Kuki u Bufaransa bukomeje guterwa isereri n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2018 saa 05:24
Yasuwe :
1 0

Mu mpera z’umwaka ushize abacamanza b’u Bufaransa bafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ryo ku wa 6 Mata 1994, bari basubukuye ku nshuro ya gatatu.

Iperereza ry’abacamanza b’Abafaransa kuri iyo ndege ryabaye gishigisha mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa guhera mu 2004, kuko bagiye bakora uko bashoboye bakabigereka ku buyobozi bw’ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa raporo n’ubuhamya butandukanye kuri iri perereza ntibyahwemye kunyomoza imvugo n’ibyifuzo by’u Bufaransa byo gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, byerekana ko indege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu zitishimiye ko Habyarimana yasinye amasezerano yo gusangira ubutegetsi n’abandi Banyarwanda by’umwihariko FPR-Inkotanyi.

Capt.Pascal Simbikangwa wari ushinzwe ubutasi bw’imbere mu gihugu akaba ari n’Umunyarwanda wa mbere wakatiwe n’u Bufaransa igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahamije ko atari ingabo za RPA zahanuye indege ya Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994.

Yagize ati “Ni abahutu bahanuye indege ya Juvénal Habyarimana, ndi mu mwanya mwiza wo kubimenya.”

Ibi kandi binashimangirwa n’imvugo y’ibiro bishinzwe umutekano wo hanze y’igihugu mu Bufaransa yo ku wa 11 Mata 1994 ndetse na raporo y’iperereza ry’umucamanza Marc Trévidic ryerekanye ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda.

Raporo Mutsinzi nayo yerekana ko Habyarimana yarashwe n’abahezanguni bari mu ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza, kugira ngo haburizwemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse babone n’uko barangiza umugambi wo kwica Abatutsi.

U Bufaransa mu ihanurwa ry’indege

Raporo n’ubuhamya bunyuranye bushyira mu majwi u Bufaransa mu mugambi wo guhanura indege ya Habyarimana wari wemeye gusangira ubutegetsi na FPR-Inkotanyi kandi batabishaka.

Ingabo z’u Bufaransa zageze mu Rwanda mu Ukwakira 1990, nyuma gato y’uko Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari zinjiriye mu Majyaruguru zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu.

Ku wa 6 Mata 1994, hari hashize amezi ane Ingabo z’Abafaransa zatoje ndetse zikagenzura igisirikare cy’u Rwanda zivuye mu gihugu ngo zisigire umwanya ingabo za Loni zibungabunga amahoro zagombaga gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yo muri Kanama 1993.

Gusa abakomeye mu butegetsi bwariho ntibishimiye gusangira ubutegetsi nkuko byateganywaga n’amasezerano ya Arusha, bituma hatutumba umwuka mubi.

Nkuko umunyamakuru Benoît Collombat, abivuga abasirikare bakuru b’u Bufaransa ntibemera ko bibeshye cyane ku ngabo zari iza FPR zafatwaga n’igisirikare ndetse n’ubutegetsi bw’u Bufaransa nk’umutwe w’abanzi ukwiye kurwanywa.

Abasesenguzi bavuga ko ari yo mpamvu bagombaga gushyigikira uwo ari we wese utarifuzaga ko habaho gusangira ubutegetsi na FPR-Inkotanyi. Zivuga kandi ko uburyo guhanura indege byakozwemo bigaragaza ko byari byarateguwe kandi bikitozwa inshuro nyinshi Abafaransa bafashije muri iyo myitozo.

Ikinyamakuru The New York Times cyasohoye inkuru icukumbuye ku ihanurwa ry’indege tariki 12 Ugushyingo 1994, gishimangira ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’agatsiko k’abasirikare ba Leta b’abahezanguni gafatanyije n’Abafaransa.

Uruhare rw’u Bufaransa mu ihanurwa ry’indege runagarukwaho n’iperereza ryakozwe n’inzobere z’abasirikare b’Ababiligi bavuze ko babonye inyandiko y’impapuro ebyiri yanditswe n’uvuga ko yari mu bantu bane bacuze umugambi wo guhanura indege harimo n’Abafaransa babiri.

Yashimangiye ko muri uwo mugambi bawucuranye n’Abafaransa babiri bafatanya no kuwushyira mu bikorwa.

Umufaransa, François Graner, nawe yibaza ku kuva mu Rwanda igitaraganya k’umufaransa wari ushinzwe ibijyanye n’igisirikare mu Rwanda, Bertrand Cussac, akavuga ko ari ibintu bidasanzwe bishimangira ko hari ikintu gikomeye u Bufaransa bwari buzi ko kigiye kuba ari ryo hanurwa ry’indege n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside.

Uruhare rw’u Bufaransa mu ihanurwa ry’indege ni urwo kwibazaho cyane. Umunyamakuru Jean-François Dupaquier, avuga ko yabwiwe n’umukobwa w’umwe mu bari batwaye indege ya Habyarimana, Sylvie Minaberry, ko baciwe intege zo gutanga ikirego ubwo yahuraga na Michel Roussin, wari Minisitiri w’ubutwererane.

Yagize ati “Ubwo namubazaga uwarashe indege yarebye hasi ku nkweto ze tugira urujijo, asubiza ko byumvikana ko atari Abafaransa bayirashe.”

Bivugwa ko nyuma y’ihanurwa ry’indege Abafaransa bahise barigisa agasanduku k’umukara kaba gafite amakuru yose y’ibijyanye n’indege. Abasesenguzi bakemeza ko kutagatanga ari umugambi wo guhisha uruhare rwabo.

Capt.Paul Barril ku isonga ry’abakekwa

Capitaine Paul Barril wahoze yungirije umuyobozi w’umutwe udasanzwe wa jandarumori y’u Bufaransa agarukwaho n’umucamanza Trévidic, mu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Yakunze kwivuguruza cyane avuga ko ubwo yahanurwaga yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyamara abatangabuhamya babiri bakaba barimo n’umugore w’uwari ushinzwe ubutwererane n’u Rwanda, avuga ko yamubonye mbere ho gato y’ihanurwa ry’indege.

Kuva jenoside yakorewe abatutsi yarangira, Barril ashyirwa mu majwi kubera ko ari we, tariki ya 28 Gicurasi 1994, wasinye amasezerano yo guha intwaro n’abasirikare Guverinoma y’Abatabazi, ari nayo yashyize mu bikorwa jenoside yari imaze igihe kinini itegurwa.

Mu buhamya bwagiye butangwa n’abantu batandukanye, Paul Barril avugwaho kuba yari afite ubutumwa bwo kurwanya ingabo za APR zari zihanganye na Leta ya Habyarimana, aho uretse kuba yaroherezaga abakomando mu Rwanda, yanabanje guhabwa akazi ko kuneka abakorana na FPR bari batuye ku mugabane w’i Burayi.

Bwa mbere ahatwa ibibazo, yabajijwe na Marc Trévidic wakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, gusa kubera inyandiko zashyizwe ahagaragara zivuga kuri jenoside, Paul Barril kugeza ubu avugwaho kuba yaragize uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Paul Barril, aheruka gusohoka no ku rutonde rwakozwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, rw’abasirikare 22 b’u Bufaransa bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kuyitegura no kuyikora.

Ibisigazwa by'indege ya Habyarimana bigaragara mu rwari urugo rwe ruri i Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza