U Rwanda rwamaganye amakuru y’uko hari abimukira bo muri Israel rwakiriye rwihishwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Gashyantare 2018 saa 10:43
Yasuwe :
1 0

U Rwanda rwahakanye amakuru avuga ko hari abimukira b’abanyafurika rwakiriye mu ibanga bavuye muri Israel mu myaka ine ishize.

Guhera kuri uyu wa Gatanu ibinyamakuru bitandukanye birimo ibyo muri Israel na Afurika byanditse inkuru z’uko u Rwanda rwanze kuganira ku kibazo cy’abimukira.

Izo nkuru zivuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2017, Israel yohereje mu Rwanda abimukira bagera ku 4000 mu buryo bw’ibanga nk’uko byatangajwe naTimesofisrael.

Nta tangazo cyangwa umuyobozi muri UNHCR ugaragaza ko ari we watanze iyo mibare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yahakanye ayo makuru, avuga ko bidashoboka ko abantu nk’abo bakwinjira mu gihugu nta wubabonye.

Abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu yagize ati “UNHCR ibyo yabivugiye hehe, ryari? Ni nde wakwiyumvisha ko ibihumbi bingana gutyo by’abimukira byaje mu Rwanda ntihagire ubibona? Aya makuru si yo.”

Amakuru y’iyoherezwa ry’abimukira b’abanyafurika bahungiye muri Israel yatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize.

Leta y’u Rwanda yahakanye yivuye inyuma ayo makuru, ivuga ko nta biganiro irimo na Israel ku bw’abo bimukira.

Mu cyumweru gishize ubwo abo bimukirra bigaragambirizaga imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri Israel, Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye yo kwakira abimukira, ko abigaragambya bahawe amakuru atari yo.

Yagize ati “U Rwanda ntirwigeze rusinyana amasezerano na Israel. Bigaragambya kubera ko bahawe amakuru atari yo kuko twagerageje kubibasobanurira ariko bikaba bigaragara ko bamwe muri bo batabyumva.”

Yakomeje agira ati “Amateka y’u Rwanda yagaragaje ihezwa ry’abanyarwanda n’ihohoterwa ryabo bituma dufungura amarembo aho twiyemeje kwakira abanyafurika n’abandi bose bari mu kangaratete bakeneye igihugu baturamo. Twabikoze tugamije kugira neza no gufasha, ntabwo ari ukubera indi nyungu […] ntidushobora kwakira umuntu wazanywe ku gahato, tuzakira abanyafurika bumva bashaka gutura mu Rwanda ku bushake.”

Mu mpera za Mutarama ubwo yari i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu, Perezida Paul Kagame yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko ku birebana n’abimukira bari muri Israel, u Rwanda rwakwemera igikorwa icyo ari cyo cyose igihe cyaba gikurikije amategeko mpuzamahanga.

Ibinyamakuru byo muri Israel byavuze kenshi ko Guverinoma y’icyo gihugu yemeye guha u Rwanda cyangwa ikindi gihugu amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzakira, nawe agahabwa impamba y’amadolari 3,500.

Ni umwanzuro utaravuzweho rumwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yumva ko Israel ikwiye kurengera abayihungiraho aho kubafunga, byanarimba bagashakirwa ikindi gihugu cyabakira kandi bakagenda ku bushake.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ryo ryasohoye itangazo ryamagana imyanzuro ya Israel, rivuga ko abimukira badakwiriye kwimurwa ku gahato nubwo wagaragaje ko ushingiye ku bivugwa, hari abashobora kuba barimuwe.

Abimukira Israel ishaka kwirukana bagera ku bihumbi 38 biganjemo abakomoka muri Eritrea na Sudani. Bahawe itariki ya 1 Mata 2018 yo kuba bavuye muri icyo gihugu yangwa bagafungwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yahakanye ko hari abimukira u Rwanda rwakiriye rwihishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza