00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika n’u Burayi mu bufatanye bugamije kurenga umwijima Isi yashyizwemo na Covid-19

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), byiyemeje gukomeza gufatanya mu gushakira hamwe ibisubizo bizatuma imigabane yombi yigobotora ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Imyaka ibiri igiye gushira Covid-19 iyogoza ibice byose by’Isi, aho yahagaritse ubuhahirane n’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Ikimenyimenyi inama y’iminsi ibiri ihuza abayobozi bakuru ba AU n’aba EU yasubitswe inshuro ebyiri, mbere yo gusubukurwa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021 muri Kigali Convention Centre.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka, ubwo yafunguraga iyi nama, yavuze ko ari umwanya mwiza kuri Afurika n’u Burayi, wo kurebera hamwe inzego zo kwaguriramo ubufatanye hagamije ejo heza h’abaturage b’imigabane yombi, hakosorwa ibitaragenze neza mu gihe cyashize.

Biteganyijwe ko muri iyi nama hazasuzumwa ingingo zitandukanye zirimo ishoramari mu ikoranabuhanga , umutekano, amahoro n’imiyoborere, abimukira n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Mukeka yavuze ko muri iyi nama “dukwiriye kubwizanya ukuri kuri izi ngingo kugira ngo tuze kugira ibiganiro bitanga umusaruro. Ndizera ko Afurika n’u Burayi bashyize hamwe bagasuzumira hamwe ibibazo byabo mu buryo buboneye, twabera urugero ibindi bice by’isi.”

Agaruka ku kibazo cy’abimukira b’abanyafurika bakomeje kwerekeza i Burayi bizera ubuzima bwiza bamwe bakarohama mu nyanja, Mukeka yavuze ko hakenewe ubufatanye mu gushora imari mu mishinga iha akazi urubyiruko ari narwo rwinshi ku mubane wa Afurika, ari nako harebwa ku zindi nzego nk’uburezi, ubuzima, imibereho myiza n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe Afurika mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Rita Laranjinha yavuze ko imigabane yombi ifite inshingano zo gufatanya kugira ngo bagire ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Jean Léon Ngandu Ilunga uyoboye Komite ihoraho muri AU, yavuze ko ingaruka Isi yatewe n’Icyorezo cya Covid-19, ari amahirwe ku migabane yombi yo “guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye dushyira imbere uburinganire, ubwubahane, n’ubufatanye.”

Yakomeje agira ati “Nizera ko nidukorera hamwe tugamije ineza y’abaturage b’imigabane yacu yombi, nta kizaduhagarika.”

Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU, Dr Nsanzabaganwa Monique yavuze ko ubufatanye AU na EU byagaragaje mu gihe cya Covid-19, bukomeje gutezwa imbere bwarushaho kungukira impande zombi.

Yashimangiye ko “Afurika yiteguye gutanga umusanzu wayo mu guharura inzira nziza izatugeza kuri iryo terambere rya twese.”

Afurika n’u Burayi bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zigamije iterambere. Imibare ya EU igaragaza ko mu mwaka wa 2020, u Burayi bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bya miliyari 124 z’amayero, mu gihe Afurika yohereje i Burayi ibicuruzwa bya miliyari 101 z’amayero.

Inama y’abayobozi bakuru ku mpande zombi yabaye kuri uyu wa Mbere itegura izahuza abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize AU na EU kuri uyu wa Kabiri, ari nayo izemerezwamo ingingo z’ubufatanye.

Inama ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi yemejwe bwa mbere mu mwaka wa 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y’ubufatanye mu 2007.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Clementine Mukeka ubwo yafunguraga iyi nama, yavuze ko ari umwanya mwiza kuri Afurika n’u Burayi, wo kurebera hamwe amahirwe ahari yabyazwa umusaruro
Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU, Dr Nsanzabaganwa Monique yavuze ko Afurika yiteguye gukorana neza n'u Burayi mu byungukira impande zombi
Jean Léon Ngandu Ilunga uyoboye Komite ihoraho muri AU, yavuze ko Afurika n'u Burayi nibikorera hamwe mu bwubahane, ntawe uzabasha kubihagarika
Umuyobozi ushinzwe Afurika mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Rita Laranjinha yavuze ko imigabane yombi ifite inshingano zo gufatanya kugira ngo bagire ijambo mu ruhando mpuzamahanga
Inama zongeye gusubukurwa ndetse hagati y’Ukwakira n’Ukuboza hari inama zigera kuri 20 zamaze kwemezwa zizabera ku butaka bw'u Rwanda
U Rwanda rwashimiwe uburyo rwabashije gutegura iyi nama mu gihe Isi iri mu bihe bikomeye bya Covid-19
Abayobozi mu bihugu bitandukanye bigize AU na EU bari bitabiriye
Imwe mu nama zikomeye yari itegerejwe i Kigali mu mpera z'uyu mwaka ni ihuza abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU)

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .