Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, ku wa 15 Werurwe 2013 yahaye ikiganiro abagize Inama y’Isi y’Ubucuruzi ya Atlanta muri Leta ya Georgia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ; mu kiganiro cyari cyitabiriwe n’abayobozi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi politiki n’imiryango idaharanira inyungu barimo uwahoze ari umuyobozi wa Atlanta na Ambasaderi wa Amerika muri Loni Andrew Young hamwe na senateri Johnny Isakson wa Georgia.
Perezida yaganiririye abari bitabiriye iki kiganiro ku mahirwe y’ahashorwa imari mu Rwanda, ababwira ko bishoboka inzego z’ibikorwa remezo n’amashanyarazi ziri mu zashorwamo imari.
Iki kiganiro cyabereye abari bacyitabiriye uburyo bwo kwiga cyane uko bakorana n’inzego zigenga n’iz’umuryango Nyarwanda. Asobanura aho Perezida Kagame ahagaze mu kubaka ubufatanye, Ambasaderi Young yagaragaje Perezida Kagame nk’umuyobozi ushishikajwe n’ubwigenge bwa Afurika n’ubufatanye, kurusha uko byaba ubukoloni bushya (Neocolonialism).
Perezida Kagame mu kiganiro yatanze yagaragaje inzitizi u Rwanda rwahuye na zo mu kongera kwiyubaka, anagaruka ku kamaro k’ubufatanye bukomeje mu mpinduramatwara igihugu kirimo. Aha ni ho yagize ati “U Rwanda rwagize intangiriro iri hasi cyane tudafite n’amahirwe yo kugira ibyo twaheraho. Buri kintu cyagombaga guherwaho kandi dukorera mu muryango washwanyaguritse. Imikoranire n’ubushake by’Abanyarwanda ni byo byatumye u Rwanda rushobora kwivana mu bihe bigoye nk’ibyo.”
Abajijwe ku ruhare runini abafatanyabikorwa bo hanze y’igihugu bashoboraga kuzana mu Rwanda, Perezida Kagame yashimangiye ko igikwiye ari ugushingira ku bintu biramba kurusha gushingira ku myanzuro y’ako kanya. Yaragize ati “Aho dushaka kugera haracyari kure cyane kandi turi mu murimo ukomeje. Icy’ingenzi kurusha ibindi ni ukubaka inzego n’imikorere bizashoboza igihugu gukomeza kujya imbere. Ubufasha bunyuraho bukagenda bwafasha mu gihe gito, bwamara kugenda ugasigara nta cyo usigaranye. Icy’ingenzi ni uguha ingufu abantu bagafata inshingano ku buzima bwabo. Ibyo ni byo byerekana ikinyuranyo !”
Ku ngingo y’ahaboneka amahirwe yo gushora imari, Perezida Kagame yasobanuye intambwe u Rwanda rurimo yo gushyiraho uburyo bwatuma ruba ahantu ha mbere hakorerwa ubucuruzi ; yerekana ko hari imbuga zo gushoramo imari cyane cyane mu bikorwa remezo n’amashanyarazi.
Nyuma y’ibi biganiro bya mu gitondo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Uruganda rwa Coca-Cola Muhtar Kent ari kumwe na Ambasaderi Andrew Young, Howard Buffett n’abandi bakozi ba Coca-Cola.
Inama y’Ubucuruzi y’Isi ya Atlanta yashinzwe mu mwaka w’2010, ikaba ifite intego yo kwimakaza imyumvire y’ubucuruzi mpuzamahanga. Ifite aho ihuriye na Kaminuza ya Leta ya Georgia, n’ishuri ryigisha iby’imari rya J. Mack Robinson.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umudipolomati w’Umunyarwandakazi yasabye Loni guhagurukira icuruzwa ry’abantu
17.05.2013 |
|
Kayumba Nyamwasa mu rukiko yisobanura bwa nyuma
17.05.2013 |
|
Muri Commonwealth, Perezida Kagame yashimangiye ko ubuyobozi bwiza ari ubuhindura imibereho y’abaturage
16.05.2013 |
|
FDLR irishyuza Leta ya Congo Kinshasa amadolari 150,000
16.05.2013 |
|
Andrew Mitchell ashima ubwisanzure bwa politiki n’itangazamakuru mu Rwanda
15.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |