Perezida Kagame yanenze uburyo bukoreshwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Sahel

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Gashyantare 2018 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame uri i Munich ho mu Budage aho yitabiriye inama ku mutekano w’Isi, yagaragaje ko impamvu imbaraga zashyizwe mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Sahel zidatanga umusaruro, ari uko nta gushyira hamwe mu gukoresha ubushobozi buhari.

Umutekano mu Karere ka Sahel wakomeje kugabanuka nyuma y’ibihe by’umutekano muke muri Libya mu 2011; Mali mu 2012 n’intagondwa za Boko Haram byose bikaba byaragize ingaruka ku mutekano mu karere kari gasanzwe karimo ibibazo.

Kuva mu 2014, ibihugu bya Mali, Mauritania, Niger, Burkina Faso na Chad byashyizeho umutwe w’ingabo zihuriweho ugamije kugarura umutekano mu Karere ka Sahel wiswe ’G5 Sahel’ ariko kugeza n’ubu ibibazo by’umutekano muke biracyazonga aka karere.

Mu kiganiro ku kugarura umutekano mu Karere ka Sahel, cyatangiwe mu nama ku mutekano w’Isi, Perezida Kagame, yavuze ko hari imbaraga nyinshi umuryango w’Abibumbye, akarere ka Sahel n’indi miryango byashyize kuri iki kibazo ariko impamvu zidatanga umusaruro atari uko zidahagije ahubwo ari uko hatabaho gukorera hamwe.

Yanenze uburyo hari abitwaza ko impamvu ikibazo cy’umutekano muke muri Sahel kidakemuka ari uko ibihugu bidatanga imisanzu yo kugikemura, ashimangira ko n’ubushobozi buhari usanga bukoreshwa mu buryo budatanga umusaruro.

Yagize ati “Kuki twita ku bushobozi bw’ibihugu bitanu bya Sahel ariko tukirengagiza uko hakoreshwa neza n’ubw’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi n’Umuryango w’Abibumbye buri hariya?”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’u Bufaransa, u Budage n’ibindi bikoresha amafaranga menshi mu karere ka Sahel ariko ntibitange umusaruro kuko nta guhuza ibikorwa guhari.

Yagize ati “Ni gute ibyo bihugu bikoresha amafaranga menshi kurusha ayo biriya bihugu bitanu bikoresha cyangwa byakagombye gukoresha ariko ntibitange umusaruro?”

Abandi bayobozi bitabiriye iki kiganiro ku kugarura umutekano mu karere ka Sahel ni Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Tieman Coulibaly na Minisitiri w’Ingabo w’u Buholandi Ank Bijleved.

Faki Mahamat, yavuze ko imbaraga zose zakoreshwa n’ibihugu bitanu bya Sahel zitashobora kurandura iterabwoba riri muri kariya karere, asaba ko Isi yose yafata iki kibazo nk’icyayo.

Yagize ati “Iki ni ikibazo kiri ku rwego rw’Isi kandi gikeneye igisubizo cy’Isi yose byihuse.”

Yakomeje avuga ko kuba ibihugu bitanu byarashyize hamwe ari amahitamo meza, igisigaye ari ukumenya ko uko kwishyira hamwe kuzagira umumaro binyuze mu gushyiramo ubushobozi n’ibindi bikenewe ngo babashe gukora ibikwiye.

Sahel ni agace kari hagati y’ubutayu bwa Sahara (mu Majyaruguru) ya Sudani, kakaba gakora ku Nyanja ya Atlantique ndetse n’Itukura.

Kagizwe n’Amajyaruguru ya Senegal, Amajyepfo ya Mauritania, agace ko hagati ka Mali, Amajyaruguru ya Burkina Faso, Amajyepfo ya Algeria, Niger, Amajyaruguru ya Nigeria, agace ko hagati ka Chad, ako hagati n’Amajyepfo ya Sudani, Amajyaruguru ya Sudani y’Amajyepfo, Eritrea, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique n’Amajyaruguru ya Ethiopia.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano i Munich mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza