00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Biruta ari mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Epfo (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Kamena 2021 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent uri mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Epfo yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Dr. Naledi Pandor.

Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Afurika y’Epfo byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021, ari bwo Minisitiri Dr. Naledi Pandor yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri Dr Biruta mu Mujyi wa Pretoria.

Ntabwo hatangajwe ingingo zaganiriweho gusa impande zombi zitangaza ko ari ibiganiro bigamije gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Uruzinduko rwa Minisitiri Dr Biruta muri Afurika y’Epfo rubaye nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame ahuriye i Paris na mugenzi we, Cyril Ramaphosa aho nabo bagiranye ibiganiro.

Perezida Kagame na Ramaphosa baganiriye ku wa 18 Gicurasi 2021, ubwo bari bitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika. Ni inama yari yateguwe n’u Bufaransa.

U Rwanda na Afurika y’Epfo bifitanye umubano mwiza ariko mu minsi ishize wajemo agatotsi cyane cyane ko Afurika y’Epfo icumbikiye Kayumba Nyamwasa ukuriye RNC n’Umutwe w’abarwanyi wa P5, uhuriweho n’amashyaka atanu arwanya Leta y’u Rwanda.

Kayumba kandi ashinjwa uruhare mu bitero by’iterabwoba birimo ibisasu byatewe mu Mujyi wa Kigali mu 2010.

Kugeza ubu kandi Abanyarwanda bakomeje kugorwa no kubona viza zo kwerekeza muri Afurika y’Epfo, ikibazo Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa aheruka kuvuga ko kigiye gukemurwa, ariko imyaka igiye kuba ibiri bitarashoboka

U Rwanda na Afurika y'Epfo bisanganywe umubano mwiza nubwo mu myaka yashize hajemo agatotsi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yagiranye ibiganiro na mugenzi we Dr Naledi Pandor
Minisitiri Dr Biruta na Dr Naledi Pandor baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .