Ban Ki-moon yunamiye abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 7 Mata 2013 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon yasabye isi yose kwibuka abo yahitanye.
Mu butumwa yatanze, Ki-moon yagize ati “Kuri iyi nshuro ya 19 u Rwanda rwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994, turabibuka urupfu bapfuye kandi dukomeje guha icyubahiro abarokotse Jenoside bakomeje gushaka uko babaho, turabazirikana mu bibazo barimo.”
Ban Ki Moon yagaragaje ko mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside (...)

Mu gihe u Rwanda rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon yasabye isi yose kwibuka abo yahitanye.

Mu butumwa yatanze, Ki-moon yagize ati “Kuri iyi nshuro ya 19 u Rwanda rwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994, turabibuka urupfu bapfuye kandi dukomeje guha icyubahiro abarokotse Jenoside bakomeje gushaka uko babaho, turabazirikana mu bibazo barimo.”

Ban Ki Moon yagaragaje ko mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko ari inshingano ya buri wese kurwanya Jenoside.

Yagize ati “Leta zigomba gufata ingamba mu birebana n’amategeko mpuzamahanga, zirwanya ihohotera kandi zinarinda n’ubuzima bw’abaturage bazo.”

Yakomeje agira ati “Twese hamwe tugomba kurenga amagambo twirirwa tuvuga, tukarinda abaturage bacu bari mu kaga tukabitaho, biciye mu nama zitandukanye, tugomba kurebera hamwe uburyo twakemura ibibazo by’abacitse ku icumu kandi duha icyubahiro cy’abazize Jenoside mu myaka 19 ishize.”

Moon kandi avuga ko nyuma ya Jenoside, u Rwanda ubu rufite intego nziza, ruharanira amahoro n’ubutabera ku miryango. Yasabye abanyarwanda muri rusange, bakomeza gushishikarira umuco w’ibiganiro, ubumwe n’ubwiyunge.

Yakomeje avuga ko Loni ikora ibishoboka byose, ikigira amasomo ku Rwanda kugira ngo hatazagira indi Jenoside yongera kuba ku isi, ati “Abajyanama banjye barakorana ku buryo bareba ahaboneka ibimenyetso byose bya Jenoside ku isi.”

Ki-moon kandi yatangaje ko Loni yakoze ibishoboka byose mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana ku bakekwaho Jenoside hose ku isi, n’abasigaye bakidegembya, bakazagezwa imbere y’Urukiko mpuzamahanga cyangwa izindi nkiko z’imbere mu gihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza