Impamvu amwe mu mashyaka ari yo asaba FPR-Inkotanyi ubufatanye mu matora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 8 Nyakanga 2018 mu nama ya biro politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi, hatangajwe amazina y’abakandida 70 bazayihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, hanavugwa ko hari abandi icumi bazaturuka mu mashyaka atandatu yasabye kwifatanya na yo.

Amashyaka azaturukamo abo bakandida biyongera ku batanzwe na FPR-Inkotanyi ni PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Si ubwa mbere amashyaka asaba kwifatanya na FPR-Inkotanyi mu matora kuko kuva mu 2008, ubwo habaga amatora ya mbere y’Abadepite nyuma ya Jenoside, nabwo hari ayasabye ko bakwifatanya. Mu 2013 nabwo byabaye uko nubwo UDPR na PSP yo atagaragaye mu bufatanye.

Mu kiganiro urubuga rw’itangazamakuru cyatambutse kuri Televiziyo Isango Star, kuri iki Cyumweru, Komiseri muri FPR-Inkotanyi, Sheikh Abdul Karim Harerimana, yabajijwe impamvu ayo mashyaka ariyo ahora asaba ubufatanye, mu gihe amwe muri yo amaze imyaka isaga 20 abayeho ku buryo yakabaye yariyubatse.

Sheikh Harerimana yavuze ko ayo mashyaka ariyo abasaba ubufatanye kubera ko hari ubushobozi ataragira.

Yagize ati “Barabisaba, bati ‘twebwe turabona nta mbaraga zo guhagarara ku maguru yacu yombi twari twabona, turabona umuryango FPR-Inkotanyi umeze neza, turabasaba ko twajyana’ cyane cyane ko hari byinshi tunahuriyeho mu rwego rwa politiki n’imyumvire yayo.”

Sheikh Harerimana yavuze ko bigoye kugira ngo ishyaka ritarakomera ryumvwe n’abanyarwanda benshi mu gihe rihanganye na FPR- Inkotanyi ifite ibikorwa.

Yagize ati “Kugira ngo mu bantu miliyoni esheshatu, zirindwi z’abanyarwanda bakuze bashobora gutora uzabonemo abantu bakumva, bagushyigikira, bakakujya inyuma kaba ari akazi gakomeye cyane. FPR- Inkotanyi yakoze ibikorwa bikomeye cyane muri kino gihugu bituma ikundwa n’abantu benshi cyane irakomera cyane, bituma rero undi kugira ngo azakomere agomba kujyana na FPR.”

Yakomeje avuga ko amenshi muri ayo mashyaka ahora abasaba ubufatanye yavutse mbere ya 1994, akagaragaza umwihariko wo kudashyigikira ibikorwa bibi birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nacyo bayashimira.

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, yavuze ko kwifatanya kw’amashyaka nta kibazo abibonamo igihe ayo mashyaka yabikoze ku bushake.

Yagize ati “Buri mutwe wa politiki uba ufite intego yawo kandi intego ni ukubona ubutegetsi. Umutwe wa politiki ushobora kuvuga uti ‘ntabwo twifuza ubutegetsi, icyo twifuza ni ukubona abadepite kandi ntidushobora kubabona keretse twishyize hamwe.’ Ni uburyo bahisemo ku bushake bwabo. Twe twari muri FPR- Inkotanyi tuvamo kuko hari ibyo twumvaga tugomba gukosora”.

Uretse PPC yigeze gushaka guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu 2003 amajwi ikaza kuyaha umukandida wa FPR-Inkotanyi, ikongera guhatana mu 2010, andi mashyaka ahora asaba ubufatanye.

Sheikh Harerimana yagaragaje ko ari byiza ko amashyaka amenya ubushobozi bwayo aho kwisumbukuruza agakora ibyo adashoboye.

Ati “Nta kintu cyiza nko kumenya gukora aho ushyikira. Iyo ugeregeje kwisumbukuruza cyane ushobora kugwa ukabura uko uhagarara, ukaba wakwitura hasi. Kuba barabibonye gutyo ni ikintu cyiza.”

Mu matora y’Abadepite ya 2008, FPR n’amashyaka yari yayisunze batsinze amatora ku kigero cya 78.8 % babona imyanya 42, naho mu 2013 batsinda kuri 76.2 %, haboneka imyanya 41.

Uretse UDPR na PSP, andi mashyaka yifatanyije na FPR Inkotanyi mu matora ya 2013 yabonye umwanya umwe umwe mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Sheikh Abdul Karim Harerimana asanzwe ari Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza