00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Karega ntiyumva uburyo u Rwanda rwashaka kwigarurira RDC imyaka 30 igashira nta metero kare rurafata

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Vincent Karega yavuze ko bitumvikana uburyo hari abakomeje gukwirakwiza imyumvire y’uko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira Congo, nta gace na kamwe rurafata ngo bigaragare ko hari uwo mugambi.

Karega yavuze ko niba atari ibihuha bigamije kurangaza abaturage ba Congo, abafite uwo mugambi nta bushobozi babifitiye akurikije imyaka 30 amaze abyumva.

Ambasaderi Karega yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Business et Finances cyo muri RDC, aho yagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, imishinga y’iterambere ry’ibihugu byombi n’ibindi.

Guhera mu mpera za 2019, bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Congo n’abanyapolitiki biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bumvikanye kenshi bamagana icyiswe ‘balkanisation’ ngo u Rwanda rushaka gukora muri Congo.

Imvugo ‘Balkanisation’, yatangijwe n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, akaba n’Umuvugizi w’Ihuriro Lamuka rya Martin Fayulu watsinzwe amatora ya Perezida mu 2018. Fayulu yari ashyigikiwe cyane na Kiliziya Gatolika.

Cardinal Ambongo mu mpera za Ukuboza 2019, yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu bituranye n’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’uburasirazuba bwa Congo .

Muri ko kwezi kandi Muzito yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda kikarwiyomekaho, kugira ngo kirangize ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.

Ambasaderi Vincent Karega yabajijwe uburyo yakiriye izo mvugo ndetse anasabwa gusobanura koko niba u Rwanda rufite uwo mugambi.

Yavuze ko amaze imyaka 30 yumva iryo jambo ariko nta handi yumvise rikoreshwa atari muri Congo. Karega wabaye mu myanya itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko nta munsi n’umwe bigeze bicara biga ku byo kwiyomekaho ubutaka bw’ikindi gihugu, ati “twibandaga gusa ku cyerecyezo 2020.”

Niba atari inzozi, umushinga warananiranye

Ambasaderi Karega yavuze amateka agaragaza ko abaturage b’ibihugu byo mu karere bagiye bimuka kenshi bashaka imibereho. Byatumye mu bihugu bituranye n’u Rwanda haba amoko afite aho ahuriye n’ayo mu Rwanda, nyamara ngo nta munsi n’umwe u Rwanda rwigeze rurota ibyo kwigaruira ubutaka abo baturage batuyeho.

Ati “Ibihugu byose bituranye na RDC bifite amoko agenda akambuka imipaka. U Rwanda rufite ubwoko bubarizwa no muri Uganda, Tanzania no mu Burundi. Muzi ko mu Burundi hari n’ahantu hitwa mu ‘Rwanda’, hari abaturage muri Congo bitwa Abanyarwanda, muri Uganda hari abitwa Abafumbira […] abo baturage bose bavuga Ikinyarwanda ariko ibyo ntibivuze ko hari gahunda dufite yo guhindura ubutaka batuyeho ubw’u Rwanda. Ntabwo nzi aho ibyo bintu bya balkanization byaturutse.”

Yakomeje agira ati “Hashize imyaka 30 mbyumva nyamara nta na rimwe u Rwanda rwigeze runafata na metero kare imwe muri RDC kugeza ubu. Ntaho nzi umushinga umara imyaka 30 utarashyirwa mu bikorwa. Niba atari inzozi, ba nyiri uwo mushinga warabananiye. Ku bwanjye mbifata nk’ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga muri Congo.”

Ambasaderi Karega yavuze ko ibyiza ari uko Guverinoma ya RDC nta gaciro ibiha uretse ko n’imiryango mpuzamahanga ibihugu byombi bihuriyemo itemera igihugu kivogera ubusugire bw’ikindi.

Perezida Tshisekedi umwaka ushize yabwiye abanye-Congo baba i Londres ko mu gihe cyose ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.

Karega yakomeje agira ati “Twibaza inyungu u Rwanda rwavana mu kurenga imbibi zarwo. Hari imyumvire iri muri Congo ko kuba u Rwanda ari ruto ubwo rushaka ubundi butaka muri RDC."

"Icyakora wakwibaza impamvu Luxembourg ari nto nk’u Rwanda ariko ikaba itarashaka ubutaka mu Bufaransa cyangwa mu Budage. U Busuwisi nabwo ni igihugu gito ariko kirakize ndetse gitera inkunga ibindi. Singapore ifite ubuso bungana nk’ubw’umujyi wa Kigali ariko ni igihugu gishobora gutera inkunga Afurika yose.”

Karega yavuze ko ubuhangange bw’igihugu budaturuka mu bunini bwacyo, ahubwo bituruka ku bushobozi bwacyo bwo kwiteza imbere no guteza abandi imbere.

Ati “Ni amafuti kumva ko ubunini bw’igihugu aribwo buhangage bwacyo, ahubwo bituruka ku bushobozi bwacyo bwo kwiteza imbere, abantu bagakira kandi ubukire ntabwo buri gihe buturuka ku mutungo kamere. U Rwanda rufata abaturage barwo nk’umutungo kamere warwo wa mbere , abaturage basubiza amaso inyuma, bashoboye gukora no kugena ahazaza h’igihugu cyabo.”

Yakomeje agira ati “Ubunini ntabwo bwigeze buhangayikisha na rimwe Guverinoma y’u Rwanda. Kuri ubu Hong Kong ihanze amaso kwigarurira ikirere. 30% by’ubuso bw’u Rwanda hateyeho amashyamba. Simbona impamvu rwagira inyota yo kwagura ubuso bwarwo muri iki gihe isi iri mu bihe byo gufungurirana amarembo.”

Ibihugu byinshi ku isi birajwe ishinga no gufungurirana amarembo kugira ngo ubuhahirane bwiyongere. Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangije isoko rusange rigamije gukuraho inzitizi zose zatumaga abatuye umugabane badahahirana, kugira ngo iterambere ryiyongere.

Karega yavuze ko iyo myumvire ariyo u Rwanda rushyize imbere ku buryo kuba ari ruto mu butaka bitakiri imbogamizi.

Ati “Uyu munsi umuntu ufite pasiporo ye ashobora kuba aho ashaka hose ku isi. Abashoramari baba bishakira kuba mu mahanga. Mu gihe urujya n’uruza rw’abantu ku isi ruhari, nta mpamvu yo kugira impungenge nk’aho dufungiranye ahantu hamwe.”

Inzobere muri politiki zakunze kuvuga ko abatifuza amahoro muri RDC aribo bihisha inyuma ya ‘balkanisation’. Bavuga ko abarwanya ubutegetsi mu RDC bahisemo kubiba urwango ku Banyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kugira ngo bace intege umubano mwiza uri kubagarirwa hagati y’u Rwanda na RDC.

Ikindi kandi hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi babona nta nyungu bafite mu kuba amahoro yagaruka muri RDC kubera ko mu myaka 25 ishize, ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC cyafashije benshi mu batavuga rumwe na Leta kwigwizaho imitungo no kwinjira mu bikorwa bya politiki cyangwa igisirikare.

Ambasaderi Karega yavuze ko nta mugambi n'umwe u Rwanda rufite wo kwigarurira ubutaka bwa Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .