00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo u Rwanda rwiteguye gufasha Ethiopia ku kibazo cya Tigray

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha ngo ikibazo cy’umutekano muke kiri mu Ntara ya Tigray muri Ethiopia gikemuke, ariko ko by’umwihariko bizahera ku Banya-Ethiopia ubwabo.

Yabitangaje nyuma y’iminsi mike yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, wagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi ibiri guhera ku wa 29 Kanama 2021.

Dr Abiy yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray wubuye imirwano umwaka ushize.

Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.

Perezida Kagame yavuze ko we na Dr Abiy baganiriye ku bibazo bitandukane byaba ibyo mu gihugu cye no hanze yacyo.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rushobora kugira ubufasha runaka rutanga mu bijyanye n’ibitekerezo, bitavanaho uruhare rw’abenegihugu ubwabo.

Ati “Hakenewe amahoro n’umutekano muri kiriya gihugu kandi bitangirire ku gihugu ubwacyo. Niba byageze kure ni bwo inshuti, abavandimwe cyangwa umuryango mpuzamahanga bashaka ubundi buryo bwo kugerageza gushaka igisubizo.

“Twe ibyo dufite ni ibitekerezo, ni byo twabasangiza cyane cyane mu gihugu cy’inshuti nka kiriya, ni ikibazo cy’imbere mu gihugu. Tigray ni igice cya Ethiopia ntabwo ari ibihugu bibiri biri kurwana, abantu bagomba kubimenya.”

Perezida Kagame yongeyeho ko habaye hari n’ubufasha buturuka hanze ya Ethiopia, budakwiriye kuba ubusubiza ibintu irudubi.

Ati “Hakenewe ko ibibazo bikemurwa n’igihugu ubwacyo, niba hari n’undi ubijemo ntaze aje kuzambya ikibazo. […] U Rwanda nta byinshi rugiye gutanga muri iki kibazo birenze kubifuriza kubona igisubizo bahereye muri bo ubwabo, byafasha.”

Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abiy Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga mu biro Minisitiri w'Intebe, Dr Abiy Ahmed

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .