Kuri uyu wa kabiri tariki ya munani Mutarama 2013, u Rwanda rwamaganye ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (drones) mu kugenzura ibice by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko iki cyifuzo cyari cyatanzwe na Loni kugira ngo hakorwe ubugenzuzi bw’abateza umutekano muke ukomeje kugaragara muri aka gace.
U Rwanda ruvuga ko ibi byaba ari ukugira Afurika nk’akarima ko gukoreraho igerageza (experience) ku nzego z’ubutasi z’amahanga.
Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ivuga ko Herve Ladsous ukuriye intumwa z’amahoro za Loni muri Congo yari yasabye akanama ka Loni gashinzwe umutekano gukoresha izi ndege mu nama yabaye mu ibanga, ndetse Loni ivuga ko hazoherezwa indege eshatu muri iki gikorwa.
Loni yatsikimbye gukoresha izi ndege kuva mu mwaka wa 2008, icyakora ntibyagiye mu bikorwa n’ubwo mu mwaka ushize wa 2012 hongeye kuba igitutu cy’uko zakoreshwa.
U Rwanda rwavuzwe muri raporo y’impuguke za Loni nk’igihugu gitera inkunga umutwe wa M23 uri mu mitwe ishinjwa guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo rwamaganye icyifuzo cya Ladsous ; dore ko n’iyi raporo rwakomeje kuvuga ko ishingiye ku binyoma aho kuba ishingiye ku kuri.
“Nta bushishozi burimo gukoresha ibikoresho tudafiteho amakuru ahagije.” Uku ni ko ambasaderi wungirije w’u Rwanda muri Loni, Nduhungirehe Olivier, yabwiye Reuters. Yongeyeho ati “Afurika ntizahinduka ahakorerwa igerageza [experience] n’inzego z’iperereza z’amahanga.”
Ikoreshwa ry’ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga harimo n’izi ndege hari abagaragaje ko barishyigikiye mu Kanama k’Umutekano ka Loni.
Brieuc Pont, umuvugizi w’u Bufaransa muri Loni, abinyujije kuri twitter yaragize ati “MONUSCO [ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo] ikeneye ibikoresho by’inyongera bigezweho, birimo n’indege zitagira abapilote kugira ngo ijye ibona amakuru ku gihe kandi neza kandi igire icyo ikora hakiri kare.”
Agaruka kuri iki gitekerezo, Nduhungirehe yagaragaje ko mbere na mbere hakwiye kumenyekana niba MONUSCO nta bantu baba bayirimo bafite inyungu bwite mu kuvogera ubusugire bwa Congo.
Nduhungirehe yasobanuye icyakora ko u Rwanda nta kibazo rubona mu kuba hakoherezwa ziriya ndege n’ibikoresho byifashishwa mu kugenzura mu gihe cy’ijoro [night-vision equipment] byahabwa abasirikare ba Loni babungabunga amahoro muri Congo, gusa bigskoranwa ubushishozi.
Hari bamwe mu bahagarariye ibihugu biganjemo abo ku mugabane w’u Burayi bagaragaje kwifata kuri iki cyemezo, bagaragaza ko ibyo Loni ishaka gukora bidasobanutse kuko bishobora kuba igikorwa cy’ubutasi kurusha uko byaba igikorwa cy’umutekano n’amahoro.
Bamwe mu bari muri iyi nama babwiye Reuters ko u Bushinwa n’u Burusiya nka bibiri mu bihugu bitanu bifite ubudahangarwa mu kanama k’umutekano ka Loni, hamwe n’ibindi bihugu bimwe bidafite ubu budahangarwa byagaragaje ko bifite impungenge ku ikoreshwa ry’indege zitwara(drones) mu Burasirazuba bwa Congo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Muri Green Party, Dr Habineza na Mugisha mu gushaka kumvikana
19.05.2013 |
|
Umudipolomati w’Umunyarwandakazi yasabye Loni guhagurukira icuruzwa ry’abantu
17.05.2013 |
|
Kayumba Nyamwasa mu rukiko yisobanura bwa nyuma
17.05.2013 |
|
Muri Commonwealth, Perezida Kagame yashimangiye ko ubuyobozi bwiza ari ubuhindura imibereho y’abaturage
16.05.2013 |
|
FDLR irishyuza Leta ya Congo Kinshasa amadolari 150,000
16.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |