Perezida Kagame yaganiriye na EU uko yafasha u Rwanda mu kwakira abimukira bazava muri Libya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku ngingo zirimo kureba uko uwo muryango washyigikira ubushake bw’u Rwanda mu kwakira abimukira 30,000 bazava muri Libya.

Ni ibiganiro byabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire ahaberaga inama yahuje AU n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Abimukira bari muri Libya bamaze gutuma ibihugu byose bihaguruka, cyane nyuma y’aho byagaragariye ko bari gucuruzwa nk’abacakara nyuma yo kunanirwa kugera i Burayi nk’uko baba babyifuza, bakabura n’uko basubira mu bihugu byabo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byemeye gutanga ubufasha bwo mu ngendo ku bimukira bemeye gusubira mu bihugu byabo no kwakira igice kimwe cy’abadashaka gusubira iwabo.

Nk’uko byatangajwe na Komiseri wa EU ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga n’iterambere, Neven Mimica, yifashishije twitter, abayobozi b’impande zombi baganiriye uko bahuza imbaraga muri icyo gikorwa.

Yagize ati “Twaganiriye uburyo EU ishobora gushyigikira ubushake u Rwanda rwagaragaje bwo kwakira abimukira 30,000 bazaturuka muri Libya.”

Abo bimukira ni abaturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika baba bafite indoto zo kujya i Burayi baciye mu nyanja ya Méditerranée, bizeye ubuzima buruta ubw’iwabo ariko abenshi ntibahirwe n’urugendo.

Minisitiri Mushikiwabo wari no muri iyo nama, aheruka kuvuga ko nubwo u Rwanda rudafite ubutunzi buhambaye, ruzatanga ubufasha mu ngendo ku bashaka gusubira iwabo, no kwakira abatabishaka.

Nubwo hatirengagizwa ikiguzi bizasaba mu bijyanye n’amikoro n’ibindi kubera uwo mwanzuro, kurenza amaso iki kibazo cy’abimukira u Rwanda rwagaragaje ko byari kuba bitandukanye n’indangagaciro z’igihugu zishingiye ku mateka Abanyarwanda banyuzemo, mu gihe kinini batagira igihugu bita iwabo.

Mu bindi byaganiriweho mu nama ya Perezida Kagame n’abayobozi ba EU, harimo ubufatanye bushya bwa EU n’ibihugu bya Afurika, Caraïbes na Pacifique, nyuma y’uko amasezerano yagenderwagaho yashyizweho umukono kuwa 23 Kamena 2000, azarangiza agaciro muri Gashyantare 2020.

Amasezerano mashya akaba agomba gushimangira ubufatanye bwa EU n’ibyo bice by’isi, akazakorwa hazirikanwe ibibazo Isi ifite uyu munsi.

Mu byaganiriweho kandi harimo ubufatanye bwa EU n’u Rwanda nk’igihugu kizaba kiyoboye AU mu mwaka utaha, haganirwa no ku buringanire.

Perezida Kagame yaganiriye na EU ku gufasha u Rwanda mu kwakira abimukira bazava muri Libya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza