00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo mbashinzwe - Perezida Kagame avuga kuri Opozisiyo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yamaganye ibirego byo kwibasira abatavuga rumwe na Guverinoma y’u Rwanda ndetse no kubabuza kwiyamamaza mu matora, avuga ko ikibabuza ari uko nta bantu benshi baba babashyigikiye ngo batorwe.

Yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa, RFI na France 24 aho yari yitabiriye inama zirimo iyiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika bwashegeshwe na Covid-19.

Mu kiganiro cy’iminota 44, Perezida Kagame yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje kugana mu nzira nziza, umubano w’u Rwanda n’akarere, politiki y’imbere mu gihugu n’ibindi.

Muri iki kiganiro cyayobowe n’abanyamakuru barimo Marc Perelman wa France 24 na Alexandra Brangeon wa RFI, Perezida Kagame yabajijwe impamvu u Rwanda rukunze gushinjwa kwibasira abatavuga rumwe na Leta.

Mu gusubiza yagize ati “Ntabwo nshinzwe abatavuga rumwe na Leta. Ntabwo ariko kazi kanjye.”

Perezida Kagame yahise abaza Alexandra Brangeon uburyo yibasira abatavuga rumwe na Leta, umunyamakuru amubwira ko babuzwa kwiyamamaza mu matora.

Yavuze ko abatavuga rumwe na Leta batabuzwa kwiyamamaza kubera ko Leta yabigizemo uruhare, ahubwo ari uko nta bantu baba babashyigikiye ngo babatore.

Ati “Nababuza nte se? Ahubwo kubera kugira abantu benshi banshyigikiye kubarusha nibyo bibabuza, ntabwo ari njye ubabuza.”

“Iyo tugiye mu matora ntabwo njya kwiyamamaza mu mwanya w’abatavuga rumwe na Leta, ndiyamamaza njye ubwanjye. Ushobora kunshinja ibyo ushaka byose, ariko nanjye mpindukiye nkagushinja ibyo ntekereza wakabaye ushinjwa, wowe wavuga iki?”

Perezida Kagame yagaragaje ko abantu badakwiriye buri gihe kumva ko abatavuga rumwe na Leta aribo bafite ukuri cyangwa bafite ibyo bashinja Leta batavuga rumwe nazo.

Yifashishije urugero rw’umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda cyangwa ibindi bihugu bikomeye, avuga ko hari abashobora kumva ko ibyo bihugu bikomeye aribyo bifite ukuri cyangwa uburenganzira bwo kugira ibyo bishinja u Rwanda, iby’u Rwanda ruvuga ntibihabwe agaciro.

Ati “ Twahoze tuvuga ku mubano w’u Bufaransa n’u Rwanda aho ibintu biri kujya mu buryo, nshobora kuba mfite byinshi nshinja u Bufaransa, u Bwongereza cyangwa se Amerika ariko wenda ukavuga uti ‘oya bariya ntukabavuge, ntawe ubakoraho nibo bakwiriye kukuvugaho’. Ibyo ntabwo twe tubyemera.”

Imiryango mvamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze gushinja Leta y’u Rwanda kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubwa politiki, gusa Leta y’u Rwanda yagiye ibihakana kenshi.

Nko mu matora aherutse ya Perezida, imiryango irimo Human Rights Watch yasohoye raporo ivuga ko atagenze neza kuko hari abatavuga rumwe na Leta batemerewe kwiyamamaza, abatawe muri yombi, kuba nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ibindi.

Icyakora, ibyatangajwe n’uyu muryango bihabanye n’ibyatangajwe n’indorerezi zakurikiranye amatora zirimo iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zemeje ko amatora yagenze neza kandi akaba mu mutuzo.

Indorerezi z’Abanyafurika baba ku Mugabane w’i Burayi ndetse na Sosiyete Sivile nyafurika, nazo zashimye uburyo amatora ya Perezida mu 2017 yagenze, zivuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora muri rusange byagenze neza.

Izi ndorerezi zagaragaje ko u Rwanda rukwiriye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika ahanini bishingiye ku buryo amatora yateguwe mu mutuzo n’ubwubahane bwaranze abakandida biyamamazaga.

Amokon Eba wari uhagarariye Indorerezi z’Abanyafurika baba ku Mugabane w’i Burayi, yamaganye ibyatangazwaga n’ibinyamakuru by’i Burayi, ko mu Rwanda amatora yabaye mu bwoba.

Eba yavuze ko nta bwoba na buke babonanye abaturage. Ati “Nta bwoba buri mu Rwanda kandi turi abahamya b’abanyamahanga bo kubihamya. Uburyo ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze bitandukanye n’ibyo ibinyamakuru by’i Burayi byatangaje […] Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo bazi ibyo bakora”.

Perezida Kagame yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko buri gihe ibyo abatavuga rumwe na Leta bayishinja aba ari ukuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .