IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Raporo ya Loni irashinja ingabo za Congo ubufatanye na FDLR


Yanditswe kuya 26-11-2012 - Saa 14:47' na IGIHE

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yatangajwe ku itariki ya 21 Ugushyingo uyu mwaka, iragaragaza amakuru arambuye ku nama za vuba abarwanyi ba FDLR bagiye bagirana n’abayobozi bakuru muri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya makuru ni ikimenyetso cy’uburyo imikoranire y’impande zombi iremereye, bitandukanye cyane n’ibyo Guverinoma ya Kinshasa yagiye itangaza.

Iyi raporo yerekana ko abantu bo ku rwego rwo hejuru muri FDLR no muri leta ya Congo bagiye bagirana ibiganiro n’imikoranire bitandukanye cyane cyane mu minsi yo kuva muri Nyakanga uyu mwaka wa 2012.

Raporo ya Loni igaragaza ko izi nama zose zagiye ziba rwihishwa zabaga zahamagajwe na Guverinoma ya Kinshasa. Ibi nyamara Leta ya Congo yabikoze yirengagiza abarwanyi ba FDLR bakaguma ku butaka bwayo, mu gihe nyamara bavugwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Dore amwe mu makuru ashingiye kuri raporo ya Loni akubiye mu biganiro byabaye hagati ya FDLR na bamwe mu bayobozi bakuru bb’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) dukesha iyi nkuru bibitangaza :

Ku wa 16 Gicurasi, ingabo za Leta zohereje i Kirumba abayobozi b’ingabo bo mu duce twa Kanyabayonga na Kirumba, kugira ngo baganire na FDLR ku bufatanye mu kurwanya M23. Kuri iyi tariki Capt Bruce uyobora abarwanyi ba FDLR bakorera i Lusamambo yakiriye ibaruwa iturutse mu ngabo za Congo (FARDC) zisaba ko FDLR yazifasha mu bikorwa byo kurwanya M23.

Ku wa 18 Gicurasi 2012, amatsinda abiri y’abasirikare ba FDL abitegetswe na Capt Malius yivanze n’ingabo za Leta zoherejwe i Mweso ziyobowe na Lt Col Niyibizi.

Ku itariki ya 22 Gicurasi abasirikare bakuru ba FDLR Capt Gogore na Capt Murengezi uzwi cyane nka Kintu, boherejwe n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR bagirana inama i Goma n’abasirikare bakuru ba Congo bari bayobowe na Col Smith Gihanga.

Kuri 24 Gicurasi Lt Col Caleb Sabena wa FDLR yahawe imyenda ya gisirikare 100 y’ingabo za Congo na Col Yav Philimin, umusirikare wa Congo ufite icyicaro i Rutchuru. Kuri iyi tariki amatsinda abiri y’abasirikare ba FDLR avuye ahitwa Remeka na Numbi yinjijwe mu mutwe w’ingabo za Leta zikorera i Masisi na Karehe, nyuma yaho baza kujyanwa i Rutchuru gutera ingabo mu bitugu ingabo za Leta zarwanaga na M23.

Amakuru y’imikoranire hagati ya FDLR n’ingabo za Congo yaje kandi gushimangirwa na Col Mbarushimana Etienne uzwi ku izina rya Mbaraga Bantu wigeze no kuba umugenzuzi w’imari mu gisirikare, ubwo yatahukaga ku ya 24 Gicurasi avuye i Walikare. Yemeje ko yatahutse ubwo abayobozi b’ingabo muri FDLR mu gace ka Walikare bari mu myiteguro yo kubonana n’ingabo za Leta ngo baganire ku bijyanye n’intwaro no ku mikoranire iruseho.

Ku itariki ya gatanu Kamena 2012, amatsinda abiri yo muri FDLR ayobowe na Maj Oreste ingabo za Leta zabemereyee gutambuka mu duce twa Nyanzare na Mweso, baturutse ahitwa Montana kugira ngo bambukire Kilama bityo batangire ibikorwa byo kwambukiranya imipaka bajya mu Rwanda.

Ku itariki 16 Kamena 2012, Lt Col Niyibizi, umuyobozi w’ingabo za Leta ya Congo zikorera i Kibirizi muri Rutchuru, yahaye ibikoresho bya gisirikare abarwanyi ba FDLR birimo amasanduka 12 y’amasasu y’imbunda za AK 47, n’andi masasu y’imbunda z’ubwoko butandukanye.

Ku itariki ya kane Kamena 2012, Pierre Lumbi, umujyanama wa Perezida Joseph Kabila mu bya gisirikare yategetse umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku Kahongya, kugaragaza abantu bo ku rwego rwo hejuru muri FDLR bashobora guhuza ubuyobozi bukuru bwa FDLR (Gen Sylvain Mudacumura) na Guverinoma ya Congo kugira ngo Congo imwumvishe (Mudacumura) ko agomba kugirana imikoranire mu kurwanya M23 hanyuma bagategura uko bazajya bagaba ibitero by’iterabwoba ku Rwanda.

Ku wa 25 Kamena 2012, abayobozi babiri mu bya politiki ari bo Murego Faustin wari ufite ipeti rya Lieutenant mu zari ingabo z’u Rwanda FAR na Nzabonimpa Joseph bombi baba mu Bubiligi, bafatiwe muri Rutchuru bafite ibyangombwa by’inzira by’u Bubiligi ; urugendo barimo rukaba rufitanye isano n’iyi mikoranire ya FDLR na FARDC.

Ku itariki ya cyenda 2012, Maj Blaise Asifiwe ukora mu butasi bwa FDLR yari i Goma ayoboye itsinda ry’abantu bo muri FDLR bahuye na Gen Maj Amisi Kumba wari ukuriye ingabo za Congo zirwanira ku butaka ubu akaba yarahagaritswe ku mirimo. Iyi nama yemeje ko Congo iha intwaro FDLR kugira ngo ijye igaba ibitero mu Rwanda.

Ku itariki ya kabiri Nyakanga 2012, Brig Gen Masunzu yahuye n’umuyobozi wa Division ya kabiri muri FDLR Lt Col Hamada, amusaba kohereza ingabo muri Kivu y’Amajyepfo mu duce twari twasizwe n’ingabo za Leta zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru kurwanya M23. Gusa uyu mugambi ntiwashobotse kuko ku itariki ya 10 Nyakanga Hamada yagiye kubonana n’abayobozi ba FNL muri Kivu y’Epfo bigatuma umugambi wa Masunzu utagerwaho.

Ku ya 27 Nyakanga 2012 abarwanyi ba FDLR bayobowe na Lt Col Hatungumuremyi bakunze kwita Caleb bari ku musozi wa Kilama bafasha ingabo za Congo i Kanyabayonga, mu myiteguro yo kugaba igitero ku barwanyi ba M23. Kuri uyu munsi izi ngabo za FDLR z’i Kalima zatangiye guhabwa amakarita y’ingabo z’igihugu, kugira ngo borohereze FARDC mu gikorwa zari zifatanyije.

IBITEKEREZO
ibyo abantu babamo ntabwo twakwiyita abatutsi hutu nibindi tutarubanyemo ese ko abatutsi bafpuye barashyize ese ko ikinani cyapfuye habaye amahoro nduvma fdlr twakumvikana tukarwubaka
Musubize11.12.2012 saa 08:30
f²lojemi
kurwana biri mumutwe wabatuye isi , kuko inwaro zicurwa abazicura bashaka kuzibyaza umusaruro. ndasaba ko abaturage n abategetsi batekereza neza ingaruka z intambara, kuko abantu banga icyobita agasuzuguro maze bagahitamo koreka imbaga ngo badasuzugurwa, kdi nabo ntibibura kubakoraho kuko dufite urugero kuribenshi. dore nawe goma banze imishyikirano amaraso atarameneka nyuma yokuyamena ngo imishyikirano iremewe !!! Inama : umuntu waretse umuco ukwiye awurekeshejwe nokwiyegurira idini ahokwiyegurira Imana, akiyegurira ishyaka ahokwiyegurira igihugu, akababazwa n ububi bwabandi atazi ububi bwe, n ukuri uwomuntu iy umuhaye igihugu acyijyana ah umwanzi ashaka. Ngaho abanyamakuru nimukomeze akazi kanyu. tuzasubira
Musubize29.11.2012 saa 07:05
klavutse felicien
mwakwitandukanyije na fdrl mugafasha bene wacu nka m23 abana bacu mwakunze inda cane izibata kugiti mureke kwita kuri masunzu niruhembwa mwibagiwe irundu ahaye guhamba abana bacu mumwobo umwe mwibagiwe kagigi wazize umurara wiwe mwibagiwe tambwe washakaga kuva urupfu rwamugenzi wiwe akabizira ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa.
Musubize29.11.2012 saa 03:57
mukamunana
kabila oyee ? kabila we, menya ko bucya bwitwa ejo, imigambi yawe mibisha iraza kumenyekana isesengurwe.
rwose ikibazo cya congo si icya nonaha ahubwo aba leaders b'afrika bicare hamwe bagikemure bahereye mumizi yacyo
Musubize28.11.2012 saa 03:59
ikundabayo
we are ready to deal with FDLR and its supporters like Sandra. we Rwandan youth we are strong enough to defeat those malicious groups dat are against Rwandan peace and harmony.
Musubize27.11.2012 saa 12:18
philip
KUBA UWITEKA NIBWO BWENGE KANDI KUVA MUBYAHA NIKO KUJIJUKA .IMANA IKUNDA UKURU KANDI IKUNDA ABANTU BOSE .NJYEWE BYOSE BIRAMBABAZA KUKO SI FDLR NI ABANYARWANDA SI ABARI MU RWANDA NI ABANYARWANDA ESE ? UMWANZI W'U RWANDA NI NDE KO TWESE TURI ABANYARWANDA. ICYAMPA IMANA IKADUKEMURIRA IBI DUHORAMO UBUNDI TUGATUZA. MWARI MUZI KO UBU ABA FDLR ARI ABANA JENOCIDE YABAYE BAFITE IMYAKA 3 KUGEZA 10 ABAKOZE AMAHANO BAMAZE GUSAZA KANDI NI BAKE. NJYEWE IYO UMUNTU YAGUYE KURUGAMBA BIRAMBAZA CYANE YABA RDF CYANGWA FDLR BOS NI ABANYARWANDA.GUSA IMANA IRENDA KUZABIKEMURA.
Musubize27.11.2012 saa 08:47
VITA IRAG
Ndabaza abakuru bibihugu byacu by'Africa kuki iyo mwiyamamaza mutajya kubikorera America cyangwa Europe ariko amajwi mukayashakira mubene bihugu mwifuza kuyobora ? Kuki ayo mahanga navuze haruguru yifuza gukemura ibibazo byacu nkaho twe tutabyikemurira bakadutiza imirindi tukangana tukamarana, Niba ibyemezo twishiriyeho nkogushiraho ICGLR mugukemura amakimbirane hagati yacu birinda kusaba amahanga kubishigikira nonese yaba imaze iki ? tugomba nkabany'Africa kuyiha ubudahangarwa ibyemezo byayo bikubahwa natwe ndetse nayo mahanga akatinya kubyivangamo .nitwe twiha agaciro ndetse tukagaha nabadutoye ngo tubayobore. MBESE KUNYUNGU ZABAMWE TUJYE TWEMERA URWOTAMASIMBI BAJYE BADUFATIRA IBYEMEZO IWACU ? NONE SE TWABA TUMAZIKI ?
Musubize27.11.2012 saa 07:01
SHENYI
Congo yananiwe umutwe umwe wa M23 none urashaka kwifatanya nundi mutwe umwe ngo barwanye urwanda rufite ingabo zikomeye. twe turafatanya bareke baze.
Musubize27.11.2012 saa 04:48
cyprien
Yewana turiya ni utwana kuntambara tureke dukomeze twivurugute naho ahazaza n'ah'Imana
Musubize27.11.2012 saa 03:37
Nulu
urwanda Rurakomeye kandi rurimo gutera imbere ariko Imana igena ibihe kandi itanga gukomera YANGA : 1 KURENGANYA 2.IKINYOMA
Musubize27.11.2012 saa 01:40
Amosi
icyo nemeza nuko FDLR ari abarwanyi kandi bakomeye kandi ni abanyarwanda twirengagije amakosa yabaye kumpande zose .ntacyo tuzageraho twitana ba mwana ariko nidushyira hamwe tuzagera kuri byishi atari ibyo ntamahoro namacye azaba muri kariya gace kacu
Musubize27.11.2012 saa 01:28
nakaga
IYO BABA ABARWANYI NTIBABA BAKIRINDAGIRA MU MASHYAMBA NYUMA Y'IMYAKA 18 BASIZE BISHE ABANTU MU GIHUGU. URIBESHYE CYANE...
27.11.2012 saa 06:48
Hello
Umva mwana ibi ujye ubyihorere kuko niba umuntu aturutse hanze akagukura munzu ugasohoka wumva yuko wava hanze ukamusohoramo mujye mureka gukabya ntabwo watsinda abantu barenze miliyoni 10 ibyo ni inzozi. Basigeho badakora intare mujisho ikabashwanyaguza.
27.11.2012 saa 12:46
Nulu
nasabaga president kagame nkuko yabivuze ko n'abicanyi bahekuye u Rwanda bababarirwa tukabana nabo ,ko yashaka uko agirana imishyikirano na FDLR ahasigaye tukareba urundi rwitwazo,u RWANDA RWARUSHAHO GUKOMERA KANDI N'UMUTEKANO MURI NORD NA SUD KIVU WABA UBONETSE.
4.12.2012 saa 02:32
leo
umugabo umwe warigize umutesi yabonye abagore bahinga, arabitegereza arangije aravuga ngo , ati yewe muti ?buriya buri kagabo kamenya akagore kako ko mbona twose dusa ?ahahahahah !!!!none nanjye ndavuga ngo buriya umuntu ayoberwa byinshi ariko ntayoberwa uwe, reba uriya musirikare wo kuruhande ibumoso bw'ifito utangira, urasanga atari umunyarwanda ? burya ntabwo umuntu ayoberwa uwe kabisa1 !!!nsubiza
Musubize27.11.2012 saa 01:13
masengo
Umva Mbabwire Banyarwanda, Congo izahorana umuvumo wo gushyigikira ziriya nkora maraso, naho UN, bariya barategekwa, nabakozi nkabandi bose bavuga icyo Boss yabategetse !. Reba nawe guhera 1994 tubwira UN ibya FDLR, yakoziki se ??? None M23 niyo rero mbi kurusha FDLR !!. Urwanda rugomba Kwemera cg Rugahakana Nyine, ntabwo nabo ari abana muri Diplomacy. Babimenye ndetse babimenyere.
Musubize27.11.2012 saa 01:06
Dany
Umva Mbabwire Banyarwanda, Congo izahorana umuvumo wo gushyigikira ziriya nkora maraso, naho UN, bariya barategekwa, nabakozi nkabandi bose bavuga icyo Boss yabategete !. Reba nawe guhera 1994 tubwira UN ibya FDLR, yakoziki se ??? None M23 niyo rero mbi kurusha FDLR !!. Urwanda rugomba Kwemera cg Rugahakana Nyine, ntabwo nabo ari abana muri Diplomacy. Babimenye ndetse babimenyere.
Musubize27.11.2012 saa 01:00
Dany
Banyarwanda mwagiye ureka imitwe yanyu muteye igihugu cya congo murangije kubera raporo bashize ku rwanda y'ukuntu mwafashije M23 murangije murabihakana reka turebe gato ko mutagiye gufatwa ahhhhhh muzambwira
Musubize27.11.2012 saa 00:40
ngango elias
@Igihe.com Mwongereho ko aho mwakuye iyi nkuru (muli rapport ya Loni)ari naho handitwemo ko RDF ariyo ifasha M23, kandiiyo rapport mwari mwarayamagannye. Bigenze bite ngo mwemere noneho bimwe mubyo ivuga ? Ese tuzemera ibihe tureke ibihe ? Erege abanyarwanda ntimukomeze kubafata nk(injiji...
Musubize26.11.2012 saa 16:00
Sandra
Wowe wiyise inkotanyicyane, inyandiko yawe irakugaragaza kandi umenye ko twagutahuye uwo uriwe. N'ubundi wowe ntakiza ushakira u Rwanda. Wigeze no kwandika byinshi k'u Rwanda werekana ko utarukunda n'ubwo uri umunyarwanda kuba wibera hanze yarwo byakugize umwanzi w'amahoro. None se urashaka kuvugako ibi wari usanzwe ubiyobewe ko CONGO ifatanya na FDLR bagamije kubuza amahoro abanyrwanda mu Rwanda ? kabila yiyemeje kwegera abicanyi ba FDLR abagira abe yibeshya ngo nibwa azaba intagondwa mubanyekongo ariko aribeshya bizamugaruka amaherezo. Nakomeze yicishe abanyekongo, na FDLR ngo ni amaboko ashaka ariho kwicisha abaturage be. Ikindi nuko na l'ONU bayibwiye kuva kera ibyo bintu ariko igakomeza guhuma amaso kuko hariya hantu bahahahira. Ibintu nibyo babashishikaje kuruta abantu bahatuye cyangwa abaturanyi bageramirwa na FDLR. Ejo se u Rwanda nirufat imigambi yo kwirwanaho byo muzabyita iki ? M23 jye mbona bayirenganya. irarwana kubaturage kandi ari n !imiryango yabo. None ko Kabila atabitayeho none ngo nibave muri Goma. Kuki kabila atanje kwemera ngo anasinye ko ibyo babaza kandi ko bifite ishingiro ? Ese kuki abantu nka FDLR l'ONU izi nezako ari abajenosideri, abacyanyi, abaviyola abagore babandi, abana babakobwa batitaye no kumyaka bafite, abapiya ibintu by'abaturage, ibyo byose babikorera muguhugu kibahaye icumbi, yaba l'ONU yaba Kabila ntihagira icyo babikoraho byo bisobanura iki koko ?
Musubize26.11.2012 saa 15:17
Nzabandora
Ngo ingabo za FDLR NI AMA BULIGADE ??? banange !!!!!! ko batubwiraga ko bataha bulimunsi itakibaho ??? tuzabatsinda aliko nabarwanyi !! sukubeshya , twabateye kukimihurura 94 bitunanira kubakura mukigo duturana amezi 3 yose !!! ayaba bamwe mulibo batali abicanyi gusa naho ubundi nabagabo !!! mbivuze nkumusilikali warwanye nabo !!
Musubize26.11.2012 saa 14:17
dido
harimo sowanyu cg mukuru wawe ubwo iyo uvuze gutyo tuba twakurangije
26.11.2012 saa 17:22
m7
ntamurwanyi wumwicanyi Kigali bayivuyemo biruka na kivu bazayivamo birika
26.11.2012 saa 18:24
kwibuka
Vana imitwe ahongaho nta busirikare bwawe ! Niba ubakunda ukanabemera kuki utabasanga ?
27.11.2012 saa 00:36
mahoro jack
twarabatsinze kandi uwabatsinze ntaho yagiye, no muri RDC tuzabatsinda mpaka
27.11.2012 saa 01:33
Evard
Nonehose mwemeye ko ibyo iyo rapportyaLoni ivuga ari ukuri. mudushyirireho n'aho ivugaukoRDFariyo ifasha M23...kandi bikubiyemuri iyo rapport mutubwira .
Musubize26.11.2012 saa 13:16
Sandra
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!