00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Ambasaderi Karega yashimye intambwe mu by’umutekano mu Ntara zashyizwe mu bihe bidasanzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2021 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yashimye intambwe imaze guterwa mu by’umutekano, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zashyizwe mu bihe bidasanzwe na Perezida Tshisekedi.

Yabitangaje ku wa Gatandatu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku biro bya Ambasade i Kinshasa.

Karega yatangiye ashima umusaruro uri gutangwa n’ibikorwa bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe iyogoza intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zahawe ubuyobozi bwa gisirikare, zishyirwa no mu bihe bidasanzwe hagamijwe gutsintsura imitwe yitwaje intwaro yahagize indiri ikaba ihamaze imyaka isaga 25.

Ambasaderi Karega yavuze ko hari umusaruro ukomeye ibikorwa byo guhashya iyo mitwe bimaze gutanga, by’umwihariko mu guca intege umutwe wa FDLR wakunze kujya uhungabanya umutekano w’u Rwanda uvuye muri Congo.

Yagize ati" Turabona ingabo za FARDC zirimo kwitwara neza. Mu myaka ibiri ishize umutwe za FDLR wari ufite abarwanyi bagera ku bihumbi 60, ubu baciwe intege abandi baratatana. Uyu wari umutwe wari uteye impungenge ku mutekano w’u Rwanda."

Uretse ibijyanye n’umutekano, Ambasaderi Karega yavuze ko ibihugu byombi bikomeje gukorana mu gukumira magendu binyuze mu mikoranire hagati y’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Yavuze kandi ko ibihugu byombi bikomeje guteza imbere indi mishinga bihuriyeho nk’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi, u Rwanda rusangiye na Congo ndetse n’u Burundi, ubufatanye mu bijyanye n’iperereza n’umutekano, ubufatanye mu mushinga wo gucukura gaz méthane mu kiyaga cya Kivu, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, uburezi , ubuvuzi n’ibindi.

Ambasaderi Karega yasabye abaturage b’ibihugu byombi gukomeza gufatanya mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Ndashishikariza Abanyarwanda baba muri RDC kimwe n’Abanye-Congo bahisemo u Rwanda nk’igihugu cyabo cya kabiri, kubahiriza amategeko y’aho baba.”

Ku bijyanye n’ubucuruzi, Karega yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yabyazwa umusaruro n’Abanye-Congo, nko kuba ari inzira yakwifashishwa mu kwinjiza cyangwa kohereza mu mahanga ibicuruzwa binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam na Mombasa.

Ambasaderi Karega yavuze ko ibihugu byombi bifite amahirwe menshi y'ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .