00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 30 irashize ishyaka PL rishinzwe mu bibazo uruhuri, uko ryabyigobotoye n’icyerekezo rifite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Umwana wavutse tariki 14 Nyakanga 1991 ubwo abayoboke ba mbere b’ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu (PL), bateraniraga i Kigali muri Hoteli Meridien, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021 yujuje imyaka 30.

Ni imyaka iri shyaka rimaze rivutse, ryaranzwe n’ibihe bibi byarigwiriye ariko rigakomeza guhagarara ryemye mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda bose.

Parti Liberal - PL yashinzwe mu bihe bikomeye by’ubutegetsi bw’igitugu bwa MRND, bamwe mu Banyarwanda barahejejwe ishyanga, abari mu gihugu na bo nta bwisanzure bafite, akarengane ari kose mu gihugu, rishingwa rigamije kurwanya icyo gitugu n’akarengane byari mu Rwanda ndetse no kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda.

Bamwe mu bayoboke b’imena bashinze PL bavuga ko mu ntangiriro icyatumye Abanyarwanda bayiyoboka ari benshi ari uko ryazanye amahame bari bakeneye cyane ari yo Ukwishyira ukizana, Ubutabera-n’Amajyambere kandi no kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko, akarere cyangwa inkomoko.

Iri shyaka ni rimwe muri menshi ataroroheye ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana bwari bwarimitse irondamoko n’ivangura, abayoboke baryo bakaba baritanze kugeza ubwo benshi babizira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

PL yavutse mu gihe u Rwanda rwari ruri mu bihe bibi by’impinduka zidasanzwe muri politiki, aho igihugu cyari kimaze imyaka 30 kiyoborwa hagendewe ku ishyaka rimwe ryayobozaga igitugu, akarengane n’ubwironde bushingiye ku moko, akarere n’ibindi. Muri icyo gihe, ubutegetsi bwa Habyarimana bwisanze ku gitutu cy’amahanga cyo gufungura urubuga rwa demokarasi, abaturage bakerekana ibitekerezo byabo binyuze mu mashyaka menshi.

Leta ya Habyarimana kandi yari mu mayira abiri nyuma y’urugamba rwari rumaze amezi make rutangijwe na FPR Inkotanyi, rugamije gukuraho politiki mbi yatanyaga Abanyarwanda, itarashakaga ko impunzi z’Abanyarwanda zari mu mahanga zitaha, politiki yakubiraga ibyiza by’igihugu igatonesha bamwe igaheza abandi.

Ryakangaranyije ubutegetsi bwa Habyarimana, rifatwa nk’ibyihebe

Agatabo k’amateka y’Ishyaka PL, kagaragaza uburyo Abanyarwanda bariyobotse ari benshi kuko amahame yaryo yo kwishyira Ukizana, Ubutabera n’Amajyambere bari bayanyotewe cyane.

PL yavutse mu bihe bimwe n’andi mashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’uko Politiki ishingiye ku mashyaka menshi yemerwa mu Rwanda, hakanashyirwaho n’itegeko rigenga imishingire n’imikorere y’amashyaka.

Uhereye i bumoso hari Landouard Ndasingwa, Justin Mugenzi, Agnès Ntamabyaliro , Stanislas Mbonampeka mu nama yo kuwa 14 Nyakanga 1991 ubwo PL yashingwaga
Mugiraneza Vincent (PL) na Barayagwiza (CDR) mu kiganiro mpaka kuri Televiziyo mu myaka ya 1990

Ishyaka PL ryishyize hamwe n’andi mashyaka yari amaze gushingwa ari yo MDR , PSD, PDC na PSR, ashyiraho Ihuriro ry’Amashyaka aharanira Demokarasi n’Impinduka (FDC) kugira ngo ashyire hamwe imbaraga zo kurandura burundu ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda bwari bwimakajwe n’Ishyaka MRND.

Ayo mashyaka yakomeje kotsa igitutu Perezida Habyarimana, maze mu Ukwakira 1991, ashyiraho bwa mbere Minisitiri w’Intebe, Nsanzimana Sylvestre wakomokaga mu ishyaka rye ndetse Guverinoma yashyizweho icyo gihe na yo ikaba yarimo abaminisitiri hafi ya bose bo mu ishyaka rye.

Ibi byarakaje amashyaka ataravugaga rumwe na we arimo na PL ategura imyigaragambyo. Habyarimana yahise ajya muri Zaïre kugisha inama inshuti ye magara Mobutu, wamugiriye inama yo gucamo ibice ayo mashyaka amurwanya.

Nyuma yo kugirwa iyo nama yo gucamo ibice amashyaka yamurwanyaga, Habyarimana yabishyize mu bikorwa maze bidateye kabiri, ya mashyaka atangira gucikamo ibice. PL yacitsemo ibice, uwari Perezida wayo Mugenzi Justin atangira kunywana na MRNDD yari ku butegetsi, igice cye acyita PL Power. Muri MDR na ho niko byagenze, havukamo igice cya MDR Power cya Karamira Frodouald.

Mugenzi Justin yahise atangira guhindura amatwara no gushaka abahutu yashyira mu ishyaka, avuga ko ibibazo biri muri PL biterwa n’agatsiko k’abatutsi kayobowe na Ndasingwa Landouard wari Visi-Perezida wa mbere.

Agatabo k’amateka ya PL kavuga ko iturufu y’amoko yazamuwe na Mugenzi kubera amaco y’inda n’indonke yijejwe n’ishyaka MRNDD birimo kumufasha mu bucuruzi bwe, kumuha amasoko ya Leta no kumugira umuminisitiri maze na we atangira kuryanisha abayoboke b’ishyaka PL yari ayoboye.

Mugenzi Justin yemeye ibyo yategekwaga byose harimo no kumutiza Interahamwe akazambika imyenda ya PL kugira ngo ziteze akaduruvayo mu myigaragambyo, maze zihangane n’igice cyitandukanyije nawe.

Uguhangana hagati ya Mugenzi n’abo batavugaga rumwe mu Ishyaka PL kwagiye kongera ubukana kugeza igihe abereye icyitso cya MRND mu gutsemba abayoboke ba PL nyabo, ni ukuvuga abatarigeze batatira igihango n’intego by’Ishyaka ryabo.

Ishyaka PL ryakomeye ku ntego nubwo imbere ryari ryajemo ibice, igice cyari kigishikamye ku mahame yaryo gikomeza gushyigikira cyane ibiganiro by’amahoro bya Arusha byari bigamije gushakira amahoro u Rwanda.

PL yongeye kugaragaza ubudatezuka ku ntego zayo ubwo yo na PSD bandikiraga Perezida Habyarimana ibaruwa yo kumuha gasopo (Ultimatum) ku birebana n’uruhare rwe bwite afatanyije n’Interahamwe mu guhungabanya umutekano hose mu gihugu.

Gufatanya n’umuryango FPR Inkotanyi gushyigikira ingingo zari zigamije guca intege ivangura iryo ariyo ryose ryari ryarimitswe na MRND, byatumye PL ihabwa icyapa cy’ishyaka ry’Abatutsi, icyitso cya FPR mu gihugu maze abayoboke baryo batangira guhigirwa hasi kubura hejuru.

Ibyo byatumye guhera muri Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, benshi mu bayoboke ba PL bari mu bishwe ku ikubitiro. Mu bishwe harimo nka Ndasingwa Landouard n’umugore we n’abana, Kayiranga Charles n’abo mu muryango we, Kameya André n’abo mu muryango we, Rebero Laurent n’umuryango we, Ngagi Justin n’umuryango we, Jean Baptiste Habyarimana wari Perefe wa Butare n’umuryango we, Kabageni Venansiya, Niyoyita Aloyizi, Kurawige n’abandi benshi.

PL mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rushya….

Jenoside imaze gutangira, abayoboke ba PL benshi barishwe, bake bashoboye kurokoka bahungishirizwa i Byumba ahari i ibirindiro by’ingabo za FPR Inkotanyi. Ubwo bari i Byumba, bongeye kwihuza maze ku itariki ya 3/6/1994, bashyiraho Komite Nyobozi y’agateganyo y ’ishyaka yari igizwe na Dr Nsengimana Joseph nka Perezida, Higiro Prosper wabaye Visi Perezida wa mbere, Kayiranga Esdras, Visi Perezida wa kabiri, Nsabimana Emmanuel, Umubitsi, Nkongoli Laurent, Umujyanama na Mutake Tharcisse na we wari Umujyanama.

Byatumye ubwo hashyirwagaho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda muri Nyakanga 1994, PL iba rimwe mu mashyaka yari afite abayihagarariye mu mishyikirano yayibanjirije. Kugeza muri Nzeri uwo mwaka, muri Guverinoma yari igizwe n’abaminisitiri 21, PL yari ifitemo imyanya itatu yahagarariwemo na Dr Nsengimana Joseph muri Minisiteri y’Amashuri makuru Ubushakashatsi n’Umuco, Higiro Prosper muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukorikori na Mugabo Pie muri Minisiteri y’Imibereho myiza y’Abaturage.

Mu Nteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho yo kuwa 25 Ugushyingo 1994, yari igizwe n’abadepite 70, PL yari ifitemo abadepite 13.

Iri shyaka kandi uretse imyanya muri Leta, ryanagize uruhare mu biganiro byo mu Rugwiro byemerejwemo politiki y’ahazaza h’u Rwanda ari na yo yakomotseho Ibirango bishya bya Repuburika y’u Rwanda, Itegeko Nshinga ryo mu 2003, Inkiko Gacaca, Icyerecyezo 2020 n’ibindi byinshi byayoboye u Rwanda rushya mu majyambere aruranga muri iki gihe.

Icyo gihe PL yatanze ibitekerezo ku bibazo birebana na Demokarasi, ibirebana n’inkiko Gacaca, indishyi ku bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, ubumwe bw’Abanyarwanda, ibibazo by’ubutabera muri rusange, ubukungu, umutekano n’uruhare buri munyarwanda wese agomba kubigiramo.

Nyuma y’inzibacyuho, ni ukuvuga guhera mu 2003, ubwo hatorwaga Itegeko Nshinga, PL yakomeje gutanga umusanzu wayo mu kubaka Igihugu binyuze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi n’ahandi.

Iryo shyaka mu matora ya Perezida ryashyigikiye Paul Kagame wari watanzwe na FPR Inkotanyi ari na we waje gutsinda.

Kuva 2003 kugera 2010, PL yahagarariwe n’Abaminisitiri babiri muri Guverinoma barimo Prof Nkusi Laurent wayoboye Minisiteri zirimo iy’Itumanaho na Mitali Protais wayoboye iy’Ubucuruzi na Minisiteri y’Urubyiruko.

Guhera muri 2010 kugera muri 2015, Ishyaka PL ntiryahagarariwe muri Guverinoma ariko ryakomeje guhagararirwa mu zindi nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu. Ubu rihagariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne.

Muri manda ya mbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu 2003 kugeza mu 2008, PL yatsindiye imyanya itandatu mu Nteko, naho muri Manda ya kabiri y’Umutwe w’Abadepite yatangiye muri Nzeri 2008 igasozwa 2013 yabonyemo imyanya ine, ni mu gihe guhera mu 2013 kugeza mu 2018 Ishyaka PL ryari rihagarariwe n’abadepite batanu naho guhera mu 2018 kugeza ubu rifite imyanya ine mu Nteko.

Muri izo manda zose kandi hari n’abayoboke ba PL biyamamaje mu myanya yahariwe ibyiciro by’abagore. Mu myanya 24, abagore bo muri PL bagiye babona imyanya itatu.

Guhera mu 2013, Mukabalisa Donatille, ubu uyobora PL, ni we Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka wa 2010, ishyaka PL ryatanze Higiro Prosper nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, aza ku mwanya wa gatatu.

Imvururu n’ihunga rya Mitali, icyuho muri PL

Zimwe mu ntege nke iri shyaka ryemera ko ryagize, harimo ibibazo by’umwuka mubi, byatumye ubumwe n’ubufatanye mu bayoboke bugenda bwangirika mu bihe bitandukanye ariko rikagerageza kongera guhuza abayoboke n’ubwo byabaga bibasizemo icyuho.

Mu byibukwa cyane harimo itoroka rya Sebarenzi K. Joseph wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’imvururu zo mu 2007 zavutse nyuma ya kongere y’ishyaka, hagatorwa komite nshya yasize Mitali Kabanda Protais abaye Perezida wa PL.

Icyo gihe havutse umwuka mubi kuko bamwe mu bayoboke batanyuzwe n’uko amatora yagenze. Ikibazo cyaje gushyikirizwa inkiko, birangira PL itsinze maze, abashatse gukurura amakimbirane barirukanwa mu ishyaka. Mu birukanywe harimo Ngirabakunzi Elie na Murashi Isaie bahise banatakaza imyanya mu Nteko.

Undi mwuka mubi wavutse mu 2015 ubwo byamenyekanaga ko habayeho inyerezwa ry’umutungo bikozwe na Mitali Protais wariyoboraga. Icyo gihe PL yagaragaje ko Mitali yayitwaye asaga miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda, asabwa kuyagarura cyangwa akajyanwa mu nkiko.

Mitali wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia yahise ahamagazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, aho gutaha mu Gihugu, ahita ahunga. Yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ariko kugeza n’ubu ntarafatwa. Hagati mu ishyaka hafashwe icyemeze cyo kumwirukana muri PL.

PL ifite icyizere cy’ejo hazaza

Nubwo ishyaka PL ryagiye rinyura mu bizazane byinshi, mu gihe ryizihiza imyaka 30 ryishimira ko rifite inzego z’ishyaka ziva ku nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu, rikaba kandi rifite abayoboke benshi mu gihugu hose biganjemo urubyiruko, binatanga icyizere cy’ahazaza heza. Ni ishyaka ryagiye rigaragara mu bikorwa n’amahuriro atangirwamo ibitekerezo bigamije kubaka u Rwanda.

Ishyaka PL rigaragaza ko rifatanya n’andi mashyaka mu kugena no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zirebana n’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda. Umwihariko wa PL ukubiye mu ntego zayo ari zo gukangurira Abanyarwanda guharanira Ukwishyira Ukizana, Ubutabera n’Amajyambere.

Rifite icyizere cy’ejo hazaza gishingiye ku kuba ibibazo byose n’ingorane ryagiye rihura na zo, ritaremeye guheranwa na byo, kubera ubwitange bw’abayoboke baryo, ndetse n’intego n’imigambi bitanga icyizere mu banyarwanda, cyane cyane mu rubyiruko.

Icyo cyizere cy’ejo hazaza heza gishingiye na none kuri politiki nziza yakomeje kuranga u Rwanda nyuma y’uko FPR Inkotanyi ihagarikiye Jenoside yakorewe Abatutsi ikanabohora u Rwanda. PL yemera ko ubufatanye bw’imitwe ya Politiki inyuranye ari ingirakamaro mu miyoborere n’iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda, ari mu gihugu imbere, mu rwego rw’Akarere rurimo, muri Afurika ndetse no ku isi yose.

Mu kwizihiza imyaka 30 Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu PL rimaze ritanga umusanzu waryo mu kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda bose, ubuyobozi bwaryo burangajwe imbere na Mukabalisa Donatille, ryijeje abayoboke baryo n’Abanyarwada muri rusange ko rizakomeza guharanira ubumwe n’ineza y’Abanyarwanda, muri iki gihe no mu bihe bihe biri imbere.

Ryasabye abayoboke baryo n’abanyarwanda kongera ingufu mu bufatanye, ubwitange, umurava, ubushishozi n’ubushobozi mu gushimangira imiyoborere myiza mu Gihugu kugira ngo u Rwanda rukomeze kuza ku isonga.

Ikinyamakuru Libéral cyandikwaga n'ishyaka PL rikimara gushingwa
Uhereye ibumoso: Visi Perezida wa Mbere wa PL, Munyangeyo Théogène; Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka, Dr Odette Nyiramirimo; Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa; Visi Perezida w'Ishyaka, Byabarumwanzi François n'Umubitsi waryo, Ndagijimana Leodomir
Perezida w’Ishyaka PL, Mukabalisa Donatille ubwo yamamazaga Kagame mu Karere ka Bugesera
Mukabalisa uyobora PL ari imbere y'abandi babyina ubwo bemezaga Paul Kagame nk'umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora aheruka
Ishyaka PL rifite icyizere cy'ejo hazaza kubera amahame rishingiyeho yakomeje gutuma ryigobotora ibibazo byose ryahuye nabyo
Imibereho myiza y'abaturage ku isonga y'amahame ya PL
Ishyaka rya PL ryashyigikiye umukandida wa FPR, Paul Kagame mu matora ya Perezida ya 2017
Mukabalisa uyoboye PL ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y'abadepite aheruka. Aha yari mu karere ka Nyagatare
Munyangeyo Théogène, ni umwe mu badepite bahagarariye PL mu Nteko Ishinga Amategeko
Bamwe mu bayoboke ba PL ubwo bamamazaga abakandida b'iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2018
Perezida w'Umutwe w'abadepite Mukabalisa ubwo yarahiriraga izo nshingano mu 2018
Abadepite barangajwe imbere na Mukabalisa wa PL ubwo bafataga ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame bamaze kurahira mu 2018
PL ivuga ko ari ishyaka ryashinzwe rigamije guha urubuga urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .