Umufaransa yaburiye Perezida Macron ko iminsi yo kwiyunga n’u Rwanda itangiye kumucika

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Kanama 2017 saa 11:31
Yasuwe :
1 0

Umwanditsi w’Umufaransa, Jean-François Dupaquier yabwiye Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron, ko igihe kigeze ngo yihutishe ukugorora umubano n’u Rwanda haba mu bya politiki na dipolomasi, kandi akabikora bitarenze mu mezi atanu ari imbere.

Mu mwaka utaha Perezida Paul Kagame ni we uzayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), uheruka kumuha kuyobora ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka zose ukeneye ngo ubashe kuba umuryango ukomeye kandi ufitiye akamaro ibihugu biwugize.

Dupaquier yakoze mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ndetse yandika ibitabo byinshi bigaruka kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu nyandiko ye iri mu kinyamakuru La Liberation, yagaragaje ko kuva mu 1990, u Bufaransa bwakomeje kwibasira Kagame ubwo yari ayoboye ingabo zari iza FPR Inkotanyi, ariko ntibyamubuza guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuba Umukuru w’igihugu ndetse ubu akaba ari umuntu ukomeye kuri uyu mugabane, ushishikajwe no gushyira iherezo ku gutegekwa n’ibihugu bikomeye.

Yakomeje agira ati “Abantu bamwe mu Bufaransa baharanira iteka guharabika Kagame nk’umunyagitugu. Ni ukuri koko uyu mugabo agena isuzuma ngarukamwaka ku bakozi, nk’urugero, rituma bamwe birukanwa. Urwego rwa serivisi rumaze gutera imbere kubera gukwirakwiza umuyoboro wa internet igihugu cyose (amashuri yose imaze kugezwamo) ubu rufite kimwe cya kabiri cy’umusaruro mbumbe w’igihugu. Kubera izo mpamvu, umusaruro mbumbe w’igihugu uzamuka hagati ya 6% na 8% buri mwaka.”

Mu 2006 nibwo u Rwanda rwacanye umubano n’u Bufaransa, nyuma y’impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda, zatanzwe n’umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière, wabashinjaga kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

“Kuva mu myaka 15, ibihimbano ntibijy bigamije kubuza umucamanza gutesha agaciro ibirego bya Kigali ntibijya bihagarara. Nanone umubano mu bya dipolomasi Nicolas Sarkozy yaharaniraga wazahajwe n’uko Paul Kagame yanze impapuro za ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu gihe iperereza rigikomeje ku birebana n’abanyarwanda bashinjwa ibyaha.”

Hari ahazava umuti

“Ni gute Paris yakongera kunga ubumwe na Kigali? Icya mbere, ni ugushyira imbere ukuri: Ugushungura kweruye inyandiko zose u Bufaransa bufite zigaragaza uruhare rwa Elysée mu Rwanda hagati ya 1994 na 1994. Ni ikimenyetso cyoroshye cyaba icy’amateka. Ikindi ni ukuvugurura imibanire yacu n’amahanga n’ibintu bitari ngombwa muri dipolomasi yacu. Ukwiyunga kwa Paris na Kigali kizaba ikintu gikomeye mu kugaragaza ubushobozi bwa Emmanuel Macron mu gushyira mu bikorwa impinduka yasezeranyije mu nyungu z’u Bufaransa. Mu gukora ibyo, hasigaye amezi atageze kuri atanu.”

François Hollande ari we Perezida Macron yasimbuye, yakunze gushinjwa n’imiryango itandukanye kudakomeza inzira y’ ukuri abamubanjirije bari baratangiye guharura , cyane ko ngo nka Nicolas Sarkozy yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuzura umubano w’ u Bufaransa n’ u Rwanda.

Abafaransa bagaragaza ko ubuyobozi bwa Perezida François Mitterand wari Perezida mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bwagize uruhare muri Jenoside nubwo iyi politiki ngo itigeze iganirizwa Abafaransa.

U Bufaransa kandi bushinjwa kuba bucumbikiye benshi mu bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza kuyipfobya no kuyihakana, ndetse ubuyobozi bukabigendamo biguru ntege, bitandukanye na Nicolas Sarkozy wakoreye urugendo mu Rwanda mu 2011.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza