00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavuga ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri bagamije kugoreka amateka- Perezida Macron

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakuriye inzira ku murima abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ashimangira ko Jenoside yabaye ari imwe ahubwo abavuga ko habaye ebyiri ari abagamije kugoreka amateka.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro we na Perezida Kagame bagiranye n’abanyamakuru. Icyo kiganiro cyabereye muri Village Urugwiro, cyabaye Perezida Macron avuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yasobanuriwe itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron yemeye uruhare igihugu cye cyagize muri iyo Jenoside, gusa agaragaza ko bafite umutima wo guhindura ayo mateka mabi hagamije gutegura ejo heza.

Imvugo y’uko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu ni imwe mu zakunze kuba intwaro ikomeye y’abahakana n’abapfobya Jenoside nyirizina yakorewe Abatutsi, ahanini hagamijwe guhunga no guhisha uruhare rwa bamwe muri ayo mahano yahitanye Abatutsi basaga miliyoni.

Abakunze gukoresha izo mvugo ni Abanyarwanda baba mu mahanga biganjemo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu bihugu by’amahanga birimo n’u Bufaransa.

Perezida Macron yabajijwe icyo avuga ku bakomeje guhembera izo mvugo za Jenoside ebyiri, ashimangira ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe.

Yagize ati "Nashaka kubisobanura neza, abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni abahimba amateka, Jenoside yabaye ni imwe. Dushingiye ku byo twiboneye iki gitondo, yego habayeho n’intambara ariko Jenoside yabaye yo ni imwe, niyo tuzi.’’

Raporo nshya iherutse gushyirwa hanze na Komisiyo Duclert yashyizweho n’u Bufaransa ngo igaragaze uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaganye abakwirakwiza imvugo ya ‘Jenoside ebyiri’ yatangiriye mu Bufaransa mu gihe Jenoside yakorwaga na nyuma yayo.

Raporo ya Komisiyo ya Duclert ivuga ko u Bufaransa bwitwaye nk’impumyi mu byaberaga mu Rwanda bituma batabasha “gusesengura, ngo batandukanye Jenoside n’ubwicanyi.”

Mu mwanzuro, iyo raporo ivuga ko ‘Ukuri ni ukwa Jenoside kwatumye Abatutsi batsembwa. Ntabwo bazibagirana.”

Perezida Macron yavuze ko abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri bagamije kugoreka amateka/ Ifoto ya Niyonzima Moïse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .