IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Bomboribombori mu ishyaka PS Imberakuri


Yanditswe kuya 25-01-2013 - Saa 15:17' na Rene Anthere Rwanyange

Hari hashize igihe mu ishyaka PS Imberakuri rivuga ko ritari mu murongo umwe na Leta nta nduru zivugwamo, ubu hashyizwe itangazo ahagaragara ko Umuyobozi waryo Mukabunani yirukanwe, hagashyirwaho ubuyobozi bushya ariko uwirukanwe we yemeza ko abo atabazi kuko birukanwe kera.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara PS IMB.001/01/2013, rigaragaza ko mu nama yabaye muri uku kwezi tariki ya 13, hafashwe icyemezo ko ubuyobozi bwari busanzwe buyoboye ishyaka buvuyeho, hashyizweho abayobozi bashya aribo Niyitegeka Augustin wagizwe Umuyobozi w’ishyaka na Pasiteri Hakizimfura Noel wagizwe umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi w’ishyaka PS Imberakuri.

Muri tangazo bakomeza bagaragaza ko banenga abitwaye nabi bose bashaka gucamo ibice ishyaka n’abiyitirira ko bariyoboye bagamije inyungu zabo bwite, babasaba kwikosora mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu, nyuma y’icyo gihe bakazafatirwa ibihano.

Pasitori Hakizimfura Noel, iryo tangazo ryashyizwe ryasohotse rivuga ko ari we Munyamabanga mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ishyaka PS Imberakuri, mu kiganiro twagiranye atangaza ko Chritine Mukabunani, atirukanwe mu ishyaka ahubwo bamagana ibyo akora ngo kuko bitubahirije amategeko. Agira ati Kongere yemewe yo kuwa 17 Werurwe 2010 yashyizeho itsinda riyoboye ishyaka rigizwe na Pasiteri Hakizimfura Noel, Niyitegeka Augustin na Mukabunani Christine. Ibyo kandi na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu irabizi.”

Hakizimfura Noel "Mukabunani ibyo yakoze binyuranyije n'amategeko agenga ishyaka"

Akomeza avuga ko Mukabunani yakoze amakosa ku wa 28 Kanama 2011, ngo kuko yatumije amahugurwa ku bufatanye na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge akayahinduramo Kongere, ngo akigira Perezida w’ishyaka, atarigeze atumiramo abo bari bafatanyije kuriyobora. Akavuga ko ibyo ari uburiganya kandi ari n’ikinyoma yakoresheje abeshya inzego z’ubuyobozi bw’igihugu. Agira ati “Ibyo yakoze byose ni imfabusa, kandi bibabaje ndetse biteye agahinda ku munyepolitiki witwa ko aharanira inyungu z’abaturage wagombye guhorana ubunyangamugayo.”

Icyo Mukabunani Christine abivugaho

Mukabunani Christine, Perezida wa PS Imberakuri akaba n’Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, mu kiganiro twagiranye ku birebana n’uko yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka ryabo, yagize ati “Ntunguwe no kumva ibyo bintu. Njye rwose nta byo nzi kuko muri n’aba mbere babimbwiye.”

Mukabunani Christine. "Ibyo twakoze byemewe n'amategeko kandi bariya twarabirukanye ntituzi icyo bashaka."

Kuba itangazo rysohotse rigaragaza ko Niyitegeka Augustin ari we muyobozi mushya na ho Pasiteri Hakizimfura Noel akaba Umunyamabanga Mukuru n’Umuvugizi wa PS Imberakuri, Mukabunani atangaza ko abo bagabo bombi basezerewe mu ishyaka kubera ikibazo cy’imyitwarire itanoze.

Akomeza atangaza ko kuba bavuga ko yakoze ibinyuranyije atumiza amahugurwa akayahinduramo Kongere y’ishyaka, ibyo ari ikinyoma kuko ibyo bakoze byemewe n’amategeko. Agira ati “Nyuma yo kwirukanwa kwa Ntaganda mu ishyaka byabaye ngombwa ko twuzuza inzego. Twatumije Kongere igizwe n’abagize Biro Politiki n’abahagarariye uturere, dutora Komite Nyobozi nshya igizwe n’abantu batanu. Twahinduye n’amategeko yatugengaga kuko ayo twari dufite mbere yasumbanyaga abanyamuryango kandi itari igendanye n’igihe. Ibyo byose ni byo inzego zibishinzwe zagendeyeho ziduha ibyangombwa, Inama y’abaminisitiri iratwemeza, bisohoka mu igazeti ya Leta. Nta makosa twakoze rero !.”

Akomeza avuga ko ibyo Niyitegeka na Hakizimfura bakoze nta gaciro bifite kuko Atari n’abayoboke ba PS Imberakuri. Avuga kandi ko bamusabye ibiganiro ariko ababwira ko bazandikira Komite Nkemurampaka basanga ari ngombwa ko bagaruka, bikazemezwa na Kongere y’ishyaka.

Inzego z’ubuyobozi zibyakira zite ?

Kayigema Anicet, Umunyamabanga Nshingwabikora mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko abavuga ko bakuyeho Mukabunani Christine nta bubasha babifitiye. Yagize ati “Ubuyobozi bwa Mukabunani bwemewe n’amategeko, bariya ntituzi abo bahagarariye.”

Yakomeje adutangariza ko igihe cyose amatora yegereje hari uruhande ruvuka muri ririya shyaka atekereza ko aba ari ugushyushya imitwe y’abantu. Ko niba bafite ibibazo byakemurirwa mu ishyaka ryabo, mu Ihuriro bizamo ari uko ishyaka ubwaryo ribyisabiye mu nyandiko.

Agira ati “Iyo habaye gutana kw’abayobozi b’imitwe ya Politiki cyangwa abanyapolitiki urwego rubishinzwe ni Sena ni na yo ishobora gufata ibyemezo. Hari kandi Urukiko rukuru bakwitabaza iyo batanyuzwe.”

Prof. Shyaka Anastase Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere agira ati "Ubusanzwe uretse gukora Politiki no kurera abazavamo abayobozi no kubashyira mu myanya, imitwe ya Politiki ibereyeho guteza imbere imiyoborere myiza." Akomeza avuga ko itagombye kurangwamo amacakubiri kuko na yo ubwayo ikwiye kuba ingoro y’ubuyobozi bwiza n’imiyoborere myiza.

IBITEKEREZO
Abantu bajye batanga ibitekerezo mu bupfura no kubaha abandi kandi ibyo mbyose ntibisaba kwiga menshi ahubwo bisaba kubyitoza
Musubize14.02.2013 saa 12:25
ukundamahoro
they should arrest those who want cause insecurity in country especial y the two guys.
Musubize3.02.2013 saa 02:02
john
Niba gusebya byonyine aribyo bihabwa intebe numva nta ndangagaciro birimwo nta naho bizabageza !!! Ushobora kwanga urukwavu ariko ukemera ko ruzi kwiruka ! si jye n'umugani waciwe na kanaka !!!
Musubize28.01.2013 saa 10:03
kalisa
Biterarwa n'urwo rukwavu urwo ari rwo. Inkwavu nyankwavu zo hamber zari zizi kwiruka koko, ariko izo muri vision 2020 zororerwa mu biraro, zigaterwa intanga artificiel, zikanagaburirwa imvange z'agatunambwenu ntabwo zizi kwiruka rwose tujye tuvugisha ukuri. Icyakora ziba zibyibushye zifite n'ibiro byinshi ku buryo iyo urubaze ubonamo agatubutse ariko ibyo kwiruka rwose ntabyo mbonye aho. Mujye mukoresha n'imvugo mwumva neza, kwiruka ntabwo ari yo quality ikenewe kurusha izindi... Bakame yari izwiho no kugira ubwenge ahubwo n'amayeli, iyo upfa kuvuga ibyo, haho ibyo kwiruka umutwe ari vide ni iby'abasazi, niba ari byo mwahisemo nabwo birabareba nababwira iki, ngaho nimugire courage !!!!
2.02.2013 saa 14:15
Contre-Kalisa
Ohhhhhhhhhhh !!!!!!!!!!!!!! Abanyarwanda tuzageza ryari kuryana koko ?? Jye biramababaza nkabura icyo nkiora ! Abanyarwanda bazareka ryari gushyira inda imbere aho gukunda igihugu n'iterambere ryacyo koko ? Ubu se Uriya Mudamu ahirike abashinze ishyaka narangiza nawe bamusenye koko ? Ibi bigaragaza kko abanyarwanda twikundira inyungu zacu kurusha abo tubeshya ko dukorera ndavuga abatuye u Rwanda. Dukwiye gufata urugero rwiza rw'uko abazungu babanye kuko nabo ibi babinyuzemo ariko baza kubona ko ntacyo byabagezaho bnemera gucoca ibibazo byose bashyira hamwe. Mana ndagusabye ngo ufashe abanyarwanda kabisa !!!!
Musubize28.01.2013 saa 03:23
sebya
iri shyaka rikwiye guseswa aho bahereye asyi turabirambiwe.abanyakavuyo gusa.ariko ubundi iri ni shyaka ki ra !!!!!!!!!!!!!!, wapi kabisa babuze icyo bakora.si ukubabeshya nta n'abayoboke mugira rwose
Musubize28.01.2013 saa 00:16
hhsha@yahoo.fr
Ba sha mwavunguye akamanyu ku ishyaka ryashinzwe na Me Ntaganda Bernard ni uko ako kavungukira mujya kukomeka FPR none ni ako mugashwaniyemo. Nimusabe imbabazi ishyaka ryanyu P.S IMBERAKURI ,mwicuze ibikorwa bigayitse mwarikoreye ubundi mureke kwoha ngo naka yakoze ibi n'ibi kandi mwese muri bamwe. Justin FAIDA
Musubize27.01.2013 saa 10:48
Justin FAIDA
Kuganira ni ukunganirana ibitekerezo, icyo numva twashyira imbere ni ugushakisha ukuri dushishoza bitarimo amarangamutima nkuko bamwe muri twe babigaragaza. None se niba Mukabunani amaze igihe wenda bamwe bita ko yakubise ''coup d'etat'' ubu kweri niho amakimbirane yavuka ? cyangwa nka wa wundi hari impamvu zihishe inyuma. Barihe abo bagabo biyitirira ubuyobozi uno munsi ? Byose bigomba gukorwa mu buryo bwateganijwe naho ubundi n'isupu ! Ubuyobozi bwo buravukanwa s'amashuri ndabarahiye !!
Musubize27.01.2013 saa 10:39
Kalisa
Kuganira ni ukunganirana ibitekerezo, icyo numva twashyira imbere ni ugushakisha ukuri dushishoza bitarimo amarangamutima nkuko bamwe muri twe babigaragaza. None se niba Mukabunani amaze igihe wenda bamwe bita ko yakubise ''coup d'etat'' ubu kweri niho amakimbirane yavuka ? cyangwa nka wa wundi hari impamvu zihishe inyuma. Barihe abo bagabo biyitirira ubuyobozi uno munsi ? Byose bigomba gukorwa mu buryo bwateganijwe naho ubundi n'isupu ! Ubuyobozi bwo buravukanwa s'amashuri ndabarahiye !!
Musubize27.01.2013 saa 10:19
Kalisa
Uyu mugore ahubwo arasa neza gusa nta kindi. Uwamurahije nijoro ni we wabyungukiyemo naho ibya politiki byo ni tekiniki nk'abandi benshi bagenzi be.
Musubize27.01.2013 saa 06:16
Pfffffffff
Abo bahurira muri FORUM nibo banyamitwe ba polititiki bemewe bonyine ? Ese nta politiki yakorwa n'abatari muri forum ngo igire akamaro ? Ba KADIHIRAMBETEZI ni abo bo muri forum batifuza ko ibitekerezo by'abo batavuga rumwe nabo bitambuka. Barwanya abandi banyarwanda bashaka gutanga umuganda wabo mu kurwubaka. MUKABUNANI= KADIHIRAMBETEZI= RUTEMAYEZE.
Musubize26.01.2013 saa 13:17
Kanimba
mu by'ukuli ibi Mukabunanai yakoze birababaje, gahunda ba augustin bafite ni nziza kuko ntabwo bajya birengagiza abanyarwanda n'abarwanashyaka muri rusange, uko basebya Noel na Augustin byose ntacyo bihindura kukuba ubu bayoboye PS IMBERAKURI kandi KAYIGEMA cg MINALOC sibo bashyiraho ubuyobozi bw'ishyaka. ishyaka ripfa kuba ryemewe gusa icyo nicyo kireba MINALOC na FORUM naho ibindi nimwitege ukuri kw'aba bagabo kuko bakunda kandi batekereza abanyarwanda cyane ndetse ntibakunda akvuyo no guhangana ahubwo bakoresha u bwenge bwabo, kuko batitaye ku kurwanira inyungu za Forum na Minaloc za miliyoni 15 y'inkunga ngo basinzirize ishyaka nka Christine, twe tuzi ukuri kuri bo, nka Augustin yahawe akazi muri Ewsa, ababwira ko atagakeneye kuko kamubangamira muri politiki ye yo kuvugira abanyarwanda kandi ntacyo abaye, aba nibo banyepolitiki u Rwanda rukeneye. naho gusebanya ngo umuntu akora iki birababaje ndetse ntacyo bimaze.
Musubize26.01.2013 saa 05:45
peter kagaba
Ibyo simbyemera ko hari ishyaka ryaba rifite gahunda nziza ibereye abatura Rwanda ngo ibe ifite inzego zihamye ngo abo batavuga rumwe n'iryo shyaka ngo barisenye ; Ntabwo iryo shyaka ryaba rifite gahunda cyangwa abantu bazima. ko Kinani atasenye FPR ? ko atasenye PSD,PL niba hari n'unabisenya ubwo ntibiba byubatse neza. Erega Mukabunani arabizi ko gukorana n'ihuriro ry'amashyaka akorera mu Rwanda ariwo muti wonyine wo kubaka u Rwanda. Naho ibindi ni uguhembera uwazimye kuko abinyaryenge bamenye hakiri kare ko nta Rwanda ruzongera kubaho hayobora ubwoko bumwe nta n'umututsi cyangwa umuhutu wakwibeshya ko yayobora urwanda agendera ku macakubiri ngo birambe. Kandi none ho biriya byo kwisaza bya Ntaganda ngo tura tugabane niwanga bimeneke, nabyo mu Rwanda ntiwabirisha kuko u Rwanda rwayobowe n'abasazi bihagije ntabwo basubira. N'ubwo nshaje nanjye iyo nzayirwana kandi nintanayirwana n'abana banjye bazayirwana. Kandi baravuga ngo ayo umupfumu abwira urugimbu siyo abwira urukiko baza Ntaganda and Ingabire ; kandi Ntibimenya yavomye ku mugezi wa Ntibibuka.Imana ifashe government y'ubumwe bw'abanyarwanda ikomeze kutuyobora mu mahoro. La patrie ou la mort ni yo ndahiro yanjye.
Musubize26.01.2013 saa 03:55
Mudagu David
Uyu se ibya abahutu n'abatutsi abizanye ate muri iyi nkuru ? Mu Rwanda nta moko ahari di, ibyo tubihrruka mbere y'indege !
26.01.2013 saa 10:06
Remy
@Mudagu, najye ndashaje icyo tutumvikana ho ni kimwe. Iyo forum iyoborwa nande ? udashatse kuyijyamo bite ? kuki wumva ko umuntu wese uvuze amoko, gatwa gatutsi gahutu wese aba ashakira amagorwa u Rwanda ? aho sicyo kibazo dufite kuva kera kandi kikidulurikirana ?
26.01.2013 saa 10:40
Mbarwa
Ne rira pas bien qui rira le dernier, rira bien quand tout le monde sera en train de rire ! Ibyo guca imigani ubireke, ubwo nabwo ni ubugoryi..! Iyo mugenzi wawe ababaye, ntuzibwire ko wowe wishimye...! Uzishima by'ukuri mwese mwishimye ! Ibyaa gatebe gatoki ni iby'abirabura nkawe, ariko nizera ko bizashira !So, ubwishongore buke
27.01.2013 saa 03:36
rirarira
@SONITEC, bigende bite rero kundi ko namwe murangije za Kaminuza mutakimenya kwiyandikira ibaruwa isaba akazi(bivuga ngo n'ibitabo-memoires simwe mubyiyandikira, ngo musigaye mwiyambaza bene gushinga amashyaka abo ba NTaganDa muri za Mabuso bafungiyemo bakabyandika mukananirwa no kubidefanda none ngo musigaye mudefandira mu kinyegero aho tutabumva ngo tubaseke mwarangiza bakabaha imyanya baba nomye(nommer) nyuma mukikomanga mu gatuza ngo mwarize, nimwe banyapolitiki da ! Nimuyasenye(amashyaka), mupfa kutazatema n'ishami mwicayeho, uretse ko mbona naryo mutaza kurirebera izuba !
Musubize26.01.2013 saa 03:04
ICT
@ICT, Ureba kure ndakwemeye ! Ab'ubu bumva ko kurangiza kaminuza ari umwihariko mu kwinjira muri byose ! harya mujya mwibuka ko Mbonyumutwa, Kigeli, Kayibanda,...bayoboye u Rwanda barangije ayisumbuye ?! None mwe ngo no kwandika ibaruwa isaba akazi byarabananiye kandi murangije Kaminuza ! Murutwa n'uriya ukora amaradiyo atarakandagiye muri KIST ! Ese ubwo nta n'isoni bibatera ? Kumara imyaka irenga 3 muri kaminuza udashobora no gukora iyo SONITEC !
26.01.2013 saa 14:39
Gashugi
@ICT : Ibi wanditse nta bwenge burimo kandi mbona wita abandi abaswa. Iga kuba humble naho ubundi ntawe ukeneye ko umubwira ko uzi ubwenge kuko ntacyo bimaze na gato, ahubwo erekana ubwo bwenge wiyitirira icyo bwamaze cyangwa bumaze ubu. Ariko ndakeka ko byaba ari ukugusaba ibyo udafite, cyakora kuvuga ubusa byo urabizi. Iby' amashyaka byo ririra ishyaka ryawe, naho icyo wita ''igiti abantu batema bicayeho'' ( ariko gutema bizabavamo ryari ?) nta bufasha kigusabye kandi hashize imyaka irenga 20 abantu nkawe bavuga ko kizahirima. Aho icyo wita igiti kigeze ubu si ngombwa kuhakubwira urahiziye. Niba utekereza ko rizasenyuka ejo, nkwifurije ijoro ryiza komeza urote.
26.01.2013 saa 16:36
Miheto
Hariho ikintu abantu bize cyera bishyizemo ko aribo bize koko, bazi ubwenge ! Ariko ikibazo batibaza ni iki, ese ibyo bize bari barabikoreshejemo iki mu guteza abanyarwanda n'u Rwanda imbere ? Ese bajye bamenya ko sciences itera imbere ko ahubwo hari n'ibyavumbuwe bararangije kwiga ? Ahubwo njye ndi bo nasubira mu mahugurwa ! Urugero ku bize biologie cyera bigaga icyo bita regnes 2 (Animal na vegetal) ariko ubu hariho eshanu ! Sinjya mbona na mudasobwa ibasoba cyane abo bize "neza" cyera !
27.01.2013 saa 07:24
cyera
inzegozubuyozi, MINALOC, Ihuriro ryimtwe ya politike Inteko ishinga amategeko nizindi bireba nibadukize akakajagari mubaturage. Amashyaka nkaya adahwitse azatesha agaciro na mashaka afite umurongo imbere yumuturage ubusazwe. Icy,umuntu atazi aracyiga twakwigiye kubihugu byateye imbere ? mubona harabagira ayomashyaka atabarika ? ahogutangira ibitekerezo sihohabuze. Mudukize iryosoko rya biyita abanyapolitiki kandi batarayimenya.
Musubize26.01.2013 saa 01:43
######
hahaha. ese kuki nta shuri rya ppolitiki ribaho, abanyapolitiki bose baba bagomba gucamo ? ubu koko buri muntu azajya abyuka, yambare ikoti na karuvati ngo mbaye umunyapolitiki ndashaka kuyobora "destinee" yabaturarwanda barenga miliyoni 10 ? ibaze nkubu uwo muntu ukora radio SONITEC atsinze amatora akayobora igihugu ? banyarwanda mujye mubitekerezaho.
Musubize26.01.2013 saa 01:10
sonitec
Ubundi se muri bariya uzi uko bashinga ishyaka ninde. Rutemayeze ngo mutahe. Nayinzira arabasuhuza.
Musubize25.01.2013 saa 14:45
nayisaso
Mwese muri ibisahiranda ntawagombye gushinja undi gushaka amaramuko.Kuko uwagize igitekerezo cyo gushinga ishyaka turamuzi.ariko ubundi niba namwe mufite ibitekerezo bifatika ndavuga ibitekerezo umubare w'abantu ushobora kwitabira mwagiye gushinga ishyaka ryanyu aho kurwanira mwishyaka rya Me Ntaganda.
Musubize25.01.2013 saa 13:24
Ngarura
Nimureke FPR iyobore nk'ishyaka rimwe ryegukanye amajwi yose naho gukomeza mubeshya nimugende mwabisambo mwe.Uyu mugore nawe ni umutekamutwe turamuzi.Ninda nini imugenza nta kindi.
Musubize25.01.2013 saa 13:08
Rugerinyange Obed
Ntaganda Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Musubize25.01.2013 saa 11:31
Kalisa
Uyu mugore asa neza ifemba.com
Musubize25.01.2013 saa 11:25
uhmmmm
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!