Ni bande batewe ubwoba n’umuzuko w’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kanama 2018 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 22 Gicurasi, Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Paris, Élysée. Icyo gihe Perezida Kagame yari mu Bufaransa nka Perezida w’u Rwanda ku rundi ruhande nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ibihugu byombi byari bifitanye umubano utari mwiza kuva mu myaka hasi 20 ishize, ariko ubu Macron ugereranyije n’abandi bamubanjirije, asa n’aho yiteguye gusubiza ibintu ku murongo.

Kugaragaza umucyo ku ruhare rw’iki gihugu ku byabaye muri Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, byakunze kuba ihurizo rikomeye binateza ukutumvikana hagati y’ibihugu byombi.

Macron yavuze ko yiteguye kuvuga kuri iyi ngingo nubwo ari ibintu bibyutsa imbamutima dore ko bigaruka ku bamubanjirije. Imbogamizi ya mbere muri uku kuzahura uyu mubano, ni abanyapolitiki b’Abafaransa ndetse n’abandi basirikare bo hejuru bagize uruhare mu bikorwa biteye urujijo bifuza ko iyi ngingo yashyingurwa burundu.

Mu gihe abanyarwanda basanzwe n’abandi baturage b’u Bufaransa hari byinshi bakungukira muri uyu mubano mushya, aba bafaransa bakomeye bo byaba ari igihombo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu ndetse bagerageje gusubiza inyuma ingufu zose zigamije kunga ibi bihugu byombi bakoresheje uburyo bwa dipolomasi n’ubutasi, bashaka ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwahinduka ku buryo abazasimbura Kagame batazashyira imbaraga nyinshi mu kubakurikirana.

Ikinyamakuru Great Lakes Watch kivuga ko aba bashaka kuyobya uburari, babona imyitwarire ya Macron ku Rwanda nk’ibangamiye ibigwi byabo by’umwihariko uburyo yashyigikiye kandidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa aho babifata nk’urushyi bakubiswe mu maso. Bibagaragarira nk’aho igihe cyo guhanirwa ibyaranze amateka y’abo y’ahahise cyaba kiri hafi.

Ubwo bwoba nibwo bwatumye batangira guhimba inkuru z’icengezamatwara rirwanya u Rwanda. Urugero ni nk’iyanditswe n’Ikinyamakuru Le Monde cyagarukaga ku ngingo ibaryoheye mu matwi hagaragazwa icyasha muri gahunda ya Kagame na Macron yo kuzahura umubano.

Muri iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Francophonie, igikoresho cyo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa” aho bagerageza kubisobanura nk’ikibazo kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Mu minsi ishize, ikinyamakuru cy’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Bufaransa, Africa Intelligence mu gace kacyo kitwa La Lettre de L’Ocean Indien, cyatangaje inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Uganda: Ni gute u Bufaransa bwafashije ubutasi bwa Uganda”. Muri iyo nyandiko havugwamo ko umutwe w’inyeshyamba z’Abarundi wishyuwe n’u Rwanda, ngo wari ufite umugambi wo kuzarasa indege ya Perezida Museveni, umugambi wabo ukaza gutahurwa n’ubutasi bw’u Bufaransa. Gusa nta bimenyetso byigeze bigaragazwa.

Uku kuba nta bimenyetso byigeze bigaragazwa, biri mu mugambi umwe w’igisa n’imbaraga zishyize hamwe zigamije gukwirakwiza icengezamatwara ridafite gihamya risebya u Rwanda.

Nka David Himbara wa RNC agaragara mu buryo bweruye mu bikorwa birwanya u Rwanda; Judi Rever witwikira umutaka w’itangazamakuru nawe agasebya u Rwanda hamwe kandi n’icengezamatwara ry’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, bigizwemo uruhare na Sarah Kagingo ukora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu wandika inkuru mu mazina y’amahimbano y’uwitwa Gareth Ofungi hamwe n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu cyitwa Chimp Reports.

Hari uwatekereza ko nk’Urwego rw’Ubutasi rw’u Bufaransa rwakora ibishoboka byose mu buryo bwa kinyamwuga aho gutangaza inyandiko ibogamiye ku ruhande rumwe.

Mu mwuga w’itangazamakuru, gutangaza ikintu kitagira ibimenyetso nk’inkuru ivuga ku mugambi wo kwica Museveni, ni kimwe mu bintu by’agahomamunwa.

Iki kinyamakuru kivuga ko ubundi ibintu nk’ibi bidafite gihamya, birangirira ku kuba nta muntu n’umwe ubyitayeho. Ni yo mpamvu aba barangajwe imbere n’ibijyanye no gukwirakwiza icengezamatwara ridafite gihamya, bisa n’aho umusaruro biteze ntawo bazageraho kuko nta mpamvu ifatika yabibabashisha.

Ibi bibaye mu gihe kandi biteye inkeke kuba Museveni atsimbaraye ku murongo w’ubuyobe w’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ngo imbaraga zose za Museveni nta kinini zakora ku gihugu cyunze ubumwe kimaze igihe kinini gikumira amacakubiri n’urwango rw’abafite uyu murongo bari kubiba muri Kampala, byaba mu gukorana n’abarwanya leta cyangwa kugirira nabi abanyarwanda bashaka ubuzima muri Uganda.

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko rutazashotorwa n’iryo cengezamatwara ndetse n’ibikorwa bibangamira abaturage barwo. Rwaharaniye gukomeza guhagarara rwemye ruri maso mu gihe hari ibi bikorwa by’urwango, runakomeza kudaha agaciro ibituruka mu nzego z’ubutasi za Uganda.

Uyu murongo u Rwanda rwafashe bigaragara neza ko uzatanga umusaruro kuko rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibikorwa byose byakongera gutandukanya abaturage barwo. Ikindi kandi ngo nta wabura kuvuga ko umuntu wese mu butegetsi bwa Uganda yaba afite ikibazo, mu gihe abona ko uburyo bwo gukemura ibibazo bibugarije, ari ukurebana nabi n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abari muri uyu mugambi wo gukwiza ibihuha bizera ko byabafasha guhungabanya u Rwanda, ngo bakwiye kwibuka neza ko inzego z’ubutasi z’u Bufaransa zimaze imyaka irenga 20 ziri ku ruhande rw’abarwanya u Rwanda na FDLR ariko umusaruro wabo ukaba ubusa. Bashyira hejuru ubushobozi bwabo hanyuma bagasuzugura u Rwanda ku buryo rutakwikura muri ibyo bibazo.

Tariki ya 22 Gicurasi, Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru gishimangira inzira nshya y'umubano w'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza