RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’Ingabo za RDC

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Gashyantare 2018 saa 07:10
Yasuwe :
1 0

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasabye itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM), gukora iperereza ku mirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’iz’u Rwanda ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Mu nama yahuje iri tsinda na RDF, Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig.Gen Eugene Nkubito, yavuze ko ingabo za FARDC zavogereye ibirindiro by’iz’u Rwanda biri ahitwa Mutara mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, Akagari ka Mugari, Umudugudu wa Terimbere, ku wa 13 Gashyantare saa moya za mu gitondo.

Yasobanuye ko ubusanzwe imipaka y’ibihugu byombi ibungabungwa neza mu rwego rwo kwirinda ko imitwe y’abarwanyi nka FDLR n’abandi yahungabanya umutekano mu karere.

Yagize ati “Hariya turinze umupaka kubera abarwanyi ba FDLR, baba muri RDC. Baza twatekereje ko bashobora kuba ari FDLR ariko imirwano itangiye tubona ko atari yo kuko ingufu zayo turazizi n’uko bariya bavugaga abasirikare bacu barabumvaga ko ari abanya-Congo.”

Yatangaje ko muri iyo mirwano ingabo z’u Rwanda zavogerewe hakabaho kurasana, abasirikare batatu ba FARDC bagapfa, bagateshwa imbunda eshatu zo mu bwoko bwa Kalachinikov n’ibindi bikoresho bya gisirikare nk’amasasu.

Nkubito yemeza ko ingabo z’u Rwanda zavogerewe ashingiye ku kuba ibyo birindiro zibimazemo imyaka itanu mu buryo buzwi, kuba amahema yazo yararashwe ndetse abasirikare ba FARDC bapfuye bakaba baraguye hafi y’uburinzi bwa RDF.

Akomeza avuga ko nyuma yo guhagarika imirwano ku mpande zombi, RDF yibajije icyayiteye kuko ibihugu byombi bibanye neza, bigatuma isaba EJVM kugenzura impamvu yihishe inyuma y’uko kuvogera ubusugire bw’u Rwanda, ikagera ahabereye imirwano igatangaza ibyavuyemo ku bihugu byombi.

Ati “Iri perereza ni ukugaragaza ukuri kw’ibyabaye. RDC yababwiye ko twabateye, natwe turavuga ko baduteye, ukuri kugira ngo kugaragare ni uko iri tsinda rigerayo rikareba ukuri kw’ibyabaye rikabishyira ahagaragara kandi nicyo rishinzwe nicyo ryashyiriweho.”

Col Theophile Maviondo, wari ukuriye itsinda rya EJVM, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bagera ahabereye imirwano hanyuma ritangaze ibizava mu isuzuma bazahakorera.

Abareye iyi mirwano ni mu ishyamba nta baturage bahatuye. RDF ivuga ko u Rwanda rushyize imbere umubano mwiza n’ibindi bihugu ariko rutazihanganira icyashaka guhungabanya umitekano warwo.

Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda ryahuye n'iry'iz’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM)
RDF yasabye ko hakorwa iperereza ku mirwano yabaye hagati yayo n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza