Ibituma u Rwanda rugaragara nk’igihugu gifite politiki yihariye ku mahanga

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 10:36
Yasuwe :
1 0

U Rwanda rushimwa umwihariko rugaragaza muri politiki igenga imiyoborere y’igihugu n’imibereho myiza y’abarutuye ituma amahanga arukurira ingofero ahanini bishingiye ku ntambwe rumaze gutera mu nzego zose kuva mu myaka 23 ishize ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abasaga miliyoni.

Imyato igihugu kivugwa ishimangirwa na raporo zitandukanye zigaragaza uko iterambere ryimakazwa mu nzego zose z’abatuye igihugu zirimo gahunda yo kurwanya ruswa, gusigasira umutekano uzira amakemwa, kunoza imitangire ya serivisi, politiki y’uburezi idaheza n’ibindi biri mu mujyo wo kwiteza imbere.

Raporo ya 2016 ya World Internal Security and Police Index igaragaza uko Polisi z’ibihugu zihagaze hagendewe ku ngingo enye zirimo ubushobozi, imikorere, gukurikiza amategeko n’umusaruro zitanga; yagaragaje ko iy’u Rwanda ari imwe mu zihagaze neza aho iri ku mwanya wa 50 mu bihugu 127 byagenzuwe.

Ibi bijyana no gutanga ubutabera buboneye aho nta muntu wiyita ko akomeye warenganya uri munsi y’ibirenge bye cyangwa ngo yigarurire ibye bimugwe amahoro. Hari n’aho umurwayi wifashije ahurira n’undi kwa muganga, aho gutambutsa indembe hakabanza ufite mu mufuka haremereye.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw'Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwo mu 2016, bwagaragaje ko inzego z’umutekano zifitiwe icyizere ku buryo bushimishije aho Polisi y’u Rwanda iri ku kigero cya 97.1%

Muri Nzeri 2017, Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Sarah Achieng Opendi, yarajijishije ajya kwa muganga kwipimisha isukari mu maraso, bamwaka ruswa y’amashilingi 5000 ku kizamini cya glycaemia kitakagombye kurenza amashilingi 1000 ya Uganda.

Utereye akajisho ku bibera mu bihugu nka Centrafrique, iri mu bikungahaye kuri diamant muri Afurika, baracyagowe no kuba nta tuze n’umutekano uhagije bafite byanatumye inzego z’ubutegetsi zikomeye zirinzwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro harimo n’iz’u Rwanda zishimwa ubunyamwuga mu mikorere.

Hari ibihugu bimaze imyaka isaga 50 bibonye ubwigenge ugisanga inzego z’umutekano zitarubaka icyizere mu baturage. Ukumva ngo “Itabi rya Komanda…byeri ya komanda n’ibindi”. Hari aho usanga umuturage abona umusirikare cyangwa umupolisi agashwekura, yagera imbere y’umucamanza akaba azi ko agomba kwibwiriza [gutanga ruswa] atagendeye ku buryo urubanza rwe ruteye n’icyo amategeko agena ngo rucibwe.

Mu cyegeranyo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakoze mu 2016, kigaragaza ko Ingabo z’Igihugu mu Rwanda zifite amanota 99.00 % mu bijyanye n’icyizere abaturage bazifitiye; Inkeragutabara zagize 80 % mu gihe Polisi ikora akazi kihariye yagize amanota 97,4 % binyuze mu buhamya abaturage bayitangiye.

Ibi biri mu bituma abaturage baryama batuje, bakabyukira mu mirimo ibateza imbere n’igihugu muri rusange nta gihunga cyangwa igitutu bashyizweho. Iyi nzira ni nayo ishamikiraho urujya n’uruza rw’abinjira mu Rwanda, abashora imari na ba mukerarugendo bareba ibyiza bitatse urwa Gasabo barushaho kwisukiranya ntacyo bishisha.

Umutekano uri mu Mujyi wa Kigali n'ahandi mu Rwanda ushimwa na benshi ndetse ugatuma abaturage baryama ntacyo bikanga

Umutekano n’uko abaturage bafatwa byihagazeho

Umutekano w’igihugu uraharanirwa kuko si impano itangwa n’undi muntu cyangwa igihugu n’ubwo hari bimwe birimo n’ibikomeye mu rwego rw’ubukungu usanga byarasinye amasezerano agamije kuwubungabunga.

U Rwanda n’ubwo rwanyuze mu kaga, urwego rw’umutekano rurigenga ari na yo mpamvu rugirirwa icyizere n’abarutuye bitandukanye n’ahandi aho zigenzurwa umunota ku wundi.

Bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba birimo Niger, Côte d’Ivoire na Mali usanga politiki y’umutekano yabyo, kenshi icurirwa mu mijyi ya Paris na Londres, bisa n’ibishobora gukoma mu nkokora ubwigenge bwabyo.

Si muri Afurika gusa kuko nk’u Buyapani bufitanye amasezerano na Amerika yo kubukorera uburinzi aho iki gihugu kiyoborwa na Donald Trump gifite ibirindiro birimo ingabo zisaga 40.000 ku kirwa cya Okinawa kiri mu Nyanja ya Pacifique.

The Guardian yanditse ko muri Koreya y’Epfo na ho Amerika ihafite abasirikare basaga 35.000 bari mu bashinzwe kurinda umutekano w’iki gihugu kandi hari ikiguzi batangwaho.

Izi ngero zigaragaza ko u Rwanda rushikamye ndetse hari abahamya ko iyo rutagira ubuyobozi bureba kure impunzi zari zarafashwe bugwate muri Zaïre mu myaka ya 1994- 1996 zitari gutaha.

Abanyarwanda bakora ubushabitsi hanze y’igihugu bagaragaza ko ubwisanzure buri mu gihugu budakwiye gushidikanywaho.

Umwe mu bo twaganiriye ukorera ubucuruzi i Kampala yagize ati “Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Nagiye gucururiza muri Uganda, nshorayo imari muri caguwa kubera ko mu Rwanda yari imaze gusa n’iciwe. Mu mezi umunani namazeyo, nabonye amafaranga ariko nasanze nkomeje kubayo n’ubuzima bwanjye nabubura kubera ishyari.”

Gatoni Charles wakoreye ubukwe i Nairobi agarutse mu Rwanda ageze Kagitumba ku mupaka yatangarije umunyamakuru wa IGIHE ko yongeye gukandagira ku butaka bw’ituze aho yizeye umutekano usesuye.

Umunyarwanda ukorera mu Mujyi wa Accra muri Ghana, Imenagitero Emmanuel, avuga ko abanyamahanga bigirizwaho nkana ku guhabwa serivisi zitandukanye aho bakodeshwa inzu yo kubamo igihe kitari hasi y’imyaka itatu yishyurwa mbere.

Ingabo z'u Rwanda zimaze kuba ubukombe kubera umusanzu zitanga mu butumwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu birimo intambara

Politiki yo kubaha amanyamahanga n’isuku ni bimwe mu bishinze imizi

Mu bihe bigoye Akarere k’Ibiyaga bigari kanyuzemo haba mu mibanire y’ibihugu no gusabana hagati y’ababituye, Abanyarwanda babaye intangarugero.

Abagenda hafi y’imipaka y’u Rwanda iyo bwije, umuntu abona urunyuranyurane rw’abaturanyi bakora ubucuruzi bazanye amafaranga baba bakoreye hakurya, bashaka kuyabitsa muri banki zo mu Rwanda aho baba bizeye umutekano.

Urugero ni ku bacuruzi bakorera i Goma muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abanyeshuri bigayo aho usanga abayobozi ba za Kaminuza zaho babakangurira kwishyurira amafaranga y’ishuri kuri banki zo mu Rwanda kuruta kuyambukana.

Muri Congo mu gihe cy’intambara zari zikaze hagati y’Ingabo za FARDC na M23 mu 2012 , ubwo izi nyeshyamba zigaruriraga Goma nyuma y’imirwano ikaze yawubereyemo ku wa 20 Ugushyingo uwo mwaka, ingabo z’iki gihugu zarashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, banahohotera abakoreraga n’abagendaga hakurya nyamara abazaga mu Rwanda nta kibazo bahuye na cyo.

Ibi byakurikiwe n’umwanzuro wafashwe na Tanzania wo kwirukana Abanyarwanda ku butaka bwayo mu gihe u Rwanda nta mutima wo kuburabuza Abanya-Tanzania baba mu gihugu rwigeze rugira, biturutse ku kuba ari wo muco rwashyize imbere wo kubaha abarugana hatitawe ku ho baruruka.

Mu minsi ishize, Guverinoma y’u Rwanda yabaye iya mbere mu kwiyemeza kwakira abimukira baturutse muri Israel n’abacuruzwa nk’abacakara muri Libya.

Politiki yo kubaha abanyamahanga irubahwa ndetse agahabwa serivisi zingana n’izihabwa abenegihugu. Umuco wo kubaha abanyamahanga bagana u Rwanda ni kimwe mu bintu usanga byubaka ubudasa ugereranyije n’ibindi bihugu.

Isuku iri ku isonga mu turango u Rwanda rwihariye mu maso y’amahanga. Ni ikintu umuntu uba mu gihugu ahita abona iyo yambutse imipaka agana mu bihugu birukikije. Iki kiri mu byatumye habaho ingendoshuri zitandukanye hagamijwe kwigira ku mikorere yayo.

Umujyi wa Kigali ushimwa isuku ntegereranywa itangarirwa n'amahanga

Inama zafasha kurushaho kwimakaza umuco wo kwakira neza abanyamahanga

Mu yindi mijyi ikomeye nka Istanbul muri Turikiya , Yeruzalemu muri Israel n’ahandi, abaturage baho iyo uhuye nabo usanga bahora bashaka kukuganiriza ibyiza by’ibihugu byabo ariko mu Rwanda n’ubwo hari uwo mutima wo kubaha no gukunda abarusura kenshi usanga nta biganiro bisembura amatsiko bikorwa hagati y’impande zombi.

Niba umubano no guha agaciro abagana u Rwanda ari umuhigo igihugu cyahize imbere y’amahanga biherekejwe n’umuco udasanzwe, byagakwiye ko hashyirwa imbaraga ku bufatanye bw’abikorera, Leta na sosiyete sivile hakarebwa uko byabyazwa umusaruro urenze uhari.

Mu gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, icyo kuba umuntu azi izindi ndimi zunganira Ikinyarwanda byaba akarusho n’ubundi buryo bwunganirana n’ubukoreshwa mu gukangurira abantu kuzamura ubumenyi bw’ibyo batazi nk’uko byakozwe mu myuga ngiro.

Kigali Convention Center igaragaza politiki yo kuzamura imiturirwa mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza