Impamvu eshanu zatuma dutora FPR Inkotanyi

Yanditswe na Dr Pierre Damien Habumuremyi
Kuya 1 Nzeri 2018 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza kuri Repubulika ya Kabiri, amateka y’u Rwanda yagiye arangwa n’imiyoborere yagiye icamo ibice Abanyarwanda, aho umuryango Nyarwanda wari wubakiye ku guheza no kuvangura byaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze gufata inshingano zo kuyobora igihugu nyuma yo guhagarika, wimakaje imiyoborere myiza yatumye u Rwanda rwihuta mu iterambere mu buryo budasubira inyuma, nk’uko bigaragarira buri Munyarwanda wese, ndetse n’ibihugu by’amahanga.

Mu gutanga umusanzu wacu wo gukomeza kubaka Igihugu cyiza, dore impamvu eshanu tubona zituma twe nk’Abanyarwanda tuzashyigikira Umuryango wa FPR Inkotanyi muri aya matora y’Abadepite azaba tariki 2-3 Nzeri 2018.

Gushyira imbere ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu

Mu bihugu byinshi by’Afurika, imiyoborere igenda ishingira ku byifuzo by’Ibihugu bikomeye kw’Isi byiyita inshuti.

Ibi bigaragarira cyane mu kuntu Ibihugu bikize, cyane cyane ibyo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika usanga aribyo bitanga umurongo w’imiyoborere w’abenegihugu ndetse bikanagena ibigomba gukorwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kandi aribo bifitiye akamaro.

Umuryango wa FPR Inkotanyi wo wahisemo ko u Rwanda rufata inzira yihariye y’imiyoborere; aho ubwigenge, ubusugire n’agaciro k’u Rwanda n’Abanyarwanda biza mbere y’ibindi byose.

Kuba Umuryango wa FPR Inkotanyi utemerera uwo ari we wese kuwutegeka umurongo ngenderwaho n’ibyo gukora, bituma hakorwa byinshi bifitiye akamaro Abanyarwanda bose.

Kudaheza

FPR Inkotanyi ni Umuryango udaheza bamwe mu Banyarwanda. Ni Umuryango Abanyarwanda bose bashaka kubaka Igihugu bibonamo hatagendewe kubo baribo, ubushobozi cyangwa ubwoko runaka.

Uko kudaheza ntibyigeze bibaho mu mateka y’u Rwanda kugeza muri 1994. Umuryango wa FPR Inkotanyi buri gihe uharanira ko Abanyarwanda bose bagira amahirwe angana kandi bagasangira ibyiza by’Igihugu cyabo ntavangura iryo ariryo ryose.

Imiyoborere ishingiye ku muturage

Kuri FPR Inkotanyi, umuturage niwe pfundo kandi akaba uwa mbere imiyoborere ishingiyeho. Nk’uko impuguke mu bumenyi bw’imiyoborere zibyemeza; ku ruhande rumwe abantu bubaka inzego; ariko ku rundi ruhande izo nzego nazo zikubaka abantu cyangwa zikabagira abo bagomba kubabo.

Kuri FPR Inkotanyi, umuturage niwe wa mbere mu kubaka inzego ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda zose zaba iz’Umutwe wa politiki cyangwa se izijyanye n’imiyoborere y’Igihugu; hagamijwe kuzamura imibereho myiza n’agaciro by’Umunyarwanda.

Umuturage niwe politiki zose zishyingiraho kandi niwe zigomba guteza imbere kandi akabigiramo uruhare. Mu mateka y’u Rwanda imiyoborere ishyira imbere umuturage ni umwihariko wa FPR Inkotanyi.

Gusangira ubutegetsi

Mu gukomeza umugambi wo kubaka igihugu gikomeye kandi kitajegajega, Umuryango FPR Inkotanyi wafashe umurongo wo gusaranganya ubutegetsi utarigeze ugaragara mu Rwanda mbere ya 1994.

Mu gihe muri demokarasi uwatsinze amatora ariwe uhabwa rugari akaba yafata ubuyobozi bwose, kuri FPR Inkotanyi siko bimeze, kuko ubuyobozi busaranganywa mu byiciro by’abanyarwanda binyuze mu mitwe ya politiki, bukagera no ku bakandida bigenga kimwe n’ibindi byiciro byihariye by’Abanyarwanda nk’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Itegeko-nshinga u Rwanda rugenderaho, ryatowe ku buyobozi bwa FPR Inkotanyi, rigena ko umutwe wa politiki watsinze amatora y’Abadepite udashobora kurenza 50% by’imyanya muri Guverinoma; kandi Umukuru w’Igihugu na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntibagomba kuba bava mu ishyaka rimwe.

Mu matora y’abadepite yegereje, hari imyanya 80 izahatanirwa, muri yo 53 niyo igenewe imitwe ya politiki n’abakandida bigenga, mu gihe indi 24 igenewe abagore, 2 ikagenerwa urubyiruko, undi mwanya umwe ukagenerwa uhagarariye abafite ubumuga.

Ubu buryo bw’isaranganya ry’ubutegetsi n’umwihariko w’u Rwanda ku murongo wa politiki watekerejwe na FPR Inkotanyi

Kwesa imihigo

Umuryango wa FPR Inkotanyi mu myaka 24 umaze uyobora Igihugu, uzwiho kwiha intego zo hejuru ndetse no kwesa imihigo mu byo uba wiyemeje gukora ku nyungu z’Abanyarwanda.

Umuryango wa FPR Inkotanyi ufite ubunararibonye bwo kugera ku bikorwa by’indashyikirwa hakoreshejwe ubushobozi buke. Uwo muco niwo utuma, igihugu cyacu gikomeza kwihuta mu iterambere no gukomeza gukurura abashoramari b’ingeri zose.

Kureba kure no kwitanga ubutizigama bya FPR Inkotanyi kugira ngo intego z’iterambere ry’Igihugu zigerweho, bituma u Rwanda ari igihugu cyihesheje agaciro kandi cyubashywe mu ruhando rw’amahanga.

Kuri twe rero, izi mpamvu zivuzwe haruguru zizatuma dukomeza guhitamo Umuryango wa FPR Inkotanyi cyane muri aya matora y’Abadepite yo kuwa 2-3/9/2018; kandi duhamya ko gutora FPR Inkotanyi ari ugutanga umusanzu ukwiye mu gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rwiza buri wese yifuza kubamo, rwihuta mu iterambere kandi ruzakomeza kuba icyitegererezo muriAfurika no ku isi hose. Amatora meza.

Abanditsi:

- Prof. Dr. Pierre Damien Habumuremyi ni inararibonye mu bijyanye n’ubumenyi bw’ imiyoborere na Politiki

- Bwana Patrice Habinshuti akaba impuguke mu iterambere mpuzamahanga

Prof. Dr. Pierre Damien Habumuremyi ni inararibonye mu bijyanye n’ubumenyi bw’ imiyoborere na Politiki
Patrice Habinshuti ni impuguke mu iterambere mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza