Ibyo wamenya kuri ba Minisitiri b’Intebe bayoboye Guverinoma nyuma ya 1994

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi mike u Rwanda rubonye Minisitiri w’Intebe mushya Edouard Ngirente, guverinoma nshya ikemezwa ndetse ikarahirira imirimo yayo, ubu igisigaye ni urugendo rugana imbere mu kuzamura imibereho y’abanyarwanda, ku iherezo ry’iminsi, amezi cyangwa imyaka, ibikorwa bya buri muyobozi bikazerekana igisobanuro cy’iminsi azaba yaramaze mu biro.

Kuwa 30 Kanama nibwo Dr Edouard Ngirente w’imyaka 44 yemejwe nka Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda asimbuye Anastase Murekezi wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya, bamwe babifata nk’ibitunguranye kuko izina Ngirente ryasaga n’irishya mu matwi ya benshi, gusa ibyo yakoze bigaragaza ko ari umuntu uzahangana n’inshingano zimutegereje.

Minisitiri w’Intebe ni umuyobozi ukomeye kuko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rimuha ububasha burimo kugena inshingano z’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma ndetse mu gihe Perezida wa Repubulika atari mu gihugu, arwaye cyangwa adashoboye by’igihe gito gukora imirimo ye, niwe umusigariraho.

Hari byinshi byaranze ba Minisitiri w’Intebe u Rwanda rumaze kugira uko ari icumi n’uriho wa cumi n’umwe, harimo abasize ibikorwa by’ubutwari bitazasibangana, abakoze ibyatumye berekeza iy’ubuhungiro n’abafite ibikorwa bizaguma mu bitabo by’amateka gusa. Aha turareba kuri ba Minisitiri w’Intebe babayeho gihera mu 1994.

1. Faustin Twagiramungu

Twagiramungu yababaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva kuwa 19 Nyakanga 1994 kugeza kuwa 31 Kanama 1995, akaba ariwe Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Gusa uyu mwanya yari yarawemerewe mbere, kuko mu gihe cy’isinywa ry’amasezerano ya Arusha mu 1993 byaje kwemezwa ko ishyaka rya MRND ryaragombaga gutanga Perezida, Minisitiri w’Intebe akava muri MDR. Icyo gihe Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe yari amaze iminsi ahagaritswe muri MDR, bituma byemezwa ko agomba gusimburwa na Twagiramungu.

Ikindi ni uko Uwilingiyimana yari amaze iminsi mike ari Minisitiri w’Intebe, ariko agumaho mu buryo bw’inzibacyuho mu gihe hari hategerejwe ko hazashyirwaho guverinoma nshya, kugeza ubwo yicwaga muri Mata 1994.

Perezida Kagame aheruka kugaragaza ko nubwo Twagiramungu ubu ugize imyaka 72 yabaga mu ishyaka MDR, atangiye inshingano ze ikote yambaye ryaguzwe mu misanzu yari yarakusanyijwe na FPR yari imaze guhagarika jenoside.

Yagize ati “N’aba bantu baba bari kudusebya, Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga,”

Mu 1995 nibwo Twagiramungu yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ahita anahunga igihugu ajya mu Bubiligi. Yagarutse mu Rwanda mu 2003 aje kwiyamamaza mu matora ariko atsinzwe asubira mu Bubiligi ari naho atangariza amagambo asebya Leta, aho yanashinze ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza.

2. Pierre-Célestin Rwigema

Yabaye Minisitiri w’Intebe kuva kuwa 31 Kanama 1995 kugeza ubwo yeguraga kuwa 8 Werurwe 2000, nyuma yo gushinjwa ibyaha bitandukanye birimo n’ibya ruswa. Yabarizwaga mu ishyaka MDR ritakiriho kuko ryaje guseswa.

Mu Ukuboza 1999, Rwigema yari agiye gutererwa icyizere n’abadepite biturutse birego byarebanaga n’ikoreshwa ry’umutungo, cyane mu mushinga w’uburezi waterwaga inkunga na Banki y’Isi wa miliyoni $26, agashinjwa amanyanga yaba yarakoze ubwo yari akiri Minisitiri w’Uburezi.

Mbere yo kwegura, Rwigema yitabye Inteko Ishinga Amategeko inshuro nyinshi, harimo ubwo yitabye ngo abazwe kuri toni 250 z’imiti yica udukoko, nubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari watanze miliyoni $1 ngo yangizwe.

Icyo gihe yareguye aza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba byari nyuma y’amezi abiri gusa Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Joseph Sebarenzi nawe yeguye agahita ahunga.

Mu 2011 nibwo uwari umushinjacyaha mukuru, Martin Ngonga yabwiye itangazamakuru ko basanze nta cyaha Rwigema akwiye gukurikiranwaho, agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 11, muri Gisurasi yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari naho ari kugeza ubu no mu yindi myaka itanu iri imbere.

3. Bernard Makuza

Bernard Makuza niwe Minisitiri w’Intebe u Rwanda rwagize wayoboye igihe kirekire kigera ku myaka 10, kuva tariki ya 8 Werurwe 2000 ubwo yasimburaga Rwigema, kugeza ku ya 7 Ukwakira 2011.

Mbere yo guhabwa izo nshingano, Makuza yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, ndetse akaba yarabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi. Uyu mugabo yahoze ari umurwanashyaka wa MDR, ishyaka ryaje guseswa kuwa 14 Mata 2003 ku buryo kugeza ubu afatwa nk’utagira ishyaka ibarizwamo.

Yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe na Dr Habumuremyi Pierre Damien tariki ya 6 Ukwakira 2011, ahita yerekeza muri Sena, abanza kuba Visi Perezida w’uwo mutwe Mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mu Ukwakira 2014 ubwo Senateri Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wayoboraga Sena yeguraga, Makuza wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya yatowe ku majwi 25 mu basenateri 26 bitabiriye amatora.

4. Dr Pierre Habumuremyi

Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe kuva kuwa 7 Ukwakira 2011 kugeza kuwa 24 Nyakanga 2014, umwanya yahawe nyuma y’amezi atanu ari Minisitiri w’Uburezi.

Mu gihe cye nk’umukuru wa guverinoma, nibwo Habumuremyi yabonye impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD, mu bimenyi mu bya politiki yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.

Habumuremyi yaranzwe no gusura inzego za leta zitandukanye harimo ibigo bya leta kimwe n’inzego z’ibanze kandi akabikora mu buryo butunguranye, aho asanze ibintu bitanoze agahita atanga itariki ntarengwa ngo bihite bikosoka.

Kuwa 23 Nyakanga, agendeye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga cyane cyane Ingingo yayo ya 116, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Anastase Murekezi Minisitiri w’Intebe, asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Ni nyuma y’uko ku munsi wari wabanje, Minisitiri w’Intebe Habumuremyi yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, akavuga ko bitewe n’uko akenewe mu nzego nkuru z’igihugu, impamvu itarakiriwe neza na bamwe mu badepite.

Ubwo yahabwaga inshingano nshya zo kuyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari, imidali n’impeta (CHENO) yahise agaragaza ko urwego ahawe rufite ibibazo bikomeye, ku isonga haza ikibazo cy’inyubako ndetse n’ingengo y’Imari idahagije.

Icyo gihe yagize ati “Urwego nk’uru rufite inshingano ikomeye, kutagira aho gukorera ntabwo byumvikana. Uko nahabonye n’uko nahabwiwe nta nubwo umuntu ashobora kubona uko ahinjira, ntabwo bishoboka kereka nko gusesera ngo umuntu abe yahagera […] ibi ntabwo bikwiriye urwego nk’uru nta nubwo bikwiriye urwego rwa Leta.”

5. Anastase Murekezi

Anastase Murekezi yabaye Minisitiri w’Intebe kuva kuwa 24 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 30 Kamena 2017, ubwo yasimburwaga na Edouard Ngirente. Murekezi yize ubuhinzi, urwego afitiye impamyabumenyi ya kaminuza yakuye i Louvain-La-Neuve mu Bubiligi.

Kuva mu 1980, Murekezi yakoze mu nzego zitandukanye za leta harimo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’umukozi wigenga mu nzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi, kugeza mu 2004.

Icyo gihe nibwo yagiye mu myanya itandukanye irimo Umunyamabanga wa leta ushinzwe inganda n’iterambere ry’ishoramari, aba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi nyuma aba Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo.

Murekezi akomoka mu ishyaka PSD, akaba ari n’umwe mu bagize biro politiki yaryo.

Ubwo yasimbuzwaga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Kanama uyu mwaka, Perezida Kagame yamushimiye uburyo yitwaye mu kazi ke, ndetse ahita amugira Umuvunyi Mukuru, umwanya yasimbuyeho Aloysia Cyanzayire.

Hari n’abandi bigeze izi nshingano

Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda yabaye Grégoire Kayibanda wakoze izo nshingano guhera kuwa 19 Ukwakira 1960 kugeza kuwa 1 Nyakanga 1962. Gusa uwo mwanya waje gukurwaho hagati ya tariki 1 Nyakanga 1962 wongera gusubizwaho tariki 12 Ukwakira 1991.

Harimo na Dr. Sylvestre Nsanzimana wahawe izo nshingano kuva kuwa 12 Ukwakira 1991 kugeza kuwa 2 Mata 1992, ubwo yeguraga amaze amezi 5 n’iminsi 21, ubwo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yanze kugaragara muri guverinoma.

Hari kandi Dr. Dismas Nsengiyaremye wabaye Minisitiri w’Intebe guhera kuwa 2 Mata 1992 kugeza kuwa 18 Nyakanga 1993, ayobora guverinoma mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu.

Harimo kandi Uwilingiyimana Agatha wabaye Minisitiri w’Intebe guhera kuwa 18 Nyakanga 1993 kugeza ubwo yicwaga kuwa 7 Mata 1994 ku ikubitiro rya Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu ni nawe wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore u Rwanda rwagize, ari nawe ruheruka.

Uhereye ibumoso: Twagiramungu Faustin yababaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva kuwa 19 Nyakanga 1994 kugeza kuwa 31 Kanama 1995; Pierre-Célestin Rwigema wayoboye Guverinoma kuva kuwa 31 Kanama 1995 kugeza kuwa 8 Werurwe 2000; Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe kuva kuwa 8 Werurwe 2000 kugeza ku ya 7 Ukwakira 2011; Dr Pierre Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe kuva kuwa 7 Ukwakira 2011 kugeza kuwa 24 Nyakanga 2014 na Anastase Murekezi wabaye Minisitiri w’Intebe kuva kuwa 24 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 30 Kamena 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza