00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abarimo Busingye na Gatare bahawe inshingano nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bayobozi bahawe inshingano muri Guverinoma no mu yindi myanya y’ubuyobozi, bagaragaje ishimwe kuri Perezida Paul Kagame wabahaye inshingano nshya, biyemeza gukoresha imbaraga zabo zose mu guteza imbere igihugu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021 nibwo hakozwe impinduka muri Guverinoma no mu yindi myanya itandukanye y’ubuyobozi.

Mu mpinduka zakozwe, Dr Bizimana Jean Damascène wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, yagizwe Minisitiri wa Mbere wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihe Busingye Johnston wari umaze imyaka umunani ayobora Minisiteri y’Ubutabera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Busingye yasimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB).

Francis Gatare wari Umuyobozi wa RMB we yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.

Busingye ni umwe mu bahise bashimira umukuru w’Igihugu wamuhaye inshingano nshya, amwizeza gukoresha imbaraga yubahiriza inshingano yahawe.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nshimiye mbikuye ku mutima nyakubahwa Paul Kagame ku cyubahiro yampaye cyo guhagararira igihugu cyacu nka Ambasaderi mu bwami bw’u Bwongereza. Niyemeje gutanga imbaraga zanjye zose.”

Francis Gatare wagizwe umujyanama wa Perezida mu by’ubukungu, na we yishimiye inshingano yahawe, avuga ko azazikorana umurava.

Ati “Nciye bugufi, ndashimira nyakubahwa Paul Kagame kubw’icyubahiro n’inshingano yampaye zo kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu. Niyemeje gukomeza kwiga no kongera imikorere ifite intego haba kuri Perezida na Guverinoma y’u Rwanda.”

Yamina Karitanyi wari umaze imyaka itandatu ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba yahawe inshingano nshya zo kuyobora w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB).

Ati “Murakoze cyane nyakubahwa Perezida kubw’andi mahirwe mumpaye. Ntegerezanyije amatsiko gusanga bagenzi banjye muri RMB ngo dushyire mu bikorwa inshingano zacu. Nshimiye byimazeyo Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza n’Abanyarwanda bo muri diaspora, mbasaba gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda.”

Mu zindi mpinduka zakozwe, Dr Fidèle Ndahayo yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike, Clarisse Munezero agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihe Dr Mihigo Kalisa Thierry yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu.

Inkuru bijyanye: Dr Bizimana yagizwe Minisitiri, Busingye akurwa muri Minijust yari amazemo imyaka 8

Busingye wagizwe Ambasaderi, yijeje gukorana umurava mu nshingano nshya yahawe
Gatare Francis yavuze ko azakomeza gukongera imbaraga n'umuhate mu nshingano nshya yahawe
Yamina Karitanyi wari umaze imyaka itandatu ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba yahawe inshingano nshya zo kuyobora w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .