PSD yatangiye gushaka abazajya kuri lisiti y’abakandida mu matora y’abadepite

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 07:32
Yasuwe :
3 3

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ryatangiye kongere mu turere, ziyandikishirizwamo abarwanashyaka bafite inyota yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, mu matora ateganyijwe muri Nzeri 2018.

Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangarije IGIHE ko iri shyaka ryatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, inzira yo gushaka abakandida bazarihagararira.

Yagize ati “Mu biri gukorwa harimo guhugura abayoboke bacu ku bijyanye n’amatora y’abadepite ariko ikirimo gikomeye ni uko nk’umutwe wa politiki uzatanga abakandida, turimo dusaba n’abifuza kuzatubera abakandida ko batangira kugaragaza ubushake batanga kandidatire zabo. Ubu barimo barabikora kugeza mu kwezi kwa Gatatu gushira.”

Uwemererwa gutanga kandidatire ni umurwanashyaka umaze imyaka ibiri muri PSD, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, nta byo ashinjwa byihariye mu gihugu no muri uwo mutwe wa politiki, anubahiriza amategeko ngengamikorere yawo.

Dr Ngabitsinze avuga ko bateganya ko ku wa 25 Werurwe 2018 bazaba bamaze kuzenguruka mu turere twose tw’igihugu, bafite urutonde rw’abifuza kujya kuri lisiti y’abakadinda bashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Si ukwandika abakandida gusa, Ngabitsinze yagize ati “Ikindi gikomeye muri izo kongere, baratanga ibitekerezo tuzashyira muri manifesito.”

Senateri Niyongana Gallican wari Intumwa Nkuru ya Komite Nyobozi y’ishyaka muri kongere yabereye i Muhanga, yatanze ibiganiro ku matora y’abadepite no ku mikorerere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, asaba abagize kongere kuzashishikariza abaturage kuzitabira aya matora ubwo Komisiyo y’Amatora izaba yabitangiye uburenganzira.

Yagize ati “Ishyaka PSD riri muri Guverinoma kandi ryagize uruhare rugaragara mu iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho, turizera neza ko muri aya matora tuzashyira imbere manifesito nziza ikubiyemo ibitekerezo by’ishyaka PSD mu gukomeza guharanira ko Umunyarwanda yarushaho kugira imibereho myiza.”

Mu gutanga abakandida, umutwe wa politiki usabwa lisiti iriho abantu 80.

Dr Ngabitsinze avuga ko nyuma yo kwandika abashaka kujya kuri lisiti bazava mu turere twose, PSD ifite amategeko agena ko hazajyaho komisiyo yigenga noneho igakora urutonde rwemezwa na biro politiki izaba muri Kamena.

Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Munyaneza Charles, yatangarije The New Times ko nubwo itariki nyayo y’amatora itaremezwa, hari ibyatangiye gukorwa.

Yagize ati “Turi muri gahunda yo gutegura amabwiriza aba afite ibisobanuro byinshi kurusha itegeko ubwaryo, hatangwa amakuru menshi ku batora, n’abifuza kwiyamamaza. Turateganya ko lisiti z’itora zizaba zarangiye nyuma gato y’icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata.”

NEC yatangaje ko iteganya kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kuba abadepite mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga, PSD yo yemeza ko mu mpera za Kamena izaba yabonye urutonde izatanga.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Uretse abiyamamaza banyuze ku iturufu y’imitwe ya politiki bayobotse, abigenga bemererwa kwiyamamaza.

Uwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y’amavuko, atarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo. Nta dipolome z’ikirenga zisabwa.

Muri manda y’abadepite iri kugana ku musozo, ku rutonde PSD yari yatanze yaronsemo imyanya irindwi gusa.

Uretse ibyerekeye imyiteguro y’amatora y’abadepite, PSD yatangiye no mu matora y’abayikuriye mu turere nyuma y’aho abasanzwe barangije manda y’imyaka itanu. Iki gikorwa kizamara amezi abiri cyatangiriye mu Karere ka Muhanga, gikomereza Ngoma na Ruhango.

Mu matora y’Umukuru aheruka bwo iri shyaka ryahisemo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ariko mu matora y’abadepite ari imbere ryiyemeje kuzahatanira imyanya ritari mu mugongo w’undi mutwe wa politiki.

Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome
PSD yatangiye gushaka abazajya ku lisiti y’abakandida mu matora y’abadepite ihereye i Muhanga
Abarwanashyaka ba PSD i Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza