00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari gutegurwa itariki nshya ya CHOGM 2021 izabera i Kigali

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine, yahishuye ko hari gutekerezwa itariki iboneye yazaberaho Inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango ukoresha Icyongereza izwi nka “CHOGM”.

Yabivugiye mu mwiherero w’umunsi umwe wahuriyemo abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi, wabereye i Rusororo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2021.

Muri uwo mwiherero wari ugamije kubafasha kwibukiranya no kwihugura ku nshingano zabo nk’intumwa za rubanda mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere uwo Muryango wemereye Abaturarwanda, hari hatumiwemo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ngo ibagaragarize ishusho y’uko umubano w’u Rwanda wifashe haba mu Karere no ku Isi muri rusange.

Mukeka yavuze ko igihugu gikomeje ubufatanye n’amahanga binyuze mu miryango n’amasezerano bitandukanye.

Nyuma y’uko CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali isubitswe inshuro ebyiri, muri Kamena 2020 na Kamena 2021, Mukeka yavuze ko hari gutekerezwa itariki nshya yazaberaho hagendewe ku kuba ubukana bw’icyorezo buri kugabanuka.

Yagize ati “Yasubitswe kabiri kubera COVID-19. Impamvu za COVID-19 turi kuzikurikirana kubera ko turashaka guteganya amatariki tuzi neza ko nta kundi kuyisubika kuzaba. Dushaka gukuraho kuba yasubikwa kenshi abantu bakarambirwa.”

“Ku rwego mpuzamahanga hari inama zabaye n’iziri kuba harimo nk’Iy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iherutse kubera i New York. Turi kureba uko bari kubyitwaramo byagenze neza. Hari n’indi ya Loni yiga ku Mihindagurikire y’Ibihe (COP26) iteganyijwe kubera mu Bwongereza mu mpera z’uku kwezi.”

Yasobanuye ko hari kurebwa uko izo nama zindi ziri gutegurwa hubahirizwa amabwiriza n’ingamba byo kwirinda Coronavirus “ku buryo n’u Rwanda rubinoza neza.”

Ati “Turi kureba amatariki tuzateganya, hanyuma habeho kugenzura no kuyoherereza Umunyamabanga Mukuru [wa Commonwealth], na we akagisha inama Umwamikazi w’u Bwongereza n’Umuryango wose. Ni inzira ndende ariko twizeye ko muri iyi minsi tuzatangaza amatariki mashya.”

Mukeka yavuze ko u Rwanda rwiteguye bihagije haba mu bikorwa remezo n’ibindi byose bisabwa, inzitizi ikaba yari icyorezo cya Covid-19.

Yagaragaje ko kuba ruherutse gukurwa ku “rutonde rw’umutuku” ruriho ibihugu ababirimo batemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza kubera Covid-19, ari indi ntabwe ikomeye.

CHOGM yari iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki 22 kugeza 27 Kamena 2020 irasubikwa. Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n’abashinzwe kuyitegura bari bemeje ko yaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021, maze ku wa 7 Gicurasi 2021 hongera gutangazwa ko isubitswe.

Icyo gihe Umunyamabanga Mukuru wa Common wealth, Patricia Scotland, yavuze ko Covid-19 igihari kandi ikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango.

Kuba CHOGM yabera mu Rwanda bifite igisobanuro gikomeye nk’igihugu cyihaye intego yo kuba icyitegererezo no kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine, yahishuye ko hari gutekerezwa itariki nshya ya CHOGM 2021 iteganyijwe kubera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .