Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 11 Werurwe 2017 saa 09:24
Yasuwe :
2 0

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rwo gukorera hamwe mu rugamba rw’iterambere ahamya ko ridashobora kugerwaho buri wese atabigizemo uruhare yuzuza neza inshingano ze.

Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 10 Werurwe, ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bayigamo mu kigo gifasha mu bushakashatsi bugamije iterambere mpuzamahanga rirambye (Centre for International Development).

Agaruka ku iterambere ry’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho atari ibitangaza yerekana ko intambwe rumaze gutera byagizwemo uruhare n’abarutuye, kuko babanje kwiyumvamo ubushobozi.

Ati “Aho duhagaze ugereranyije n’abandi ku Isi, turacyari bato, ariko birashoboka gutera imbere nidufata mu nshingano ahazaza hacu. Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba ari Perezida, iterambere rigerwaho bitewe n’uko buri wese ari gukora ibyo asabwa.”

"Agaciro ni uburyo bwo kuzamura urwego rwo kurema icyizere mu bantu barushaho kumva ko bashoboye. Agaciro ni ukumva ko dushoboye mu gihe duhagurutse tukavuga tuti ‘tugiye gukora iki ubwacu’. Iterambere ry’u Rwanda si igitangaza, ni ikintu gishoboka kandi gishobora gukorwa aho ari ho hose."

Ibibazo byarushaho kuba bibi igihe Abanyafurika batabigizemo uruhare

Perezida Kagame yibukije ko Afurika nta yandi mahitamo ifite uretse kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije kandi idategereje undi uzayibikemurira.

Ati “Isi iri guhinduka mu buryo bwihuse nubwo aho iri kugana hadasobanutse neza, izi mpungenge zugarije isi ziri mu bisunika Abanyafurika kugira ngo bahitemo ibiyifitiye inyungu aho gutegereza ko hari undi ugomba kubibakorera. Ibibazo byinshi byarushaho kuba bibi igihe Abanyafurika baba batabigizemo uruhare mu bihugu nka Somalia, Repubulika ya Centrafrique no muri Gambia.”

Perezida Kagame agaruka ku mavugurura yabaye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagaragaje ko hakwiye kuboneka ingamba zihamye zafasha ibihugu biwugize kugira icyerekezo kimwe kiwuganisha ku iterambere. Yagaragaje kandi ko umugabane wa Afurika hari aho ugaragaza intege nke nubwo hari intambwe umaze gutera, bityo kuvuga ko ibintu bidashobora gukorwa byaba atari ukuri.

Igaruka rya Maroc muri AU riratanga imbaraga

Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera i Addis Abbaba, muri Ethiopia muri Mutarama uyu mwaka, abari bayiteraniyemo bahaye umugisha icyifuzo cya Maroc cyo kugaruka muri uyu muryango nyuma yo kuwuvamo [ucyitwa OUA]mu 1984, nyuma y’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na yo [Maroc].

Leta ya Sahara yashinzwe na Polisario, ishyaka ryaharaniraga ubwigenge bwa Sahara (Saguia el Hamra) na Rio de Oro muri Maroc.

Maroc ijya kwivana muri AU [OUA y’icyo gihe] ni umwanzuro wafashwe n’Umwami Hassan II, ariko umuhungu we, Mohammed VI yafashe umwanzuro wo gusubizamo iki gihugu.

Iri garuka ngo ni kimwe mu bizatuma uyu mugabane ubasha kwishakamo ibisubizo ku bibazo biwugarije nk’uko Perezida Kagame yabigaragaje.

Ati “Tugendeye ku igaruka rya Maroc, kuri ubu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uhuriwemo na buri gihugu cyo kuri uyu mugabane bwa mbere mu mateka. Iki ni kimwe mu bimenyetso bigaragagaza ibishoboka byinshi ku bibazo bigaragara.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame atanga ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard, kuko no mu mwaka ushize wa 2016 yatanzemo ikiganiro, aho yagaragaje ko iterambere ahanini rishingiye ku guhindura imyumvire kurusha ko ryaba ryubakiye kuri gahunda za Leta n’inkunga.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika nta yandi mahitamo ifite uretse kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije idategereje ak'imuhana
Nubwo umugabane wa Afurika hari aho ugaragaza intege nke Perezida Kagame yavuze ko hari intambwe igaragara imaze guterwa,
Kagame yagaragaje ko hakwiye kuboneka ingamba zihamye zafasha ibihugu biwugize kugira icyerekezo kimwe kiwuganisha ku iterambere
Perezida Kagame atanga ikiganiro muri Kaminuza ya Havard
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Amerika bari bishimiye gufata selfie hamwe na Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244