Intambwe ya AU mu kwivugurura, kwihaza no gukorana n’amahanga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Paul Kagame, yasangije abitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Nzeri 2018, urugendo rwo kwiyubaka binyuze mu mavugurura AU yakoze agamije guteza imbere Afurika.

Inteko Rusange ya 73 ya Loni yasojwe ku wa 30 Nzeri 2018, yabaye umwanya mwiza wa AU wo kugaragaza ko yivuguruye ndetse n’umugambi ifitiye Afurika.

Mu ijambo rye Perezida Kagame wahawe kuyobora amavugurura ya AU mu 2016 yavuze ko uburyo bwo gukoramo ibintu byari bikwiye guhinduka ndetse yatangiye gutanga umusaruro.

Yagize ati “Icyerekezo cy’umugabane wacu ni ukwagura imikoranire ihamye kandi ibyara inyungu, binyuze muri AU ndetse n’imiryango y’ubukungu ihuriweho n’uturere twacu.”

Perezida Kagame yavuze ko intego ya AU yatumye amavugurura yibanda ku by’ubukungu n’imiyoborere mu myaka itatu ishize.

Ati “Imikorere mishya yatumye ingengo y’imari ya AU igera munsi y’iy’umwaka ushize ku kigero cya 12%. Ikigero cy’imigabane itangwa n’ibihugu by’ibinyamuryango cyariyongereye. Inkunga itangwa mu Kigega gifasha AU muri gahunda zo kugarura amahoro ziri hejuru kuva cyashyirwaho mu 1993.”

Perezida Kagame yatangaje ko amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) yashyiriweho umukono i Kigali muri Werurwe 2018, na yo azagira ingaruka ku bukungu bw’umugabane.

Ati “Ubucuruzi hagati ya Afurika buzafasha umugabane kugera ku ntego zawo z’Iterambere Rirambye bitarenze 2030. Tuzabona uburyo bw’imikoranire hagati ya Leta n’abikorera izarushaho kuzamura uru rwego.”

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yagaragaje ko ingengo y’imari ya AU yemejwe mu 2019 iri hasi cyane ugereranyije n’imyaka ine ishize.

Yagize ati “Amavugurura ya AU agamije kwihaza mu by’ubukungu yafashije gukusanya ubwizigame mu ngengo y’imari ya 2019 ndetse ibihugu by’ibinyamuryango bitanga inkunga irenga ½ cyayo (66%), igipimo kiri hejuru kugeza ubu, mu gihe abafatanyabikorwa batanze 34%.”

Ingengo y’imari ya AU ya 2019 ingana na miliyoni $408, ivuye kuri miliyoni $515 mu 2018. Muri iyi ngengo y’imari, miliyoni $269 zizava mu bihugu by’ibinyamuryango, izigera kuri miliyoni $139 zitangwe n’abafatanyabikorwa.

Umusanzu w’ibihugu wiyongereyeho 6%. Mu ngengo y’imari ya 2018, byatanzemo 60% ungana na miliyoni $311 million, mu gihe miliyoni $204 zavuye mu baterankunga.

Kaberuka Donald wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) wari mu itsinda ry’intiti zafashije Perezida Kagame mu mavugurura yishimiye intambwe iganisha ku kwihaza mu ngengo y’imari ya AU.

Perezida Kagame uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ageza ijambo ku Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye i New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza