimwe gishobora kuboneka kuri ibyo.”

Yavuze ko ibihugu byombi byigenga kandi mu mategeko abigenga, nta na hamwe hemera ko igihugu cyakwiyomekaho igice cy’ikindi.

Ambasaderi Karega yashishikarije abaturage b’ibihugu byombi gukomeza kubana neza no kubyaza umusaruro uwo mubano bagamije iterambere.

U Rwanda na Congo bifitanye amateka akomeye dore ko uretse kuba bituranye, byanakolonijwe n’igihugu kimwe ari cyo u Bubiligi bigakomeza kubana neza na nyuma y’ubwigenge.

Ambasaderi Karega yavuze ko gutekana kwa Congo ari inyungu ku Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .