00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Insiriri n’uruhumbikiro rw’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda: Depite Mukasa Mbidde yabivuye imuzi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Kamena 2021 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Ku biyiziho kuba inshuti z’akadasohoka z’imbuga nkoranyambaga, Depite Mukasa Mbidde si mushya mu maso yabo. Ushobora kuba utamuzi ku izina ariko warigeze kumva bamuvuga.

Mbidde ni Umunyapolitiki wo muri Uganda uhagarariye iki gihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA.

Hari umuntu ushobora kuba azi Icyongereza, yaracyize yewe yaranakiminujemo ariko ugasanga hari amagambo runaka atajya avuga n’umunsi n’umwe. Bene uwo ashobora guhura na Mbidde agataha ubwumvane bwanze kuko akoresha amagambo akakaye, amwe asaba kuyumva usubije inyuma cyangwa inkoranyamagambo za Longman cyangwa Oxford ziri hafi aho.

Mu mwaka ushize ubwo hizihizwaga Noheli, abinyujije kuri Twitter yandikiye abamukurikira ubutumwa bugira buti “​Hon Fred Mbidde Musaka wishes you a splendiferous, supercalifragilisticexpialidociou​s,​ droll, chuppy​ and frolicsome Christmas"​. Aya magambo yose yakoresheje nubwo adakoreshwa na benshi, ari mu y’Icyongereza cyemewe.

Wifashishije inkoranyamagambo, Supercalifragilisticexpialidocious bisobanura ikintu cyiza by’agatangaza, nubwo kurisoma byumvikana nk’ikigeragezo. Kuri we ni nko kunywa amazi. Ni cyo kimwe na splendiferous ugenekereje mu Kinyarwanda risobanura agahebuzo.

Mu yandi magambo adakoreshwa na benshi mu Cyongereza ariko usanga akoresha kenshi harimo nka “poohoo” risobanurwa kurira bimwe bita kuboroga ariko iyo umuntu afite ububabare, “Kowtow” rishatse kuvuga guca bugufi, cyangwa “Jabberwocky” akunda gukoresha risobanura ibintu bidafite ishingiro.

Yigeze kuvuga ati “Abantu bavuga ko nkoresha Icyongereza gikomeye ndetse bakanenga bavuga ko ntari umuntu uzi gusobanura ibintu, ariko ndashaka kubabwira ko narangije Kaminuza mu itangazamakuru muri Makerere University, kandi twari 60 gusa bigaga iryo somo.”

Ni umunyamategeko w’umwuga, winjiye mu ruhando rwa Politiki guhera mu myaka ya 1999 ariko ntiyahirwa n’imyanya y’imbere mu gihugu kugeza ubwo mu 2011 yatsindwaga amatora y’Abadepite ariko akabona inenge mu mategeko yahaga uburenganzira ishyaka rya NRM bwo kugira umuntu urihagararira mu Nteko ya EALA.

Yuririye kuri iyo nenge, atanga ikirego anatsinda urubanza yinjira muri EALA atyo.

Muri iyi nteko yabaye muri Komisiyo zitandukanye ndetse aranaziyobora zirimo ishinzwe Itumanaho, Ubucuruzi n’Ishoramari; ubu anayobora agashami kayo gashinzwe amategeko.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yasesenguye byimbitse imvano y’ikibazo cy’umubano mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda, umuti wacyo n’igihombo bikomeje gutera.

Gufunga umupaka byari igisubizo, si ikibazo

Mbidde yasobanuye ko hari bamwe bakeka ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyatangiye mu 2019 ubwo Umupaka wa Gatuna wafungwaga, nyamara yemeza ko bifite imvano ya kure cyane.

Ati “Gufunga umupaka, byari bigamije gukemura ikibazo. Ntabwo byo ubwabyo ari ikibazo. Icyo rero umuntu yakwibaza, ikibazo cyari ikihe?”

Uyu mugabo yavuze ko kuba abantu baravaga mu Rwanda, bakambuka umupaka bajya muri Uganda, bagahura n’ibibazo birimo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bakamara umwaka bari muri gereza nta muntu ubizi batotezwa, ari impamvu ikomeye yagombaga gutuma umupaka ufungwa.

Ati “Ibyo ubwabyo byatumye biba ikintu cy’ingenzi cyane kuri Guverinoma y’u Rwanda ifunga umupaka wayo ku buryo abaturage baguma ari bazima. Icya kabiri, Uganda yatangiye guhishira abantu bikekwa ko bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Yatanze urugero kuri Mukankusi Charlotte uri mu buyobozi bwa RNC wahawe Pasiporo na Uganda. Uyu na bagenzi be banahuye na Perezida Museveni ndetse aza kubyiyemerera, avuga ko ngo guhura na bo "byari impanuka".

Ibi bikubitana n’uko imbere muri Uganda, abantu bose baruciye bakarumira ntihagira n’umwe uhaguruka ngo asabe ko iki kibazo gikemurwa.

Mbidde yagize ati “Ni njye muntu wa mbere wavuze mu ruhame kuri ibi bibazo muri Uganda kuko abandi bose bari barabitinye. Kandi icyo nakubwira ni uko Guverinoma yafashe umurongo wo kuruca ikarumira.”

Usibye Abanyarwanda bagirirwa nabi muri Uganda, Mbidde yavuze ko n’Abanya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda bakunze kwibasirwa, ati “N’ubu baracyahungabanywa”.

Yagize ati “Nibuka umunsi umwe Abanya-Uganda 40 bafite inkomoko mu Rwanda bafatiwe mu rusengero bashinjwa kuba intasi. Niba atari Politiki yo guhutaza Abanyarwanda, ni ukubera iki intasi 40 zahurira mu rusengero? Bari gushinga ishyaka se? Cyangwa se gutata ni umurimo ukorwa abantu bahuriye hamwe?”

Mbidde yavuze ko abantu bose bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, barimo Tribert Rujugiro bose ubushabitsi bwabo bwahawe rugari muri Uganda nta nkomyi.

Igiteye inkeke kurushaho ni uko abo mu bwoko bw’Abanyarwanda bwemewe muri Uganda bakomeje guhohoterwa.

Ati “Mfite ikirego ndi gukurikirana cy’Abanyarwanda, Abanya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda no muri iki gihe bivugwa ko ibihugu byombi biri mu nzira y’amahoro, bo barirukanwe bajyanwa mu Rwanda. Bamaze hafi umwaka baba muri hotel mu Rwanda, kuko birukanwe mu gihugu cyabo, basiga ibikorwa byabo, ni njye uri gukurikirana imitungo yabo iri muri banki.”

Mukasa Mbidde yasobanuye ko kuva u Rwanda na Uganda byagirana ikibazo, igihugu cye cyatereye agati mu ryinyo bigizwemo uruhare na Museveni, kikanga gutera intambwe iganisha ku mubano mwiza

Mbidde yavumbuye ikintu kidasanzwe amaze guhura na Museveni

Hari benshi bahuza ikibazo cy’uyu munsi cy’u Rwanda na Uganda n’amateka ari hagati y’ibihugu byombi ahera mu rugamba rwo kubohora Uganda cyangwa se urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambara yo muri Congo.

Mbidde yavuze ko yagize amahirwe yo guhura n’abakuru b’ibihugu byombi, aza gutahura ko bishoboka cyane ko Museveni yaba afitiye Abanyarwanda urwango rwa karande.

Ati “Icyo natahuye ni uko bishoboka cyane ko Museveni afitiye urwango Abanyarwanda. Urwango rukomeye, ku mpamvu ntazi; ku buryo uba Umunyarwanda mwiza mu gihe umushyigikiye. Ariko iyo uri umuntu wumva ko ufite uburenganzira bwo kubaho nk’ikiremwamuntu, aho uba ufitanye ibibazo na we.”

Yavuze kuba hari abantu bafite inkomoko mu Rwanda bakoranye na Museveni ariko bahagarika iyo mikoranire, “bakagarukira hafi y’urupfu”.

Kuri we ngo uramutse ufashe urutonde rw’ababohoye Uganda bo muri Afurika y’Iburasirazuba, mu mazina, abenshi uyu munsi wabasanga mu Rwanda.

Ati “Aho kubashima, arabarwanya. Ibyo bigomba kuba bifitanye isano n’amateka ku buryo bari beza mu gihe bamukoreraga ariko ubu bari kwikorera ubwabo, ni babi.”

Urwo rwango si urwa none! Mu 1987 ngo Museveni yasabye ko Prof Karugire Samwiri atangiza urugendo rwo kwandika Itegeko Nshinga rishya rya Uganda. Birangiye, yazaniwe imiterere yaryo, ariko arakazwa n’ikintu kimwe gikomeye.

Ati “Mfite amakuru yizewe ko ubwo yarizanirwaga, yarakajwe no gushyira Abanyarwanda mu bwoko bumwe bwa Uganda. Yajugunyiye icyo gitabo uwo ’Professor’, avuga amagambo abo bantu bananiwe kwakira. Kuri we Abanyankole ni abantu beza kurusha Abanyarwanda. Kuri we, ababohoye u Rwanda si abantu beza.”

Mbidde yavuze ko igikwiriye gukorwa ari ugukomeza kubwira Museveni ko ibyo ari gukora atari byo, kandi ngo urwo rugendo rwaratangiye. Yashingiye ku kuba igice kinini gituwemo abo mu bwoko bw’Abanyarwanda cyaranze kumutora nk’abatuye Masaka, Mityana, Luwero, Mubende n’ahandi.

Ufite agatwe gato akarinda ubuhiri

Mbidde yavuze ko Abanyapolitiki benshi bo muri Uganda bahisemo inzira yo guceceka kugira ngo babeho atari uko bayobewe ukuri.

Ati “Navumbuye ko bahisemo ihame rimwe ry’ingenzi rivuga ngo ‘ubwoba ni ubuzima’. Bahitamo guceceka kugira ngo babeho. Hanyuma abandi badaceceka, bashyigikiye ibyo turi kurwanya.”

Uyu mugabo yavuze ko nk’abaturage bari batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bazi neza ikibazo. Yatanze urugero rw’abarenga 600 mu gihe cy’amezi ane mu 2019 banditse basaba ko iki kibazo cyakemurwa kubera igihombo.

Ati “Abantu 600 mu mezi ane, nawe wakwibaza ayo abo bantu bahombye. Kubera iki? Kuko umuntu umwe yafashe umwanzuro wo gushotora igihugu kirengana ku mpamvu yananiwe gusobanura. Kandi turabizi, iyo Museveni afite ingingo, ntabwo ashobora kuyiceceka. Yaracecetse kuko nta ngingo afite kuri iki kibazo.”

Ukuri ni ko kuzakemura ikibazo

Mbidde yavuze ko bikwiye ko igihugu cye cyemera ko ari cyo “gishotora” u Rwanda, kandi ko ibyo bizavaho mu gihe kizaba cyemeye kuvugisha ukuri.

Uko kuri kugomba kujyana no gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe n’ibihugu byombi, nk’uburyo bwo gukemura ikibazo.

Ati “Hasinywe amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Ibyo bivuze iki? Biravuze ngo Uganda ikwiriye guhagarika gushyigikira abarwanya u Rwanda ahubwo ikaruboherereza bakaburanishwa. Hari uwakeka ko ibyo na byo bizakemura ikibazo, oya, ikibazo kizakemurwa n’ubushake bwo gukorera hamwe, bwo kubana neza.”

“Icyo ni cyo kikibura ku ruhande rwa Uganda. Turasenga dusaba Imana ko kuri iyi nshuro Perezida uherutse kurahira, yumva neza ko u Rwanda na Uganda biva inda imwe.”

Kuki Museveni yishyizemo u Rwanda?

Mbidde asobanura ko bishoboka cyane ko Museveni afitiye u Rwanda urwango rushingiye no ku byo rumaze kugeraho kurusha igihugu cye.

Ati “Uganda imaze imyaka irenga 35 ifite amahoro, ifite ubutunzi kamere [...] yananiwe kugira ibintu byinshi igeraho.”

Mbidde yavuze ko impamvu Museveni agikora ibyo ashaka ari uko mu nzego zitandukanye za Uganda, hari abantu bamushyigikiye, atanga urugero kuri Abel Kandiho uyobora CMI n’abandi biganjemo abinjiye mu gisirikare mu myaka ya 1990 n’abandi bari muri Guverinoma.

Ati “Afite abantu bafite imyumvire imwe gusa si benshi. Abenshi bigira nk’abumva ibintu kimwe na we kugira ngo bakomeze kubona umugati cyangwa se abandi bakumva ko umutekano uzava mu kwemeranya na we.”

Politiki imeze nk’igikinisho cya muzika

Iki kiganiro na Mbidde twagikoze ku munsi Museveni yarahiraga. Mu gusobanura niba hari icyo umuntu yakwitega muri iyi myaka igiye kuza, yagarutse ku nkuru z’ibicurangisho bya muzika.

Yifashishije urugero rw’igikinisho cyashyirwagamo igiceri, hanyuma kigacuranga indirimbo yabaga yarashyizwemo mbere n’uwagikoze.

Ati “Umbajije niba hari amakuru mashya tuzabona muri iyi manda nshya atangiye, azakora nk’iyo mashini. Azakora ibyo asanzwe akora kuko ni byo azi gukora. Ntiwitege ikintu gitandukanye.”

Mbidde yakomeje avuga ko uko iminsi ishira, ibimenyetso byerekana ko nta bushake Museveni afite mu gukemura ikibazo cy’u Rwanda na Uganda.

Yatanze urugero ku buryo Museveni yohereje Dr Adonia Ayebare nk’intumwa ye kugira ngo aganire na Perezida Kagame ku kibazo kimaze igihe hagati y’ibihugu byombi, ariko murumuna we akaba ari we ushyirwa mu majwi mu gukorera iyicarubozo Abanyarwanda.

Ati “Niba Museveni yohereje Dr Ayebare ngo ahure na Perezida Kagame nk’umuhuza mu gihe azi neza ko umuvandimwe we, Abel Kandiho, ari umuyobozi wa CMI iri kwica Abanyarwanda, kuri njye ibyo bisa nk’umukino na none.”

Mbidde yavuze ko nk’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, ari gukora ibishoboka kugira ngo ikibazo gikemuke ariko byose abikora ashingiye ku kuvuga ukuri.

Ati “ Ukuri kutavuzwe, iki kibazo ntikizigera gikemuka. Ikindi, njye nafunguye amarembo, igihe cyose Perezida wa Uganda yashaka kumenya ukuri, nabwiye abaturage ukuri kandi na we sinagira impungenge zo kumubwira ukuri.”

Yakomeje avuga ko nk’umunyapolitiki, undi mwanzuro ari uko Museveni yava ku butegetsi nubwo “bitoroshye” ariko icyo we na bagenzi be bari gukora ari “ugukora cyane”.

Mbidde yavuze ko nk’abadepite ba EALA ntacyo bakora mu gukemura iki kibazo kuko na bo ubwabo bafite byinshi bitaboroheye birimo kuba batabona umushahara wabo uko bikwiriye n’ibindi.

U Rwanda na Uganda hashize hafi imyaka ibiri bisinye amasezerano yo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, icyakora umusaruro wayo ugerwa ku mashyi kuko Abanyarwanda bacyumvikana batawe muri yombi mu buryo budakurikije amategeko. Ikindi imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda iracyafite ibirindiro muri Uganda.

Uyu mugabo agaragaza ko manda nshya ya Museveni nta kintu kinini izahindura mu mubano w'ibihugu byombi, ahubwo ko Politiki ye n'ubundi ariyo azakomeza kwimakaza
Mukasa Mbidde ahagarariye Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC. Asanga we na bagenzi be nta kintu kinini bakora ku kibazo cy'umubano utifashe neza hagati y'ibihugu byombi kuko ngo bafite byinshi bibagora birimo no kubona umushahara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .