00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yayoboye inama y’itsinda ry’abajyanama be n’aba Guverinoma

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Kanama 2021 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yayoboye yoboye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida [Presidential Advisory Council], yiga ku ngingo zitandukanye zirimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’izindi ngingo zitandukanye.

Uru rwego rugizwe n’impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga, bagira inama Perezida wa Repubulika na Guverinoma, aho izo mpuguke zitanga ibitekerezo ku cyakorwa, ahanini cyafasha igihugu gukomeza gutera imbere haba mu bukungu n’imibereho y’abaturage.

Umukuru w’Igihugu yakiriye abajyanama be kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021, mu nama yitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.

Abandi bagize Guverinoma bitabiriye iyi nama barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Uwamaliza Beata.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise na we yitabiriye iyi nama ndetse na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa n’abandi.

Mu banyamahanga bari muri iri tsinda banitabiriye iyi nama harimo umunyemari Ashish Thakkar washinze Mara Group, uruganda rwa mbere rukora telefone muri Afurika rukorera mu Rwanda ndetse n’Umushoramari Dale Dawson washinze umuryango Bridge2Rwanda ufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda b’abahanga kubona uburezi mpuzamahanga no gukurura abashoramari kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Harimo n’abandi nka Kaia Miller, Mauro De Lorenzo, Joseph Ritchie, Michel Roux, Dave King, Paul Davenport, Rod Reynolds, Pastor Rick Warren, Scott Ford na Christian Angermayer.

Mu ngingo ziganirwaho harimo n’irebana no kurwanya icyorezo cya Covid-19, cyageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020. Kuva ubwo ibikorwa bitandukanye byagiye bifungwa, bimwe bikongera gufungurwa hagendewe ku nama zitangwa n’inzego zishinzwe ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza uyu ku wa 16 Kanama 2021, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 2.242.105 hakaba harabonetsemo abantu 80.147 . Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 969.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 888.968 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 30.928 ni bo bahawe doze ya mbere y’urukingo uyu munsi.

Guverinoma yihaye intego yo gukingira abantu benshi bashoboka aho biteganyijwe ko nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe abagera kuri 30% mu gihe umwaka utaha wa 2022, byitezwe ko uzarangira hakingiwe 60% kugira ngo nibura habe hari icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe.

Perezida Kagame kuri uyu mugoroba yayoboye Inama y'Urwego Ngishwanama rwa Perezida
Iyi nama yitabiriwe n'impuguke mu ngeri zitandukanye zirimo Abanyarwanda n'abanyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .