00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni nko kugereranya umuriro n’ijuru-Rutaremara na Sheikh Harerimana ku Rwanda rwa 1994 n’urwa 2021

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Imyaka 27 irashize Ingabo za FPR Inkotanyi zisoje urugamba rwo kubohora igihugu zatangiye tariki 1 Ukwakira 1990, ari nayo ntangiriro y’umusingi uhamye wubakiyeho igihugu buri Munyarwanda afiteho uburenganzira ndetse n’iterambere u Rwanda rugezeho kuri ubu.

Tariki ya 4 Nyakanga 1994, ifite igisobanuro kinini ku kwibohora kw’Abanyarwanda. Abato kuri ubu babona ibishashagirana, bashobora kwibwira ko ariko byahoze.

Ni ah’inararibonye muri Politiki zabashije kubona u Rwanda rwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, urwo muri Jenoside n’urwa nyuma y’aho ari narwo gusa hafi 60 % by’Abanyarwanda bazi.

Impuguke muri Politiki akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yavuze ko ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwarangiraga uretse kuba abantu bari barishwe, ibindi bintu birimo ibikorwa remezo byari byarasenywe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Rutaremara yagize ati “ Ibintu byose byari byarasenyutse, amazu, imihanda barayishwanyuje. Sinzi icyo bayihoraga. Ikindi cyari gitangaje umuntu yajyaga kwibaza ni uko mu mashuri, ari muri za Minisiteri, ari amazu wasangaga inzugi zitariho, intebe zidahari, utubati ntatwo, ukabona amadirishya y’ibyuma ariko wabona ay’ibiti ugasanga nta yariho.”

Yakomeje agira ati “Twaje kugenda tubimenya. Muri icyo gihe cyose birirwaga bajya kwica, babonaga amatungo, inyamanswa, imiceri n’ibindi basahuye n’iki byose bakajya guteka kugira ngo ejo bazasubire ku kazi kabo. Nta kindi rero ibyo bikoresho nibyo batekeshaga.”

Rutaremara yavuze ko kugereranya u Rwanda rwa 1994 n'urwa 2021 bidashoboka kuko bitandukanye cyane

Rutaremara yavuze ko na nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ubwo hashyirwagaho ubuyobozi bushya, hari hasigaye ikibazo cyo kubona aho gukorera kuko Leta yakoze Jenoside yari yarasenye ibintu byose.

Ati “Ni na cyo cyatumye leta itangiye bwa mbere abantu bagiye bajya gushaka udutebe, intebe zose mu mashuri n’ahandi wasangaga barazitwaye barazitekeshaga kugira ngo babone uko bazasubira kwica.”

Yakomeje agira ati “Ni na cyo twibazaga tuti ’ese ko dufashe igihugu mwo kabyara mwe turabigenza gute?’ Dusanga ariko BNR ifunze […] wenda n’amafaranga arimo cyangwa ibindi, izo za banki wenda na BCR yari ifunze ariko izindi zose zari zifunguye byose byari byasamye. Nyuma twaje kumenya impamvu yabyo.”

Ni ukuva mu muriro tujya mu ijuru!

Ubwo urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu rwari rurangiye, hakurikiyeho urugendo rwo Kwibohora bya nyabyo, rugana ku cyerekezo cyo kugira u Rwanda rutarangwamo ubukene, rurimo ubumwe, rufite ibikorwaremezo byorohereza abaturage kugera ku bukire.

Umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Sheikh Abdul Karim Harerimana, yabwiye IGIHE ko by’umwihariko Ukwibohora kw’Abanyarwanda gusobanuye byinshi ku gihugu muri rusange.

Sheikh Harerimana wanabaye Umujyanama wa Perezida Kagame, avuga ko by’umwihariko tariki ya 4 Nyakanga 1994, ari umunsi usobanuye byinshi ku Banyarwanda kuko ariwo munsi batangiye gukora bashaka iterambere rirambye kandi bizeye ko ntacyo bazaba.

Yavuze ko FPR Inkotanyi ijya gutegura urugamba rwo kubohora u Rwanda, hari impamvu nyamukuru zari zigenderewe zirimo ubumwe bw’abanyarwanda, guca ubuhunzi n’izindi mpamvu zibutera, iterambere ry’abanyarwanda bose n’ibindi byinshi kandi kuri ubu byamaze kugerwaho.

Ati “Ni ibyo kwishimira rero uyu munsi ibyo byose byagezweho, urebye iterambere rirambye Abanyarwanda bamaze kugeraho ukareba ububanyi n’amahanga, imibereho myiza n’ibindi byagezweho kandi n’ibitaragerwaho hari icyizere. Numva rero ivuka rya FPR Inkotanyi ryaraziye igihe.”

Rutaremara we yavuze ko kugereranya u Rwanda rwa mbere ya tariki 4 Nyakanga 1994, n’urw’uyu munsi ari nko kuva mu muriro ujya mu Ijuru.

Ati “Reka nkoreshe imvugo abantu bose bazi, ni nko kuva mu muriro ujya mu Ijuru. Ubu turi mu ijuru, icyo gihe abantu bari mu muriro. Mu buryo ubwo aribwo bwose, urebye uko abantu b’abagome bari bakiri aho, icyo gihe abantu barebaga uko igihugu kimeze cyarashwanyaguritse.”

Yakomeje agira ati “Urumva ko harimo ibibi nk’ibyo mu muriro. Ku rundi ruhande ariko hari hari icyizere cy’uko wenda ubwo FPR Inkotanyi yari itsinze, ibintu bigiye kujya mu buryo ariko ubundi cyari nko kuva mu cyubo ujya ahantu heza. Ni nko gufata ikimoteri cya Nduba, ukagereranya na Kigali Convention Centre. Ni ibintu bidashobora guhura.”

Yavuze ko uyu munsi u Rwanda rumeze neza ariko urugamba rwo kwibohora rutarangiye kuko hagezeweho urw’iterambere kandi na rwo rukomeye cyane.

Ati “Icya mbere Kwibohora ni inzira ndende kuko iyo utangiye kwibohora uba ugomba kubohora igihugu cyawe muri byose, iyo nzira iba ifite igice cyayo nk’icyo gushaka ibitekerezo, icyo kurwana intambara, gukuraho igitugu. Rero iyo wakuyeho igitugu ari na cyo cyabohaga abantu, uba ufite ububasha bwo gutangira kubohora abantu za ngoyi babashyiragaho.”

Yakomeje agira ati “Hari ikindi gice rero cyo gusana no kongera kubaka igihugu bundi bushya, kubaka inzego ndetse noneho muri rusange hari ahantu tugeze aho umuntu aba afite ibimutunga, aba yumva umwana we yakwiga, umwana we yakwivuza, akaba yabika udufaranga n’ibindi. Ubu rero twinjiye mu cyerekezo cya 2050, cyo kubaka ubukungu bwacu ngo bugere ku kigero nk’ikibihugu byateye imbere.”

Kurangara k’urubyiruko byaba ari icyaha gikomeye cyane

Abateguye urugamba rwo kubohora igihugu bari bato ndetse n’uwari uruyoboye Paul Kagame, ubwo rwarangiraga ku wa 4 Nyakanga 1994, yari afite imyaka 36 gusa. Ni ibintu inararibonye muri politiki zisanga bikwiye kuba umukoro ukomeye ku bakiri bato b’uyu munsi.

Sheikh Harerimana avuga ko urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kumenya ko arirwo rufite inshingano zo kubaka igihugu ku buryo kurangara byaba ari ukwikorera icyaha gikomeye.

Ati “Abakiri bato ni ukubakangurira ko ibyubatswe bitagomba gusenywa barebera kandi aho amatafari ageze ababyeyi babo bubaka na bo bafite inshingano zo kongeraho andi matafari, igihugu kirubakwa kandi kizubakwa na bose.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe rero urubyiruko nirurangara rukagira ngo u Rwanda ni uku rwari rumeze, byaba ari icyaha gikomeye barimo kwikorera kandi bakorera n’abazabakomokaho. Bakomeze rero bakore kandi babitoze n’abazabakomokaho.”

Rutaremara we yagize ati “Abenshi muri twe ntabwo tuzaba tukiriho muri icyo cyerekezo 2050, hari urubyiruko nirwo ruzaba ruhari. Turabasaba ko babimenya bakabiharanira kuko bafite igihugu cyiza, bariga neza, bigishwa kuyobora n’andi mahirwe ya ngombwa atuma babaho neza.”

Yakomeje agira ati “Uretse no kugira ibyo byose, banashyirwa mu buyobozi guhera hasi, ntabwo babigisha ubuyobozi ahubwo babushyirwamo guhera hasi ku Isibo kugera mu Nteko no muri Guverinoma. Urumva ko rurimo rwiga kuyobora kandi nirwo ruzaba ruyobora mu minsi iri imbere. Bafite imbaraga, bafite leta ibakunda, yabakinguriye amarembo, urumva ko izo mbaraga zabo nizo zizatugeza hariya.”

Kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 27 bisanze u Rwanda rwarateye imbere mu nzego zose nk’ubukungu, imibereho myiza, ibikorwa remezo n’ibindi.

Sheikh Abdul Karim Harerimana yavuze ko urubyiruko rufite umukoro wo kutarangara kugira ngo ibyo ababohoye u Rwanda baharaniraga bizagerweho
Umujyi wa Kigali ukomeje kwagukana ingoga muri byose
Mu Mujyi wa Kigali rwagati hari kubakwa inzu zigezweho zijyanye n'igihe
Isuku mu mujyi wa Kigali yatumye uhabwa ibikombe bitandukanye ku rwego mpuzamahanga

Inkuru bifitanye isano:U Rwanda rwa none! Imyaka 27 idasanzwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .