Ibyo wamenya ku mahitamo y’u Rwanda yagejeje Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukwakira 2018 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaciye umugani ngo akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure!

Ku wa 12 Ukwakira abanyarwanda baraye banezerewe ko babonye ambasaderi mushya w’urwa Gasabo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa, nyuma y’uko Mushikiwabo Louise yari amaze kwemezwa nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa OIF.

Mushikiwabo umaze imyaka hafi 10 ahetse Ububanyi n’Amahanga bw’u Rwanda, avuga neza Igifaransa ryo shingiro rya OIF. Yabaye umukandida w’u Rwanda na Afurika yunze Ubumwe, maze abakuru b’ibihugu bamwemeza mu bwumvikane busesuye.

Yasimbuye Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine kuri uwo mwanya, ahita ahabwa integuza yo gutanga imfunguzo z’ibiro i Paris, nubwo yajyanye akangononwa k’uburyo ibihugu birimo n’icye cy’amavuko, Canada, byamukuyeho amaboko mu minota wa nyuma.

Hari benshi bibajije uko u Rwanda rwari rumaze imyaka myinshi rukoresha Icyongereza mu buzima bw’igihugu, nyuma y’imyaka myinshi ruhanganye byeruye n’u Bufaransa mu mvugo na dipolomasi, ruhawe amahirwe yo kuyobora Francophonie.

Icyatunguye benshi ni uko n’u Bufaransa bwahamije ko nta wundi mukandida buzajya inyuma utari uw’u Rwanda.

Ijya kurisha ihera ku rugo!

Mu buryo busanzwe, u Rwanda rushimirwa uko rwateje imbere umugore, rugira uruhare ntagereranywa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, uko ruhora imbere mu byegeranyo mpuzamahanga n’ibindi.

Urugendo rwagize Mushikiwabo umukandida bigoye guhatana nawe rwatangiye mu myaka ishize, ubwo u Rwanda rwahagararaga rugashikama, rukavuga ko u Bufaransa bufite byinshi bugomba kubazwa ku mateka yarwo by’umwihariko ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no mu gihe yakorwaga.

U Bufaransa nabwo bwahanganaga n’u Rwanda binyuze mu maperereza abacamanza babwo bakoraga ku byaha begekaga ku bayobozi barwo, umucamanza Jean Louis Brugière agera aho ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bayobozi, nubwo zafashe ubusa.

Muri icyo gihe, u Bufaransa bufite isura itavugwaho rumwe cyane cyane mu bihugu bya Afurika, bwari bwijunditswe na bimwe mu bihugu bya Afurika ariko ugasanga ntacyo byatobara ngo bivuge.

Hari impamvu nyinshi zo kwitwara gutyo kuko u Bufaransa buracyagenzura ubukungu bwa bimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba nk’ifaranga CFA, ndetse abayobozi bamwe babyo nibwo bakesha kuramuka.

Mu Ugushyingo 2014, Mushikiwabo yabaye umuyobozi rukumbi wamaganye imyitwarire ya François Hollande wayoboraga u Bufaransa, nyuma yo gukoresha imvugo isa n’iy’umubyeyi ubwira abana mu nama yahuriyemo n’abakuru b’ibihugu.

Hari mu nama ya OIF i Dakar muri Sénégal, ari nayo yemerejwemo Michaëlle Jean nk’Umunyamabanga Mukuru wayo.

Mu cyakwitwa nk’isomo rirerire Hollande yatanze, yashimye inkubiri zahiritse ubutegetsi muri Tunisia na Burkina Faso, avuga ko zigomba kubera abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika icyitegererezo.

Imbere ya camera ya France 24 na mikoro ya RFI, Mushikiwabo ati “Ndabona bibangamye cyane kuba Perezida aza mu nama ya Francophonie ataje kuganira na bagenzi be, ahubwo aje kubategeka ibyo bakora mu bihugu byabo, ibi ntibisobanutse. Ese ubundi ni nde ufatira Abanyafurika ibyemezo by’ahazaza habo muri politiki?”

“Ntabwo Paris ari yo ifatira Abanyafurika ibyemezo, ibyo birumvikana. Ibi bivuze ko Perezida w’u Bufaransa ashobora gutanga igitekerezo cye, yewe yanatanga inama, natwe kandi bikaba bityo, ariko kuvuga ngo ‘Naje i Dakar kubwira Abanyafurika ko…’ si byo na gato, turi mu 2014”.

No mu myaka yakurikiyeho, u Rwanda rwagiye rwigaragaza nk’ijwi rishobora kuvuga ibyo abandi batinye, mu ruhando rw’amahanga.

Mu 2016 ubwo u Rwanda rwakiraga inama y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, Perezida Kagame bamushinze kuyobora amavugurura muri uyu muryango.

Icyo gikorwa cyakoranywe umucyo, ndetse Perezida Kagame ashimirwa akazi yakoze, anashingwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura.

Byongeye, Perezida Kagame yahawe kuyobora AU muri uyu mwaka wa 2018, maze akazi ka dipolomasi kaba kenshi kandi abayirimo bahanyurana umucyo. N’ikimenyimenyi, nibwo bwa mbere Minisiteri y’ububanyi n’mahanga y’u Rwanda yahawe umunyamabanga wa Leta.

Kuba Perezida Kagame ayoboye AU, na Mushikiwabo yari ayoboye inama ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bigize AU. Ibyo byatumye ubushobozi bwe bugaragarira bagenzi be ku buryo bamubereye intumwa ku bayobozi babo.

Na mbere yo kugera ku izina rikomeye u Rwanda rufite muri Afurika muri uyu mwaka, Perezida Kagame yatsuye bikomeye umubano n’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, iwabo w’ibihugu bikoresha igifaransa, muri “Afrique Francophone.”

Perezida Kagame yagiriye ingendo nyinshi muri iki gice cyane cyane mu 2015 na 2016, zakurikiwe no koroshya ubuhahirane maze RwandAir yerekeza Cotonou muri Bénin; Abidjan muri Côte d’Ivoire na Conakry muri Guinée.

Iyi kompanyi inagera i Dakar muri Sénégal na Bamako muri Mali.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika byagiye byitegereza imigirire y’u Rwanda, maze birubona nk’igihugu gikomeye kandi gifite icyerekezo, kandi ibyo nta handi biva ni ku bayobozi.

Byageze ku gushaka umukandida muri OIF, ibihugu 29 byo muri Afurika biri no muri uwo muryango bishyira hamwe biti ‘Ni Mushikiwabo!” Ayo majwi ubundi yari ahagije ngo atorwe wongeyeho ijwi ry’u Bufaransa.

Ubu bufatanye ibihugu bya Afurika byanabugaragaje mu 2017 ubwo Umunya-Ethiopia, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, wiyamamarizaga kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, yashyigikirwaga kandi agatorwa.

Mushikiwabo yazengurutse amahanga ashaka amaboko

Hari amakuru ko nyuma y’uko ibihugu bya Afurika bimaze kwemeranya kuri Mushikiwabo, habayeho kunyura ku bihugu by’inshuti z’u Bufaransa mu kubyumvisha ko nta wundi ukwiye gushyigikirwa atari uyu.

Mushikiwabo nawe yazengurutse Isi mu gihe cy’amezi abiri n’igice asura ibihugu biri muri OIF, baganira ku bufatanye mu gihe yaramuka atowe.

Yerekenaga gahunda ye yo kuzazamura ururimi rw’Igifaransa, agahanga imirimo mu rubyiruko, kongerera umuryango OIF icyizere ugirirwa hakabaho no gusangizanya ubunararibonye.

Abakuru b’ibihugu bose bakiriye Mukiwabo mu gihe cyo kwiyamamaza, bagaragazaga ko bamushyigikiye.

Mu gihe cyegereje amatora, ibintu byarushijeho gushyuha

Canada nk’igihugu cya kabiri nyuma y’u Bufaransa gifite ijambo muri OIF, cyateye umugongo umwenegihugu wacyo, Michaëlle Jean, wari uhatanye na Mushikiwabo.

Inzobere ku Mibanire Mpuzamahanga muri Kaminuza y’Ubushakashatsi ya Montreal, Jocelyn Coulon, yatangaje ko Canada yiyemeje gushyigikira Mushikiwabo, nayo igasaba gufashwa ngo yinjire mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi muri Mutarama 2021.

Bivugwa ko u Bufaransa bunafite intebe ihoraho muri aka kanama bwijeje Canada ko ifite ijwi ryabwo, niramuka yemeye gushyigikira Mushikiwabo maze Michaëlle agahigama.

Canada nayo yasabye ko Arabie Soudite yari yasabye kwinjira muri OIF itahita yakirwa kubera ibibazo ibihugu byombi bifitanye. Ibyo nabyo byarakunze kuko yakuyemo ubusabe bwayo, bukazaganirwaho mu 2020.

Ibyo bigahura n’imvugo ikomeye ya Michaëlle ubwo yabwiye abakuru b’ibihugu ku munsi wa mbere w’inama i Erevan, ababaza niba bemeye guhara indangagaciro za OIF kubera ukwiyumvikanira kw’ibihugu, ibyo yise “de petits arrangements entre Etats ou d’intérêts particuliers."

Kugera kuri iyi ntera kandi binafatwa ko u Bufaransa, inkingi ya mwamba muri OIF, buyobowe na Perezida Emmanuel Macron ukiri muto, ufite imyumvire yumva neza akamaro ko gukorana n’abandi kurusha kubereka uko bagomba kwitwara, bitandukanye n’abamubanjirije nka Hollande.

Nyuma yo kwemezwa kwa Mushikiwabo, Perezida Paul Kagame ni umwe mu bashimye umurongo w’imiyoborere ya Macron ugenda uzana impinduka ugereranyije n’uko ibintu byahoze.

Biteganyije ko Mushikiwabo azatangira imirimo mishya muri Mutarama 2019.

Perezida Kagame ashimira Mushikiwabo wari umaze imyaka hafi 10 muri Guverinoma nka Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga
Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa ashimira Mushikiwabo, mbere y'uko atangira inshingano nshya i Paris
Mushikiwabo Louise aheruka kwemezwa nk'Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza