Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abitangiye kubohora igihugu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 05:13
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame yashimye ingabo n’abandi bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe ku ya 1 Ukwakira 1990, rukarangirana no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira nibwo hazirikanwa umunsi urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriyeho ku mupaka wa Kagitumba, ruba intangiriro y’urugendo rw’imyaka ine rwahinduye amateka y’Abanyarwanda, barangajwe imbere n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Perezida Kagame wabaye ku isonga ry’urwo rugamba, yavuze ko u Rwanda rwibuka ubutwari bwagaragajwe mu myaka 27, bukaba intangiriro nshya y’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, yagize ati “Mu myaka 27 ishize, uyu munsi wahinduye ubuzima bwa buri munyarwanda n’igihugu mu buryo bukomeye. Barakoze abitanze uko bashoboye ngo bigerweho.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazirikana icyo abarwaniye kubohora igihugu baharaniye, kandi imbaraga bakoresheje zitazigera ziba impfabusa.

Rwari urugamba rukomeye

Nyuma yo guhezwa mu gihugu cyabo mu myaka myinshi no gutotezwa by’igihe kirekire, Abanyarwanda babaga mu mahanga biyemeje gutaha ku mbaraga kuko ku bwumvikane byari byarananiranye.

Icyo gihe bakoranyije ingabo bahereye ku basirikare b’Abanyarwanda bari mu ngabo za Uganda bagera muri 400, bagenda biyongeraho abasore n’inkumi baturukaga impande n’impande binjira mu mutwe w’ingabo za FPR Inkotanyi uko bwije n’uko bukeye.

Urugamba rwagabwe kuwa 1 Ukwakira 1990, ariko iminsi 14 ya mbere iragorana bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’Inkotanyi baricwa, bitera icyuho gikomeye mu buyobozi ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Intergeneration Dialogue’ cyari cyateguwe na Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, muri Nyakanga, Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yagarutse ku bihe bikomeye ingabo zabohoye igihugu zanyuzemo kugeza zitsinze urugamba.

Yavuze ko bari abasirikare bake ariko bafite ubushake n’impamvu ikomeye ituma barwana, ariko uko urugamba rwagendaga rushyuha niko abayobozi b’ingabo n’abasirikare bamenyereye urugamba bagendaga bahasiga ubuzima, kugeza ubwo byasaga n’aho urugamba rwananiranye.

Paul Kagame wari mu ishuri rya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise ahagarika amasomo ngo yiyunge ku bari ku rugamba, nubwo abayoboraga ishuri yigagaho batigeze basobanukirwa n’umwanzuro we, nyamara we yari azi icyo aharanira.

Gen Kabarebe ati “Twapfuye kumubona gusa twumva ko intambara tuzayitsinda. Njye ubwanjye aho nari ndi ku Akagera nigisha urubyiruko rwadusangaga, twaricaraga nk’aba ofisiye tukigunga, dutegereje ko Habyarimana aza akahatumarira.”

“Nagiye kubona mbona umu ofisiye umwe araje witwaga Bunyenyezi, adusanga aho ducecetse nta wavugaga, ati ‘ndabizi ibyo mutekereza’, ati ‘muhumure urugamba rurakomeje, tugize amahirwe afande Paul araje’.”

Icyo gihe yahuje abashyigikira urugamba, ahindura ibintu, abasirikare bamwe abohereza mu Mutara, abandi bajya mu Ruhengeri mu birunga, biga kurwana nijoro, kugenda cyane, kuyobya umwanzi n’ibindi.

Mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu hari intama yamaranye n'Inkotanyi igihe kinini

Senateri Tito Rutaremara wari mu ruhande rwa politiki mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, yavuze ko icyo Kagame yakoze iyo gihe, uretse gushyira ku murongo abasirikare akabagaruramo morali, yahuje kuva ku munyamuryango wa RPF kugeza ku musirikare ufite imbunda uri ku rugamba.

Yagize ati “Ni ikintu yakoze, urugamba rurwanwa no guhera kuri wa wundi w’umurwayi uryamye hasi avuga isengesho asengera abari ku rugamba ngo bazatsinde kugeza ku mwana uri ku rugamba, ufite imbunda arasana.”

Uko urugamba rw’amasasu rwarwanwaga niko hageragezwaga n’igisubizo cya politiki binyuze mu masezerano ya Arusha, ariko bamwe mu bo yarebaga bakayita ‘ibipapuro’.

Mu 1992 Ingabo zari zimaze gukomera bifatika, 1993 zigera aho iyo zateraga abasirikare ba leta y’icyo gihe babatsimbura bakikomereza, kugeza ubwo mu 1994 Jenoside yatangiraga, Inkotanyi zari zimaze kugira imbaraga zatumye batabara bwangu, maze abayikoraga bayabangira ingata n’ubu bamwe bakizenguruka amahanga.

Ku ya 21 Mata 1994 RPA yabohoye Byumba, kuwa 30 Mata iba yamaze kugenzura umupaka wa Rusumo ku mupaka wa Tanzania naho kuwa 22 Gicurasi, RPA yafashe Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.

Ingabo za RPA zakomeje kugenda zibohora n’ibindi bice bitandukanye by’igihugu. Ku wa 14 Nyakanga habohowe Umujyi wa Ruhengeri, kuwa 17 Nyakanga habohorwa uwa Gisenyi, kuwa 19 Nyakanga hashingwa Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ikimenyetso cy'urugamba rwo kubohora igihugu cyashyizwe ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko

Izindi nkuru wasoma: Intama yagendanaga n’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu ni iyande?

Amwe mu mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ku ya 1 Ukwakira 1990


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza