Umujyanama wa Perezida Macron yitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe, Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Mata 2018 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yitabiriye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabereye i Paris ku wa 10 Mata 2018, igikorwa u Rwanda rwagaragaje ko ari intambwe ikomeye hagendewe ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ni umuhango wateguye muri gahunda zitandukanye zo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, zijyanye n’icyumweru cy’icyunamo u Rwanda rurimo guhera ku wa 7 Mata.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yabwiye IGIHE ko kuba abayobozi bahagarariye Perezidansi y’u Bufaransa (L’Elysee) na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga (Quai d’Orsay) bitabiriye uwo muhango wabereye i Paris, ni intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi.

Uwo muhango wari watumiwemo abahagarariye Leta y’u Bufaransa, Abadepite, Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga n’amashyirahamwe atandukanye harimo na Ibuka – France.

Umujyanama wihariye wa Perezida w’u Bufaransa kuri Afurika, Marie Audouard, na Rémi Marechaux wari uhagarariye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bari bitabiriye hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.

Amb. Kabale yagize ati "Twabyakiriye neza cyane, turabifata nko kwerekana ubushake n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’UBufaransa."

Mu kiganiro kandi yagiranye n’itangazamakuru, Amb. Kabale yagereranyije ubu bwitabire nk’ “intambwe nto tugenda dutera imwe ku yindi kandi nizera ko zizagera aho zikabyara umusaruro.”

Ibyo yabishingiye ku bintu bitandukanye byakunze kuranga umubano w’ibihugu byombi, birimo kuba u Bufaransa butarakunze gushyira imbaraga mu gukurikirana amadosiye arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo u Rwanda rwatangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuwa 7 Mata 2018, u Bufaransa bwasohoye ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe bikomeye byo kwibuka.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu, yagize iti "Uwa 7 Mata 1994 wabaye intangiriro y’amwe mu mahano ndengakamere yabaye mu gihe cyacu. Mu mezi make, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, amahanga arebera, yahitanye hafi miliyoni y’inzirakarengane, zazize ko ari Abatutsi gusa cyangwa ko badashyigikiye ukumena amaraso k’ubutegetsi bw’u Rwanda."

Yakomeje igira iti "U Bufaransa, ku butaka bwabwo no mu mahanga, bwifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ababuze ubuzima bwabo no kuzirikana umuhate w’abarokotse n’urwego abaturarwanda bagezeho mu bwiyunge."

U Bufaransa bwongeyeho ko nk’igihugu cyashyize umukono ku masezerano yo kurwanya no gukumira icyaha cya jenoside, “kwibuka no kurwanya umuco wo kudahana ari ibintu bibiri bikomeye kugira ngo ibyabaye bitazasubira. »

Gusa u Bufaransa nicyo gihugu mu Burayi cyoherejwemo impapuro nyinshi zifite abo zisaba ko batabwa muri yombi zigera kuri 42 ariko ntibarafatwa, n’abafashwe barekurwa mu buryo butavugwaho rumwe.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Fautin, yabwiye IGIHE ati "U Bufaransa icyo nakubwira icya mbere, bwo bwemeje ko butazohereza abantu, urukiko rwabo rwemeje ko nta munyarwanda ruzohereza. Bivuze ngo ntabwo tuzabona Umunyarwanda uvuye mu Bufaransa, ni icyemezo cy’urukiko cyarafashwe.”

Yakomeje agira ati “Gusa dukomeza gukorana nabo ntabwo ducika intege, kuko hari indi ngingo tugomba gukomeza gushyira imbere, yo kuvuga ngo noneho mubaburanishe. Tuzakomeza dukurikirane, dukorane nabo, tubasabe, noneho twiteguye gufatanya nabo kugira ngo bababuranishe.”

Nyuma y’ukujya ku butegetsi kwa Perezida Emmanuel Macron asimbuye François Hollande, u Bufaransa bugaragaza igisa n’impinduka mu buryo bukurikirana ikibazo cya Jenoside bijyanye n’uruhare bushinjwa ko bwayigizemo.

Nubwo bubihakana, hari bamwe mu bari abasirikare babwo mu Rwanda mu gihe cya Opération Turquoise, barimo Guillaume Ancel wari Capitaine icyo gihe, babushinja ko bwatanze itegeko ryo guha intwaro abajenosideri n’igihe bahungaga igihugu, uretse no kuba bavuga ko bari bahawe inshingano zo kugumishaho guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Bufaransa kandi bukomeje kwinangira ku gushyira ahagaragara impapuro zigaragaza ibikorwa byabwo mu Rwanda hagati ya 1990-1995, nka bumwe mu buryo buzafasha kwerekana ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umujyanama wihariye wa Perezida w’u Bufaransa kuri Afurika, Marie Audouard (Hagati) n'abandi banyacyubahiro bitabiriye kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale
Abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga bakurikiye ibiganiro
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yacanye urumuri rw’icyizere

Amafoto: Karirima A. Ngarambe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza