RDF yatangiye gusimbuza ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 Ugushyingo 2016 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatangiye gusimbuza ingabo zarwo zigize Batayo ya 59 zushije ikivi cyazo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu Mujyi wa Darfur (UNAMID) muri Sudani, zikaba zisimbuwe n’izo muri batayo ya 11.

Kuwa 24 Ugushyingo, ni bwo itsinda rya mbere ry’ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya 11 zahagurutse i Kigali zerekeza i Darfur, aho zabisikanye na bagenzi babo bo muri Batayo ya 59.

Brig Gen Chris Murari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF), yahaye impanuro abo basirikare bagiye gutangira ikivi cyabo muri UNAMID, abasaba kuba ba Ambasaderi beza, bagakora kinyamwuga kandi bazirikana ko inshingano y’ibanze ari ukurinda abasavili.

Ati “Muzarangwe buri gihe n’indangagaciro za RDF, mukorere hamwe nk’ikipe, mukomeze mugaragaze isura nziza y’u Rwanda mukora neza ubutumwa bwanyu ku kigero kiri hejuru.”

Brig. Gen. Murari yanaboneyeho kwakira itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya 59 ryari rimaze kugera i Kigali, abashimira uburyo basohoje neza ubutumwa bari bamazemo umwaka, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu mirimo mishya bagiye gushingwa, kandi bagafatanya n’abandi banyarwanda mu kwiyubakira igihugu.

Biteganyijwe ko muri iyi gahunda yatangiye kuwa 24 Ugushyingo, hazanasimbuzwa batayo ebyiri zisigaye muri UNAMID.

U Rwanda rufite Batayo esheshatu (6) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu mahanga, zirimo eshatu (3) ziri i Darfur muri UNAMID, ebyiri ndetse n’itsinda ry’ingabo zirwanira mu kirere, ziri muri Sudani y’Epfo muri UNMISS, ndetse n’indi Batayo imwe hamwe n’ibitaro byo ku rwego rwa 2 biri muri Repubulika ya Centrafrique muri MINUSCA.

Izo Batayo zose zituma u Rwanda ruza ku mwanya wa 5 ku Isi mu kugira umubare munini w’abasirikare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bindi bihugu.

Brig. Murari atanga ubutumwa ku basirikare bagiye mu butumwa bw'amahoro i Darfur
Brig. Gen. Murari yakira abasirikare bushije ikivi cyabo mu butumwa bw'amahoro i Darfur

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza