00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 60 z’amayero azifashishwa mu kurwanya Covid-19 n’ingaruka zayo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’ u Bufaransa binyuze mu Kigo cy’Iterambere cy’Abafaransa (AFD) byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 60 z’amayero, akabakaba miliyari 71,8 Frw, azafasha mu guteza imbere ibikorwa byo mu nzego z’ubuzima no gufasha abatishoboye.

Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ku ruhande rw’u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru wa AFD, Rémy Rioux.

Mu rwego rw’ubuzima, iyi nkunga izatanga umusanzu muri gahunda y’igihugu yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 hagurwa inkingo igihugu gikeneye, gushyigikira ibikorwa bizatuma intego yo kongera ubushobozi bwo gusuzuma no kwita ku barwayi cyane cyane abagore batwite igerwaho.

Iyi nkunga yitezweho kandi gufasha mu gutera inkunga abatishoboye binyuze muri gahunda ya VUP n’izindi zifasha abo mu byiciro biciriritse kubona serivisi z’ubuzima n’uburezi bw’ibanze.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko u Rwanda rushaka kuzahura ubukungu bwarwo no kugaruka mu bihe bisanzwe nyuma ya Covid-19.

Yagize ati “Iyi nkunga izongera ubushobozi bwacu mu kugura inkingo, kongera ingufu mu bikorwa bizamura urwego rw’ubuzima no gufata ingamba zikwiye mu guhangana na Covid-19, abaturage batishoboye batibagiranye.”

Umuyobozi Mukuru wa AFD, Rémy Rioux, we yavuze ko izafasha mu gukemura ibibazo by’abaturage barimo abakozi bo mu nzego ziciriritse [zitanditse] ubukungu bwabo bwazahajwe na Covid-19.

Ati “Nubwo impfu ziturutse kuri Covid-19 zabashije gukumirwa mu gihugu kubera ingamba zikomeye kandi z’intangarugero, ingaruka ku bukungu n’imibereho y’abaturage cyane ku bakora mu nzego ‘zitanditse’ zigomba gukemurwa. AFD ibinyujije muri porogaramu yayo yo gushyigikira gahunda z’ubuzima, yiyemeje gutera inkunga u Rwanda mu ngamba zarwo zo kurengera imibereho hagamijwe kugabanya ingaruka z’ibibazo abaturage batishoboye bahuye na byo.”

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyatera, u Bufaransa bwarushijeho gushimangira ubufatanye n’u Rwanda. Kugeza ubu AFD imaze gutanga inkunga ya miliyoni 40 z’amayero kandi ibihugu byombi biri gushaka uko bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, uburezi, ubuzima, urwego rw’abikorera n’izindi.

Mu yindi mishinga u Bufaransa bwateye inkunga harimo iyo gukwirakwiza amashanyarazi yashyizwemo miliyoni 80 z’amayero na miliyoni 5.8 yo guteza imbere uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

AFD kandi yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Uburezi arimo umushinga wo gutangiza ishami ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rihuza ’électronique’ na ’mécanique’ ibizwi nka ’Mécatronique’ muri Tumba College of Technology, ishuri riherereye mu Karere ka Rulindo.

Amafaranga u Bufaransa bwahaye u Rwanda akubiye mu bufatanye ibihugu byombi byashyizeho umukono uyu munsi, ni inguzanyo izishyurwa ku nyungu iciriritse, azatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itandatu.

U Bufaransa kandi bwahaye u Rwanda inkunga ya dose ibihumbi 100 by’inkingo za Covid-19, yazanywe na Perezida Emmanuel Macron ubwo yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana n’Umuyobozi Mukuru wa AFD, Rémy Rioux nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa AFD, Rémy Rioux, yavuze ko inkunga yatanzwe izafasha mu gukemura ibibazo by’abaturage barimo abakora mu nzego zazahajwe na Covid-19
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ashyira umukono ku masezerano
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo ashyira umukono ku masezerano
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ashyira umukono ku masezerano iyi Minisiteri yagiranye na AFD na OIF
Umuyobozi Mukuru za AFD, Rémy Rioux; Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Abari bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yahuje impande zitandukanye z'u Rwanda na AFD

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .