Perezida Kagame mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Uganda

Yanditswe na
Kuya 25 Mutarama 2012 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2012, Perezida Kagame yatangiye urugendo rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cya Uganda.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, Perezida Kagame yakiriwe na minisitiri w’umutekano wa Uganda, Dr Ruhakana Rugunda. Yahavuye ajya kubonana na mugenzi we Yoweri Museveni ku ngoro y’umukuru w’igihugu, baboneraho kuganira ku mubano urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Biteganijwe ko muri iyi minsi itatu Perezida Kagame azitabira gahunda zinyuranye, harimo (...)

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2012, Perezida Kagame yatangiye urugendo rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cya Uganda.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, Perezida Kagame yakiriwe na minisitiri w’umutekano wa Uganda, Dr Ruhakana Rugunda. Yahavuye ajya kubonana na mugenzi we Yoweri Museveni ku ngoro y’umukuru w’igihugu, baboneraho kuganira ku mubano urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Biteganijwe ko muri iyi minsi itatu Perezida Kagame azitabira gahunda zinyuranye, harimo imihango y’umunsi mukuru wo kwibohora kwa Uganda uzizihirizwa mu ntara ya Kapchorwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu kuri uyu wa Kane. Muri iyo mihango izaba ibaye ku nshuro ya 26, Perezida Kagame azahambikirwa umudari w’ishimwe ryo kuba yaragize uruhare rukomeye mu ntambara yo kwibohora ingoma y’igitugu ya Milton Obote.

Mbere y’uko Perezida Kagame agera ku butaka bwa Uganda, habaye inama hagati ya za minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi. Abari bayitabiriye bemeza ko umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi ari mwiza kandi utanga icyizere, nk’uko byashimangiwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Perezida Kagame yakirwa na Perezida Museveni ku ngoro ye. Aha haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu
Perezida Museveni asuhuza abayobozi b'u Rwanda
Perezida Kagame na Museveni n'abagore babo muri State House

Foto: Urugwiro Village

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza