Minisitiri Mushikiwabo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo muri OIF ibyo azibandaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2018 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yahuye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), abagezaho ibyo azibandaho mu gihe yaba atorewe kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bwawo.

Mu Cyumweru gishize Mushikiwabo yashyikirije Hey Rajaonarimampianina, uyoboye OIF, kandidatire ye ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango, ahatanyemo n’Umunya-Canada, Michaëlle Jean, wawuyoboye kuva mu 2014.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rushyirwaho ibikorwa bye nk’umukandida ku bunyamabanga bwa Francophonie, Mushikiwabo yahuriye I Paris mu Bufaransa n’abahagarariye ibihugu byabo muri OIF, asangira na bo, baraganira, aboneraho kubibwira birambuye nk’umukandida wifuza kuyobora uyu muryango ndetse abagaragariza ibyo azibandaho by’ibanze natorwa n’ingingo z’ingenzi abona zikwiye gushyirwa imbere.

Aherutse kuvuga ko mu gihe azaba atowe hari iby’ingenzi azibandaho birimo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko n’icy’abimukira bagwa mu Nyanja berekeza i Burayi.

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi cyane ibijyanye no gushakira imirimo urubyiruko mu bihugu byacu kuko hari ibibazo byinshi tugenda dusangira. Njye mbona hakiri ibikenewe gukorwa gusa hakifashishwa ibitekerezo by’ubunyamabanga n’iby’abakuru b’ibihugu.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kibazo kinkora ku mutima ni icy’Abanyafurika b’abimukira bahora bambuka bagana mu Burayi. Abenshi bashiriye mu Nyanja ya Méditerranée, kiriya ni ikibazo gikomeye kandi kireba ibihugu byinshi biri muri OIF, mbona dukwiye kugiha umwanya tukagitekerezaho. Ibyo ni bimwe byihutirwa mbona mfitiye ubushake n’ubushobozi. Ntabwo Umunyamabanga Mukuru ari we ukora akazi wenyine kuko agafatanya n’abandi.’’

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kuva mu nyangiriro z’uyu mwaka nibura abimukira bagera kuri 785 basize ubuzima mu Nyanja ya Méditerranée bagana i Burayi.

Mushikiwabo w’imyaka 57 akomeje kwiyegereza ibihugu bizagira uruhare mu matora, aho aherutse guhura na Perezida wa Tchad, Idriss Deby Itno, baganira ku nyungu z’ubufatanye no kunga ubumwe bw’ibihugu bya Afurika, by’umwihariko mu nama rusange ya OIF iteganyijwe mu minsi iri imbere.

Yanagiranye ibiganiro kandi na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, byagarutse ku ngingo zitandukanye zibanze ku ruhare Afurika ikwiye kugira muri uyu muryango, bitari ukubera amateka yawo gusa ahubwo no kuba Abanyamuryango bawo bagenda biyongera.

Mushikiwabo yanahuye na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, aho bombi bahurije ku kuba Afurika ikwiye gukoresha OIF mu gushaka umuti w’ibibazo biyugarije, by’umwihariko ikirebana n’abimukira.

Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF. Inama ya OIF izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira ni yo izaberamo amatora.

Mushikiwabo yagaragaje ibyo azibandaho natorerwa kuyobora OIF
Mushikiwabo yaganiriye n'abahagarariye ibihugu byabo muri OIF
Mushikiwabo uhanganye n'Umunya-Canada Michaëlle Jean, yasangiye n'abahagarariye ibihugu muri OIF
Abahagarariye ibihugu byabo basangiye na Mushikiwabo, abagezaho ibyo abona byakibandwaho mu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza