Kubaka inzu ziciritse i Kigali: Umuhigo PL yasorejeho yiyamamaza

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Nzeri 2018 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Ishyaka Riharanira Ukwishyiza ukizana kwa buri muntu (PL), ryijeje abaturage ko rizaharanira imiturire myiza y’abaturage, abo mu Mujyi wa Kigali, bakabona inzu ziciriritse.

Iri shyaka ryasoreje mu Karere ka Nyarugenge, ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite baryo, kuri uyu wa Gatandatu.

Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa, wayoboye Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe, yavuze ko iri shyaka rizaharanira ko abanyamujyi babona amacumbi ahendutse kandi meza.

Ati “Ishyaka PL rizakomeza guharanira ko imiturire irushaho kunozwa, imishinga yo kubaka amazu aciriritse agezweho, meza ndetse yubakwa ajya hejuru kugira tubashe kudakomeza kototera bwa butaka buhingwa, kuko uko twiyongere bwo butiyongera”.

Mu kwiyamamaza, iri shyaka ryanavuze ko n’ibice by’icyaro bigize Nyarugenge, bizabyazwa umusaruro hahingwa imboga, ibiti by’imbuto mu kwihaza mu biribwa, no gusagurira isoko.

Ryagiye rinavuga ingingo nyinshi rizaharanira, rizirikana Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi binyuze mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mukabalisa yanavuze ko bazaharanira guteza imbere ireme ry’uburezi na za kaminuza zigakora ubushakashatsi butanga ibisubizo muri sosiyete kandi bukamenyekanishwa.

By’umwihariko, PL yavuze ko ikangurira urubyiruko kwiga ibibafitiye akamaro, bituma babasha kwihangira imirimo, bityo ubushomeri bukagabanuka.

Mukabalisa yavuze ko bazajya begera abaturage bagatanga ibitekerezo ku bibakorerwa.

Ati “Ibyo tuzakora byose tukazabikora mu nshingano z’Inteko Ishinga Amategeko, inshingano yo gushyiraho amategeko, amategeko abereye Abanyarwanda, bagizemo uruhare batanzemo ibitekerezo.”

Mu kuba Umunyarwanda wese agomba kwishyira akizana, hazaharanirwa ubutabera bunoze, bwihuse kandi bugendera ku mategeko, ari ko hashyirwa imbere gukemura ibibazo mu bwumvikane.

Iri shyaka ryasoje risaba abaturage kuzarigirira icyizere, bagatera igikumwe imbere y’inyenyeri eshatu, ku wa 3 Nzeri 2018.

Akarasisi k'abamotari bavuza amahoni kifashishijwe mu kwiyamamaza
Indorerezi z'Inama Mpuzamahanga y'Akarere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR) zakurikiranye uko kwiyamamaza mu Rwanda bikorwa mu mutuzo
Morale yari yose ahazwi nko kuri Tapis Rouge i Nyamirambo
Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa, yijeje abanya-Kigali kuzaharanira imiturire myiza, amazu aciriritse akaboneka
PL yerekanaga abakandida ifite ku rutonde bagasuhuza abaturage
PL yifashishije umuhanzi Ama-G The Black mu gususurutsa urubyiruko rwitabiriye ukwiyamamaza kwa PL
Umuhanzi Lil G nawe yafashije PL mu kwiyamamaza i Nyamirambo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza