Bosco Ntaganda aragezwa imbere y’ubucamanza kuri uyu wa kabiri

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 23 Werurwe 2013 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba zigometse kuri Leta ya Congo Kinshasa, uregwa ibyaha yakoreye mu burasirazuba bw’iki gihugu hagati y’umwaka wa 2002 na 2003, wagejejwe muri Gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2013 nyuma yo kuvanwa muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, azagezwa imbere y’ubushinjacyaha bw’uru rukiko ku wa kabiri tariki ya 26 Werurwe 2013, aho azamenyeshwa ibyaha aregwa.
Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru (...)

Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba zigometse kuri Leta ya Congo Kinshasa, uregwa ibyaha yakoreye mu burasirazuba bw’iki gihugu hagati y’umwaka wa 2002 na 2003, wagejejwe muri Gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2013 nyuma yo kuvanwa muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, azagezwa imbere y’ubushinjacyaha bw’uru rukiko ku wa kabiri tariki ya 26 Werurwe 2013, aho azamenyeshwa ibyaha aregwa.

Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibitangaza, iby’urugendo rwa Ntaganda avanwa muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yerekezwa muri Gereza y’uru rukiko, byacishijwe kuri konti ya Twitter y’uru rukiko mbere gato ko indege igera ku kibuga cy’indege cya Rotterdamm kiri mu birometero 25 ugana kuri Gereza Ntaganda afungiwemo.

Byatangajwe ko Ntaganda azagezwa imbere y’uru rukiko mu masaha ya saa sita, ku isaha yo mu Rwanda, aho abacamanza bazagenzura umwirondoro we bakanamumenyesha ibyaha akekwaho.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2013, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Bosco Ntaganda yurijwe indege avanwa i Kigali ari mu biganza by’abakozi ba ICC, ibi kandi byanemejwe n’abayobozi b’uru rukiko na Ambasade ya Amerika mu Rwanda.

Uhagarariye umuryango uhuza ibihugu by’u Burayi Catherine Ashton, yavuze ko bazakomeza gutera uru rukiko inkunga mu guca umuco wo kudahana no kubahiriza amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu , akaba kandi avuga ko afite icyizere ko ubutabera buzubahirizwa.

Gen. Bosco Ntaganda aregwa ibyaha birimo iby’intambara ndetse n’ibyaha byibasira inyoko muntu birimo ubwicanyi , gufata abagore ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare, akekwaho gukorera mu gace ka Ituri. Ibyaha bivugwa ko byaba byarakorewe mu Burasirazuba bwa Congo byakozwe n’umutwe wari ugamije kubohoza Congo (Forces patriotiques pour la libération du Congo,FPLC) yari ayoboye kuva muri nzeri 2002 kugeza muri Nzeri 2003.

Si ibi gusa kuko n’imiryango itagengwa na Leta muri Congo imurega ibindi byaha bisa n’ibyo yakoreye mu ntara icukurwamo amabuye y’agaciro iherereye mu majyaruguru ya Kivu aho akekwa kuyobora bwa nyuma umutwe wa M23, ugizwe n’abahoze ari inyeshyamba bakomoka mu gisirikare cya RDC, nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Kinshasa mu 2009.

Abahanga bavuga ko n’ubwo Ntaganda yishyikirije uru rukiko atari byo bizazanira amahoro Congo, kuko basanga ikibazo nyamukuru giterwa n’amabuye y’agaciro ari muri iki gihugu.

Abandi barimo Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, uvuga ko kugezwa imbere y’ubutabera kwa Ntaganda nk’umukuru w’inyeshyamba, ari ikimeyetso cy’intsinzi ku bahohotewe mu Burasirazuba bwa Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza