00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Biruta yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres bigaruka kuri COVID-19 n’uburyo bwo kwigobotora ingaruka zayo.

Ubutumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanyujije kuri Twitter, buvuga ko abo bombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 24 Nzeri 2021 ariko ntibwasobanura byimbitse ibyavugiwemo.

Buragira buti “Minisitiri Vincent Biruta yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,Antonio Guterres. Baganiye ku bufatanye mu kumva ibibazo bireba impande zombi no guhangana nabyo, COVID-19 n’uburyo bwo kwigobotora ingaruka zayo.”

Minisitiri Biruta ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni ibera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro yayo ya 76.

Muri urwo ruzinduko ari kugenda aganira n’abaminisitiri bagenzi be bo mu bindi bihugu hagarukwa ku ngingo zitandukanye.

Mu bandi bagiranye ibiganiro na Minisitiri Biruta kuri uyu wa Gatanu harimo Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, Abdulla Shahid, aho ibiganiro byabo byibanze ku bikenewe mu kongerera umuvuduko ibikorwa byo gukingira COVID-19 no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Dr Biruta yahuye kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jamaica, Kamina J Smith, baganira ku buryo ubufatanye bw’ibihugu byombi bwakongerwamo ingufu. Banakomoje ku bindi bahuriraho biri ku rwego mpuzamahanga nk’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza izwi nka “CHOGM”.

Yanahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza baganira ku buryo bwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 ndetse n’Inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali mu 2021.

Minisitiri Biruta yahuye na mugenzi we wa Portugal bagaruka ku kongerera ingufu imibanire n’ubufatanye bugamije inyungu ku bihugu byombi, banasinya amasezerano y’imikoranire mu bya politiki.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yatangaje ko Dr Biruta yanahuye na mugenzi we wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Abdullah bin Zayed Al Nahyan, bagaruka ku buryo umubano w’ibihugu byombi uri ku rwego rushimishije.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .