IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Kujya mu Ihuriro ry’imitwe ya politiki ntibizongera kuba itegeko


Yanditswe kuya 25-06-2012 - Saa 14:16' na IGIHE

Mu Nteko Ishinga Amategeko ; Umutwe w’Abadepite ; mu mpera z’icyumweru tuvuyemo ; habaye igikorwa cyo gusuzuma no kwakira umushinga w’Itegeko Ngenga rigenga imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki.

Icyagaragaye ni uko muri uwo mushinga w’itegeko biteganyijwe ko kujya muri forumu y’imitwe ya politiki bitazongera kuba itegeko.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ; Musoni James wari uhagarariye Guverinoma ; akaba ari nawe wagejeje uwo mushinga w’itegeko ku badepite ; yasobanuye ko muri uwo mushinga hari ibyavuguruwe bigomba guhinduka. Muri byo hakabamo ko kujya mu ihuriro ry’imitwe ya politiki bitakiri itegeko ; ko ahubwo bizaba ari ubushake bwa buri mutwe wa Politiki kujya muri iryo huriro.

Ibi Minisitiri akaba yaravuze ko ari uburyo bwo guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Ati “rero ntabwo ari uburyo bwo kubuza abantu aho gutangira ibitekerezo”. Aha akaba yarasobanuriraga abadepite bari bagaragaje ikibazo cy’uko byagaragara nk’aho ari ukubuza abanyapolitiki urubuga rwo gutangiramo ibitekerezo ; kuko n’ahandi babitanga.

Abadepite kandi bavuze n’ikibazo cy’inkunga Leta yajyaga iha imitwe ya Politiki iri muri forumu kugira ngo yubake ubushobozi ; aho bibajije uko bizagenda ku mutwe wa politiki uzaba utari muri Forumu niba nawo uzahabwa iyo nkunga.

Kuri iki kibazo Minisitiri Musoni yavuze ko umutwe wa politiki uri muri Forumu uhabwa inkunga ya Leta ; ariko noneho ngo umutwe wa politiki uzaba utari muri Forumu nta nkunga wabona ; ariko ko uwemeye kujyamo yayibona.

Hagarutswe kandi ku kibazo cy’iyandikwa ry’imitwe ya politiki bizajya bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere ( RGB) ; aho abadepite bagaragaje ikibazo cy’uko bitumvikana ukuntu bavuga ko uwandika imitwe ya politiki atagomba kugira umutwe wa politiki abarizwamo. Bati “ese aho bizajya ho azabyandika nta mutwe wa Politiki abarizwamo ? Ninde uzazana igipimo cyo gupima niba kanaka nta mutwe wa politiki arimo ?” Ndetse hari n’abasanze imitwe ya politiki yashyirwa muri Komisiyo y’Amatora kuko ngo niho hagaragara ishusho y’abantu bari mu mashyaka menshi.

Mu gusubiza iki kibazo ; Minisitiri Musoni yasobanuye ko ibyo bavuga atari ko bimeze ahubwo ngo inyandiko babisanzemo atari yo ; habaye ikosa kuba ari yo bahawe. Ati “iyo nyandiko babahaye yabateye urujijo ; ni agakosa kabaye”.

Uyu mushinga w’itegeko wazanywe mu Nteko kugira ngo uhuzwe n’Itegeko Nshinga no kunoza imyandikire ; aho Minisitiri yavuze ko iyo myandikire iri hejuru ya 50%. Watowe n’abadepite ; ukaba uzasuzumwa muri Komisiyo nyuma ukazagezwa ku Nteko rusange.

Inkuru ya Izuba Rirashe

IBITEKEREZO
Ntibyoroshye warahi !! Birasaba kureba icyo amategeko ateganya mubijyanye no kwishyira hamwe kubushake cyangwa kwitegeko. Nuburenganzira kwikoreshwa ry'imisoro ya baturage mbere yuko bemeza uwo mushinga winyongera witegeko.
Musubize27.07.2012 saa 17:25
Uwitonze
NUKO Mr. WHO,HE must not be named
Musubize24.07.2012 saa 01:00
DENNY
Erega forum icyo abenshi bapfa nayo nuko ibuza abantu gupanga IBIBI BABA BISANGANIWE MUMITIMA. None rero ubwo badohoye mupange nababwira iki. Gusa mwibuke uko Buyoya yabwiye Ndadaye amaze gutsindwa mumajwi. Ndadaye yabwiye ko ¨UZOWUCANA AZOWOTA.
Musubize1er.07.2012 saa 12:27
Maridadi
Nubundi ntaho bivuye ntaho bigiye, kutajya muri forum ariko ntuhabwe inkunga ya Leta ni uburyo buziguye bwo gutegeka imitwe ya poliyiki yose kujyamo kuko nta mikoro yabona yo gukoresha amahugurwa y'abayoboke kuri gahunda za Leta zose. Guhabwa inkunga ni uburenganzira bwa buri mutwe wemewe mu Gihugu kuwuheza ku byiza by'acyo rero, njye numva bitajyanye n'ukuri.
Musubize29.06.2012 saa 12:52
Gaspard
Ndabona bihinduka aliko Musoni n'abatekinisiye be bazatubwire niba iyo nkunga izatangwa itazaturuka mu misoro cg umutungo rusange w'abanyarwanda bose bakagombye kuwugiraho uruhare rumwe kuko baba bahujwe n'uko ali amashyaka ya politiki yemewe mu gihugu .... ubwo baragira ngo bazabahe ayo bashatse .... ayo mafranga agomba no gushirwa mu itegeko kuko hali abazabona 90% y'ingengo bateganyirije amashyaka yose ....
Musubize29.06.2012 saa 04:06
julesjules
ewana kujya muri forum ni ubushake.ubundise ririya tegeko mubona ko ritaranigaga amwe mumashaka !cyakora iyo ni intambwe u rwanda ruteye vers la democratie
Musubize29.06.2012 saa 02:29
shu
MAZE GUSOMA IBITEKEREZO MUTANZE MBONYE MURI ABASETSA. AMATEGEKO ASHYIRWAHO AGAKORESHWA MUGIHE CYAYO YASAZA CYANGWA YABA ATAKIJYANYE N'IGIHE AGAHINDURWA NTAGITANGAZA KIRIMO RERO KUBONA IRI TEGEKO RYOKUBUMBIRA AMASHYAKA MURI FORUM RIVAHO,NGICYO ICYATUMYE NTIGA N'AMATEGEKO PARCE QUE CE N'EST PAS UNE SCIENCE AHUBWO ASHINGIRA KUBYO NAKWITA POLITICAL WILL, NGAYO NGUKO
Musubize27.06.2012 saa 12:26
TIHABYONA
sha politike yo mu Rwanda yuzuyeo guhuzagurika kabisa,gusa ikigaragar ni uko politike ibera hano ntaho iba ihuriye nukuri kubiri mu mitima yabantu.
Musubize27.06.2012 saa 01:01
semashara
Ubwo se ba Ntaganda bazarekurwa ?ubu se kujya muri FPR ntabwo bizongera kuba agahato ?ahhhhhhhhhhhhaaaaaaaaaaaa tubiteze amaso.
Musubize26.06.2012 saa 18:22
mucyo pascal kevin
Noneho twebwe tuba mu mahanga tubaye iyarara.Wowe Mahoro utwita iyarara ukwiye kwitwa Gashozantambara.
Musubize26.06.2012 saa 07:30
pasi
Banyarwanda, Banyarwandakazi, umuntu agatinyuka ngo ishyaka rizaba ritari muri Forum nta nkunga rizabona kweli ???????????????????!!!!!!!!!, ibi ni ugukabya, ibi ni ugukabya. Ni ukwanga gusenya Akazu nka kakandi tujya tumva, gusa aho utu tuzu dutandukaniye ni uko aka kera kari kagizwe n'abagome ak'ubu kakaba kagizwe n'abanyamibare bazi gupanga. Nta demokarari iri mu Rwanda rwose. Ntabwo nibeshye njya gufata icyemezo cyo kudakunda Politiki n'ubwo bwose mbarurirwa muri RPF.
Musubize26.06.2012 saa 07:18
ivubi
Qui vivra verra
Musubize26.06.2012 saa 06:35
k9
Ngize amahirwe cyane, ngiye gushinga ishyaka ry'abantu batigeze bica umuntu n'umwe nubwo byaba ari Impanuka !!! Mwiyandikishe vuba nubwo muzaba bacye beza.Uwishe azajye muri yandi mashyaka asanzwe. NO BLOOD PARTY !!! Rigamije kurwanya ubwicanyi uko bawaba bumeze kose.
Musubize25.06.2012 saa 21:27
Murekatete
Politique iri gukinirwa mu rwa Gasabo ni FAKE rwose ! Ngo uzajya muri forum azajya abona inkunga ya Leta maze ngo utayirimo ntayihabwe ! Ubuse ibi ni ukuvuga iki ???! Ariko aba bantu bihaye gukina politique bajya bubura amaso ngo barebe uko isi izunguruka ou baziko u Rwanda ariwo ruri ku isi rwonyine ! Courage !
Musubize25.06.2012 saa 09:40
Zu
Hari abantu bareba kure : na Rwanyandekwe nsigaye mbona ko hari ibyo aba yitegereje ! Hari ubwo yavuze ko u Rwanda rushobora kuzahindagura byinshi mu mategeko yarwo bitewe n'igitutu ruri kwotswa mw'ibanga n'amahanga, tubanza kugira ngo ni aya Rwanyandekwe ! Ni gute noneho u Rwanda rwemeye gukuraho itegeko ry'ihuriro ry'amashyaka yemewe mu Rwanda(Forum) ! Iri huriro rishobora kuzahinduka Forum de La majorite presidentielle ! Noneho umuntu akaba yakwibaza niba Me Ntaganda na PS Imberakuri ye bataraharenganiye ! Ibindi Rwanyandekwe yatwijeje n'ifungurwa rya vuba aha ry'abanyapolitiki bafunzwe ! N'ihinduka ry'amwe mu mategeko yakomeje kunengwa n'imiryango mpuzamahanga(itegeko ku ngengabitekerezo ya genocide). Ibyo nibihinduka bishobora kuzarushaho kuzana umwuka mwiza w'icyizere cy'amahoro, ituze na Demukarasi mu Rwanda.
Musubize25.06.2012 saa 09:14
Solo
Ibyo uvuze ndagushyigikiye rwose tubyumva kimwe.
27.07.2012 saa 19:33
Uwase
Hari abantu bareba kure : na Rwanyandekwe nsigaye mbona ko hari ibyo aba yitegereje ! Hari ubwo yavuze ko u Rwanda rushobora kuzahindagura byinshi mu mategeko yarwo bitewe n'igitutu ruri kwotswa mw'ibanga n'amahanga, tubanza kugira ngo ni aya Rwanyandekwe ! Ni gute noneho u Rwanda rwemeye gukuraho itegeko ry'ihuriro ry'amashyaka yemewe mu Rwanda(Forum) ! Iri huriro rishobora kuzahinduka Forum de La majorite presidentielle ! Noneho umuntu akaba yakwibaza niba Me Ntaganda na PS Imberakuri ye bataraharenganiye ! Ibindi Rwanyandekwe yatwijeje n'ifungurwa rya vuba aha ry'abanyapolitiki bafunzwe ! N'ihinduka ry'amwe mu mategeko yakomeje kunengwa n'imiryango mpuzamahanga(itegeko ku ngengabitekerezo ya genocide). Ibyo nibihinduka bishobora kuzarushaho kuzana umwuka mwiza w'icyizere cy'amahoro, ituze na Demukarasi mu Rwanda.
Musubize25.06.2012 saa 09:11
Solo
iri tegeo ntiryari rijyanye na demukarasi rwose niriveho ryari ribangamiye ubwisanzure bw amashyaka
Musubize25.06.2012 saa 09:07
kwizera
Kubera kuvangavanga ibintu cyane, no gushaka gutanga isura itari umwimerere bikorwa na bamwe mu bayobozi bacu, abashingamategeko bacu nabo bakaba ba nyamujya iyo byerekeje, biragaragara ko hano iwacu nta bwisanzure bw'abashingamategeko buhaba ! Nk'iki kintu cyo kubwira abashingamategeko ngo bahawe inyandiko itari yo, wakwibaza uwayanditse ari nde ? Impamvu Ministri yasinye inyandiko itarimo ukuri bikakuyobera ! Ari nko mu nteko ya Tanzaniya baba bamusabye kwegura kuko aba yagaragaje ko asinya ibyo atazi ! Ngaho nimubicurike mubicuranure uko mushaka njye nzakomeza mbitegereze(Observer) ndebe !
Musubize25.06.2012 saa 08:52
MBIHANZAMASO
Iryavuzwe riratashye ! Umusazi arasara akagwa ku ijambo ! Leta noneho itangiye kubona ko mu byo yanengwa hari bimwe byari bifite ireme.Ni bakomeze bajye bakosora n'ibindi bitagenda neza, kuko abanenga ibitagenda burya bose siko ari abanzi b'igihugu.
Musubize25.06.2012 saa 08:44
rukundo
Yes !!Uvuze neza cyane rwose !!
27.07.2012 saa 19:35
Uwase
Kubera kuvangavanga ibintu cyane, no gushaka gutanga isura itari umwimerere bikorwa na bamwe mu bayobozi bacu, abashingamategeko bacu nabo bakaba ba nyamujya iyo byerekeje, biragaragara ko hano iwacu nta bwisanzure bw'abashingamategeko buhaba ! Nk'iki kintu cyo kubwira abanyamategeko ngo bahawe inyandiko itari yo, wakwibaza uwayanditse ari nde ? Impamvu Ministri yasinye inyandiko itarimo ukuri bikakuyobera ! Ari nko mu nteko ya Tanzaniya baba bamusabye kwegura kuko aba yagaragaje ko asinya ibyo atazi ! Ngaho nimubicurike mubicuranure uko mushaka njye nzakomeza mbitegereze(Observer) ndebe !
Musubize25.06.2012 saa 08:33
MBIHANZAMASO
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!