00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisobanuro cy’uruzinduko rwa Perezida Macron i Kigali nyuma y’imyaka y’umubano w’ubutita

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Nta mwanzi uhoraho muri Politiki kimwe n’uko nta nshuti ihoraho, habaho inyungu za buri ruhande, iri ni rimwe mu mahame remezo ya ngombwa impuguke n’abasesenguzi muri politiki na dipolomasi bizereramo ndetse urebye neza u Rwanda n’u Bufaransa ni urugero rwiza rwakwifashishwa mu gusobanura iri hame.

Ibihugu byombi mu myaka 27 ishize byarebanaga ay’ingwe nyuma y’uko u Bufaransa bwashyigikiye itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi karundura wo kurimbura Abatutsi wagejeje ku mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuba u Bufaransa ku ngoma ya François Mitterrand bwari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Habyarimana Juvénal, ntabwo byarangiriye aho kuko na nyuma y’uko FPR Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, umugambi w’u Bufaransa warakomeje.

Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Burayi cyabanje guhungisha abasize bakoze Jenoside ndetse gikomeza gufatanya n’abo mu mugambi wo kuyihakana no kuyipfobya batibagiwe kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Icyakora kuva mu 2017, ubwo Perezida Emmanuel Macron yageraga ku butegetsi bw’iki gihugu, ibintu byarahindutse hatangira kugaragara umurongo mushya w’umubano utanga icyizere cyo kuba mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ubushake bw’umubano mwiza u Bufaransa bwifuza kugirana n’u Rwanda bwakomeje kugaragara kuri ubu butegetsi bwa Macron ndetse mu 2019, nibwo we ubwe yashyizeho Komisiyo yo gucukumbura uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside.

Ni ibintu abasesenguzi n’abafite ubunararibonye muri dipolomasi bavuga ko ubusanzwe ari u Bufaransa ari n’u Rwanda buri gihugu gifite inyungu mu kuba bibanye neza cyane ko muri politiki nta mwanzi w’iteka kimwe n’uko nta nshuti y’iteka ahubwo igishyirwa imbere ari inyungu za buri ruhande.

Mutimura Zeno wabaye mu badipolomate ba mbere b’u Rwanda nyuma ya Jenoside ati “Kugira ngo Macron yemere iriya raporo ibeho, anapange uruzindiko rwo kuza mu Rwanda, biratanga icyerekezo cyiza. Ihame remezo mbona rya ngombwa muri dipolomasi ni uko nta rwango rubaho ubuziraherezo, ntan’ubucuti bubaho ubuziraherezo.”

Yakomeje agira ati “Icyo bishingiraho cya ngombwa ni inyungu, niba inyungu z’u Bufaransa n’iz’u Rwanda zihuye bagahuriza hamwe aribyo mbona bubaka baganishaho, ndumva bizaba ari byiza cyane.”

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse aherutse kwemezwa na Perezida Macron, ni uko kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, azatangira uruzinduko mu Rwanda ruzasozwa tariki ya 28 Gicurasi 2021.

Uruzinduko rwa Perezida Macron rubaye nyuma y’iminsi mike hasohotse raporo ebyiri zirimo iyo yategetse ko ikorwa iyobowe na Prof Vincent Duclert ndetse n’iyategetswe na Leta y’u Rwanda ikitirirwa Muse.

Ubwo Prof Duclert (iburyo) yashyikirizaga Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuba Perezida Macron aherutse gushyiraho komisiyo icukumbura uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside akaba agiye no kuza mu Rwanda, ari ibigaragaza ubushake bwo kubana neza n’u Rwanda.

Ati “Raporo Duclert na Muse zihurira ku ngingo zikomeye zerekana ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko abategetsi bo ku rwego rw’ikirenga barimo Perezida Mitterrand aribo bari ku isonga yo kuba barashyigikiye Leta y’u Rwanda n’ingabo zayo bakoze jenoside mu Rwanda.”

Dr Bizimana avuga ko kuba izo raporo zombi zifite iby’ingenzi zihuriraho kandi imwe muri zo akaba ari Macron wasabye ko ikorwa, bifite icyo bivuze mu mubano ushingiye ku bwuhane hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Kuba rero hasohotse raporo ebyiri za buri gihugu zifite iby’ingenzi zemeranyaho ku kuri kw’amateka, ni intambwe ikomeye mu kubaka umubano hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku kuri no ku bwubahane.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique, Perezida Kagame, yavuze ko ibyakozwe na Perezida Macron atari ibintu byoroshye, kuko byasabye umuhate n’ubwitange budasanzwe.

Yagize ati “Gushyiraho Komisiyo ya Duclert, yageze ku myanzuro yahuye n’iyacu [yatanzwe na raporo ya Muse], ibyo ni ingaruka nziza zizanwa no gushaka kumvikana. Bisaba ubushake budasanzwe mu gutangira urwo rugendo. Abagabo b’intwari si abari ku rugamba gusa, ni abafata imyanzuro itandukanye n’iyo abandi baba biteze… Macron yagize ubwo bushake.”

Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda; amateka mashya!

Dr Ismaël Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga avuga ko uruzinduko rwa Macron ari urw’amateka rugaragaza impinduka ku mubano w’ibihugu byombi.

Yabwiye IGIHE ati “Ni amateka akomeye, rugaragaza impinduka; ni amateka kubera ko tuzi neza umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uhereye kuri leta ya mbere kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko tuzi n’uko icyo gihugu cyabaniye Leta yabohoye u Rwanda ikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Dr Buchanan avuga ko ibiganiro bigamije kuzahura umubano byagiye biba hagati y’u Rwanda ku butegetsi bwa Macron, byatanze umusaruro ushimishije uhereye kubyo Perezida Kagame yagiranye na Macron muri Gicurasi 2018, ubwo yagiriragayo uruzinduko.

Muri iki gihugu kandi ntabwo bemerega Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nyuma, Perezidansi ya Macron niyo yafashe umwanzuro w’uko iki gihugu tariki 7 Mata buri mwaka izajya iba umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku butegetsi bwa Macron kandi nibwo Umunyemari Kabuga Félicien ukurikiranyweho kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe ashyikirizwa ubutabera nyuma yo kumara imyaka myinshi yihishahisha.

Dr Buchanan akomeza agira ati “Ibyo byose ariko ntibyabuza abayobozi b’impande zombi kwicara ngo baganire, mwabonye ingendo Perezida Kagame n’abandi bayobozi bagiye bagirira mu Bufaransa. Ikindi utakwirengagiza ni uko iki gihugu cyashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo muri OIF, Abafaransa babigizemo uruhare kandi rukomeye ndetse byatumye agera ku ntsinzi.”

Abashoramari bo muri iki gihugu kandi batangiye kubenguka u Rwanda, nk’aho “Groupe Duval” yashoye miliyoni 69 z’amadolari mu kubaka inyubako zigezweho zitabangamira ibidukikije ku Kimihurura ahahoze Minisiteri y’Ubutabera.

Mu Ukuboza 2020, ni bwo Ikigo cyo mu Bufaransa cya Vivendi Group, cyatangije mu Rwanda Canal Olympia Rebero.

Vivendi Group ishamikiye kuri Bolloré Holdings, ni yo ifite televiziyo n’inzu itunganya filime ya Canal+ Group, inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, inzu y’ibitabo ya Editis, Ikigo cy’Itumanaho cya Havas, Ikigo cy’Imikino cya Gameloft n’urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.

Kubaka iki Kigo cya Canal Olympia Rebero byari bikubiye mu masezerano Vivendi Group yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV) no kuwubyaza umusaruro.

Canal+ Group ikomeje gufasha amateleviziyo yo mu Rwanda kurebwa hirya no hino ku Isi by’umwihariko mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Leta y’U Rwanda n’Ikipe ya Paris Saint-Germain, baherutse kwinjira mu bufatanye bugamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no barashishikariza Isi yose kugira uruhare mu mpinduka zihebuje Igihugu kirimo kugaragaza.

Ni ubufatanye bwitezweho kwagurira amarembo abashoramari baturutse mu Gihugu cy’u Bufaransa ndetse n’Isi yose muri rusange.

Dr Buchanan ati “Ibyo byose ntabwo Abafaransa babikora tudafitanye umubano mwiza. Bikwereke ko mu nzego zose Abafaransa hari aho bari kugenda bafungura amayira kandi noneho by’umwihariko Perezida Macron akaba agiye gusura u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Kiriya ni igihugu gikunda ikawa naho isoko ry’u Rwanda rishobora kwimukira hariya ariko hari n’ibindi bikorerwa mu Rwanda abanyarwanda bashobora kujya gucuruza ku isoko ry’u Bufaransa.”

Biteganyijwe ko Perezida Macron azagera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021.

Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda ruzaba rubaye urwa mbere Perezida w'u Bufaransa agiriye mu Rwanda mu myaka icumi ishize
Dr Bizimana avuga ko hari icyizere cy'uko u Rwanda n'u Bufaransa bigiye kubana neza mu bwubahane
Dr Ismael Buchanan avuga ko uruzinduko rwa Macron i Kigali ari paji nshya y'umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa
Mutimura Zeno asanga nta rwango rubaho iteka muri politiki ari nayo mpamvu hari icyizere cy'uko u Rwanda n'u Bufaransa bigiye kubana neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .