Prof. Rugege yijeje indorerezi za AU ko biteguye gukemura impaka zose zavuka mu matora y’abadepite

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Prof. Sam RUGEGE, yijeje itsinda ry’intumwa za Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe gusuzuma imyiteguro y’amatora y’Abadepite iteganyijwe mu Rwanda, ko Urukiko rw’Ikirenga rwiteguye ku byerekeye amatora, cyane cyane mu gukemura impaka zishobora kuvuka.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nyakanga ubwo yakiraga iri tsinda ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga mu Mujyi wa Kigali.

Guy Cyrille Tapoko wari uyoboye izo ntumwa yabwiye Prof Rugege ko bazanywe no kurebera hamwe uko imyiteguro y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ihagaze mu Rwanda n’uko inzego zinyuranye zirimo gufatanya kuyategura kugira ngo ayo matora azagende neza mu buryo bwubahiriza amahame y’Afurika Yunze Ubumwe ajyanye na demokarasi, amatora n’imiyoborere.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, rivuga ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yabwiye izo ntumwa ko Urukiko rw’Ikirenga rwiteguye gukemura impaka zishobora kuvuka.

Rikomeza rigira riti “Yagaragaje ko urwo rukiko rushinzwe gukemura impaka ku bijyanye n’itangwa rya kandidatire n’izijyanye n’itora ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko, asobanura ko urukiko rufite ububasha bwo gutegeka ko amakosa yagaragajwe kuri lisiti yakosorwa, cyangwa gusesa no gusubiramo itora mu gice cy’ahantu cyabayemo ikosa cyangwa gutegeka ko itora ryose ryaseswa, rugatangaza ko haba andi matora igihe bigaragara ko amakosa yaregewe ahindura ku buryo bugaragara ibyavuye mu matora.”

Prof Rugege yavuze ko hashingiwe ku matora yabaye mu myaka myinshi ishize nta manza nyinshi atekereza ko zizaba ku matora ateganijwe nk’uko bikunze kugenda mu bihugu bimwe na bimwe, kuko amatora mu Rwanda akunze kuba mu mutuzo, hakurikizwa amategeko, ntihabe ibirego.

Yavuze ko mu myaka 15 ishize habaye imanza ebyiri gusa zifite aho zihuriye n’amatora. Urubanza rumwe rwabaye muri 2013 ubwo umukandida atishimiye ibyavuye mu itora ry’uwo bari bahatanye, urundi rureba refurendumu yari iteganyijwe ruba muri 2015.

Prof Rugege yakomeje agira ati “Ibyo tubikesha politiki yo gukemura ibibazo mu bwumvikane no gusaranganya ubutegetsi biteganywa n’Itegeko Nshinga, no gushyira imbere ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma y’amateka y’ubutegetsi bubi bwa mbere ya 1994 bwaranzwe n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewa Abatutsi.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yakiriye kandidatire z’abifuza kuba abadepite ku wa 12- 25 Nyakanga, aho yakiriye abakandida 537 barimo abagore 326. Mu batanze kandidatire, abakandida bigenga ni batanu, gusa nta mugore urimo. Mu bindi byiciro byihariye, urubyiruko ni 30 naho abafite ubumuga ni 10.

Biteganyijwe ko kwiyamamaza bizatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017, amatora akazaba ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu bakazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof Sam Rugege mu ifoto y'Urwibutso n'intumwa za AU
Ubwo Prof Sam Rugege yaganiraga n'intumwa zari ziyobowe na Guy Cyrille Tapoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza