00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye ibirori by’Isabukuru y’Ubwigenge bw’u Burundi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye Ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye Ubwigenge.

Abarundi n’inshuti zabo kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021, bitabiriye Ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubwigenge mu Burundi, bibera ku Gicumbi cy’Intwari Igikomangoma Louis Rwagasore ufatwa nk’intwari yaharaniye Ubwigenge bw’Abarundi.

Tariki ya 1 Nyakanga ni nayo u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge, nyuma y’igihe ibihugu byombi bikolonijwe n’u Bubiligi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti “Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yageze i Bujumbura guhagararira Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’Ubwigenge bwa Repubulika y’u Burundi.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.

Bahaye icyubahiro Igikomangoma Louis Rwagasore

Ibirori byo kwizihiza Ubwigenge mu Burundi, byabimburiwe no guha icyubahiro Igikomangoma Louis Rwagasore, aho abanyacyubahiro bayobowe n’Umukuru w’Igihugu, Gen. Évariste Ndayishimiye bashyize indabo ahari imva ye.

Igikomangoma Louis Rwagasore yagizwe Minisitiri w’Intebe mbere gato y’Ubwigenge ariko araswa nyuma y’amezi atandatu n’umucuruzi w’umugereki wari kumwe n’abarundi batatu, kuri hoteli i Bujumbura, ku wa 13 Ukwakira 1961. Ni mbere y’amezi make ngo hatangazwe ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962.

Rwagasore ni umwe mu ntwari z’Abarundi ndetse yanitiriwe Stade Nkuru y’Igihugu. Afite amashuri n’imihanda yagiye imwitirirwa. Rwagasore yari umuhungu mukuru w’Umwami Mwambutsa IV.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira na mugenzi we w'u Burundi mbere gato y'uko ibirori bitangira
Dr Ngirente ubwo yakurikiranye ibirori byo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bumaze bwigenga
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra (iburyo) yitabiriye isabukuru y'ubwigenge bw'u Burundi
Minisitiri w'Intebe w'u Burundi, Alain-Guillaume Bunyoni, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w'Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa
Minisitiri w'Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa Majaliwa ni umwe mu bitabiriye
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard aganira na mugenzi we w'u Burundi, Alain-Guillaume Bunyoni
Perezida Ndayishimiye n'umufasha we baha icyubahiro Rwagasore waharaniye ubwigenge bw'Abarundi
Abanyacyubahiro batandukanye baje kwifatanya n'u Burundi kwizihiza umunsi w'ubwigenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .