Murara na Uwamariya binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko basimbuye Gatabazi na Bamporiki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2017 saa 01:30
Yasuwe :
1 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie aribo badepite bagomba gusimbura Bamporiki Edouard na Gatabazi JMV baherutse kugirwa abayobozi mu zindi nzego.

Ubwo yatangazaga Guverinoma nshya ku wa 30 Kanama 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho Gatabazi JMV wari umaze imyaka 13 ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru naho Bamporiki Edouard wari umaze imyaka ine mu Nteko yagizwe Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu.

Nkuko biteganywa n’amategeko, abadepite bahawe izindi nshingano cyangwa bavuye mu Nteko Ishinga Amategeko kubera impamvu zitandukanye, basimburwa hakurikijwe uko urutonde rw’abakandida b’umutwe wa Politiki babarizwamo rwari rumeze.

Ibi nibyo Komisiyo y’Amatora yahereyeho itangaza ko Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie binjira mu Nteko Ishinga Amategeko kuko ku rutonde rw’abakandida ba FPR bari ku mwanya wa 51 na 52.

Ingingo ya 106 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ku isimburwa ry’umudepite, ivuga ko iyo ku mpamvu iyo ariyo yose, Umudepite watorewe ku ilisiti y’Umutwe wa Politiki cyangwa Ishyirahamwe ry’Imitwe ya Politiki avuye mu murimo we w’Ubudepite, Perezida w’Umutwe w’Abadepite abimenyesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gihe kitarenze iminsi icumi kugira ngo itangaze amazina y’Umudepite usimbura.

Kumusimbura bikorwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti, usimbura akaba ari umukandida uhita akurikira Umudepite watowe nyuma kuri iyo lisiti.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igomba kuba yatangarije Abanyarwanda amazina y’Umudepite mushya mu gihe kitarenze iminsi irindwi uhereye igihe Perezida w’Umutwe w’Abadepite abiyimenyesheje.

Depite Murara ugarutse mu Nteko Ishinga Amategeko asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney si ubwa mbere agaragaye mu Nteko kuko yari umudepite muri manda yasojwe mu 2013.

Ibyo wamenya ku badepite bashya

Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie yavutse ku wa 15 Kanama 1976, yize ibijyanye n’ubuganga ari nabyo byatumye kuva 1998 kugera mu 2008 akora nk’umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Muri iyo myaka kandi kuva mu 1998 kugera mu 2003 yari muri Komite ngenzurabikorwa ya Komisiyo y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Yanabaye kandi ushinzwe ubuzima muri Komisiyo y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kuva mu 2003 kugera mu 2006 ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Kuva mu 2006 kugera mu 2008, Uwamariya yabaye Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko n’uhagarariye urubyiruko mu Karere ka Kicukiro. Yinjiye bwa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2008 ayivamo mu 2013.

Murara Jean Damascène we yavuze ku wa 28 Kanama 1968 akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi bwa Politiki. Yabaye umwarimu kuva mu 1990 kugera mu 1991. Kuva mu 2006 kugera mu 2009 yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagali. Kimwe na Uwamariya, Murara yinjiye bwa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2008 avamo mu 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza