Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko irasabwa gukora cyane

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 27 Werurwe 2013 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yakiriye Itsinda ry’abagize Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, mu byo baganiriye yabasabye gukorana ingufu nka komisiyo ishinzwe vuba.
John Gara Umuyobozi w’iyo Komisiyo yatangaje ko Minisitiri w’Intebe yari yabahamagaye ngo baganire aho imirimo yabo igeze, nyuma y’igihe kitari kinini batangiye imirimo yayo.
Gara yavuze ko bamaze kugera kuri byinshi kuko hari amategeko menshi amaze kuvugururwa, kandi bakaba bakomeje gufatanya n’Inteko (...)

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yakiriye Itsinda ry’abagize Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, mu byo baganiriye yabasabye gukorana ingufu nka komisiyo ishinzwe vuba.

John Gara Umuyobozi w’iyo Komisiyo yatangaje ko Minisitiri w’Intebe yari yabahamagaye ngo baganire aho imirimo yabo igeze, nyuma y’igihe kitari kinini batangiye imirimo yayo.

Gara yavuze ko bamaze kugera kuri byinshi kuko hari amategeko menshi amaze kuvugururwa, kandi bakaba bakomeje gufatanya n’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

Yagize ati “Minisitiri yadusabye ko dukorana imbaraga nka komisiyo igishingwa, kandi yatwijeje ubufatanye bwa Guverinoma mu kazi kacu ka buri munsi.”

Mu nshingano zayo, iyi Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yose yo mu Rwanda, gukora ubushakashatsi ku mategeko yose yakozwe, ubufatanye mu kuyamenyekanisha n’ibindi.

Havugiyaremye Aimable, Umuyobozi wungirije w’iyi komisiyo yatangaje ko hazigwa niba Itegeko Nshinga na ryo rirebwa n’iri vugurura. Agira ati “Tuzakora ubushakashatsi turebe niba na ryo bikenewe ko rivugururwa cyangwa bidakenewe, hanyuma dutange inama ku bijyanye na ryo. Mbere y’uko habaho ivugururwa ry’itegeko hagomba kubaho politiki runaka igaragaza ibibazo n’ukuntu byakemuka, noneho hakazajyaho itegeko."

Muri Kamena uyu mwaka iyi Komisiyo izaba yujuje umwaka itangijwe mu gihe itegeko riyishyiraho rimaze imyaka ibiri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza